00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye ibirori byo Kwibohora30 - Uko umuhango wagenze (Amafoto na Video)

Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’igihugu uzahora urinzwe, ashimangira ko Abanyarwanda batazihanganira na rimwe uwashaka kuwuhungabanya.

Yabitangaje kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, byabereye kuri Stade Amahoro, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage, abayobozi n’inshuti z’u Rwanda.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rishingiye ku mutekano, kandi ko iryo terambere rizakomeza no mu bihe biri imbere.

UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

Andi mafoto yaranze ibi birori

Perezida Kagame ahagaze, ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Madamu Jeannette Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe
Ingabo z'u Rwanda zigaragaza mu karasisi kanogeye ijisho
Akarasisi ka gisirikare kakozwe mu buryo hageze igihe hakandikwa umubare '30' ugaragaza imyaka ishize u Rwanda rubohowe
Amasibo atatu ya Polisi ari mu berekanye akarasisi ku munsi wo kwibohora
Amasibo 12 niyo yakoze akarasisi
Amasibo 12 y'Ingabo na Polisi niyo yakoze akarasisi

Ibirori byaberaga muri Stade Amahoro birahumuje

12:30: Perezida Kagame yageneye ubutumwa bwihariye urubyiruko

“Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere. Byari ngombwa kubisubiramo, kwibohora nyako, bitangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”

 Agaciro kari muri twe nta n’umwe wakatwambura - Perezida Kagame

“Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe. Nta muntu n’umwe, nta na kimwe gishobora kukatwambura. Intsinzi y’urugamba rwo kubohora igihugu, yari ukubaka igihugu aho buri umwe muri twe agira agaciro kandi umuturage agahora ku isonga mu bikorwa bya Guverinoma. Nubwo Abanyarwanda bateye intambwe ifatika kuri iyo ntego, tugomba guhora turi maso.”

 U Rwanda ruzahora rutekanye uko byagenda kose - Perezida Kagame

“Igihugu cyacu gifite amahoro kandi kizayahorana uko byagenda kose. Umwihariko w’u Rwanda ugira agaciro umunsi ku wundi, twarenze imiziro iyo ariyo yose n’indi myumvire n’ishusho umunyarwanda yari azwiho.”

 Kwibohora ni amahitamo - Perezida Kagame

“Kwibohora ntabwo bishobora guhatirwa abantu ku ngufu cyangwa se bashyizwemo ubwoba. Gushingira ku mahitamo akorwa na buri muturage.”

12:25: Perezida Kagame yavuze ko igisubizo kiboneye ku bikorwa ibyo aribyo byose by’ubutabazi, “ari ugukemura ibibazo muzi” bishingiye kuri politiki.

Ati “Ibikorwa by’ubutabazi, ntabwo byasimbura ibisubizo bya politiki. Iyo tudahindura iyo mikorere hano mu Rwanda, mu by’ukuri igihugu cyacu kiba kikiri mu maboko y’Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro.”


 Tuzi agaciro k’amahoro - Perezida Kagame

“Muri kamere yacu, umutekano w’igihugu cyacu, ushingiye ku kurinda aho kuba gutera. Tugira icyo dukora iyo gusa ibyago bitwegereye, dushyira imbere ibikorwa bigamije gukorera hamwe.

U Rwanda ruharanira amahoro ku bwacu no ku bandi mu karere. Tuzi agaciro k’amahoro nk’uko abandi babizi, ndetse rimwe na rimwe dushobora kuba tukazi kurusha abandi. Ahakenewe ibikorwa by’ubutabazi, u Rwanda ntiruzahabura.”

Ubwo Perezida Kagame yagenzuraga ingabo

12:10: Perezida Kagame yavuze ko mu bushakashatsi bukorwa buri gihe, inzego z’umutekano zihora zishimwa n’abaturage, kandi ko ibyo biba mu buryo butari impanuka. Yavuze ko nyuma ya Jenoside, inzego z’umutekano zabaye hafi abaturage, zibafata kimwe.

Ati “N’uyu munsi, bari hafi y’abaturage, bagashyira imbaraga mu mishinga ifitiye runini iterambere, nk’ibikorwa remezo na serivisi z’ubuzima. Iki gihango cy’icyizere, ni umusingi ukomeye igihugu cyacu cyashingiyeho cyiyubaka.”

 “Stade Amahoro mu myaka 30 ishize yari inzu y’ubuhungiro”

Perezida Kagame yavuze ko “Abanyarwanda uyu munsi, tubayeho neza kandi turakomeye kurusha ikindi gihe”. Yavuze ko mu myaka 30 ishize, Stade Amahoro yakoreshwaga nk’ubuhungiro bw’abantu bari mu bice bitandukanye biyegereye.

Ati “Abanyarwanda bayihungiragamo bashaka umutekano. Kandi benshi baraharokokeye bigizwemo uruhare n’Ingabo za RPA. Ni ibikorwa byakozwe hose mu gihugu. Ku wa 04 Nyakanga, dushimira ababohoye u Rwanda, tukibuka kandi n’abatanze ubuzima bwabo. Igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’umutekano.”

12:00: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye ibi birori. Atangiye ashimira abitabiriye uyu muhango, avuga ko kuba uyu muhango wabereye muri Stade Amahoro, ari ikimenyetso cy’ibikomeje kugerwaho.

Ati “ Mpereye no kuri aha turi, ni kimwe mu bigaragaza uko tugenda twiyubaka, twubaka igihugu cyacu.”

Andi mafoto utabonye

Mu buryo bunogeye ijisho, ingabo na Polisi bashinzwe akarasisi banditse umubare '30' ugaragaza imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe

11:50: Itorero ry’Igihugu, Urukerereza, niryo rihawe umwanya kugira risusurutse abitabiriye ibi birori bidasanzwe.

11:25: Akarasisi kari gukorwa n’amasibo 12 arimo icyenda yo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’amasibo atatu y’abo muri Polisi y’Igihugu (RNP).

11:20: Hakurikiyeho akarasisi k’Ingabo na Polisi z’Igihugu kuri uyu munsi u Rwanda rwizihizaho imyaka 30 rwibohoye. Ni akarasisi kaherukaga muri ubu buryo mu myaka itanu ishize ubwo nanone habaga ibirori bikomeye.

Akarasisi kakozwe mu kinyarwanda, gatangizwa na band ya gisirikare icuranga indirimbo iri mu zikunzwe muri iki gihe yitwa “Nta ntambara”.

11:10: Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiranywe urugwiro rudasanzwe muri Stade Amahoro, ibihumbi by’abitabiriye ibi birori bose bavugira rimwe bati “Muzehe wacu, Ni wowe, Ni wowe!”.

Ingabo z'u Rwanda zitera Isaluti ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Igihugu

 Ni umunsi udasanzwe ku Ngabo z’Igihugu zikomeje kurinda umutekano n’ubusugire bwacyo

 Inshuti z’u Rwanda nazo zitabiriye ibi birori

10:10 Ingabo zishinzwe akarasisi zimaze kwinjira muri Stade Amahoro zikurikirwa n’Ingabo zishinzwe imyitwarire myiza zizwi nka Military Police, zinjije Ibendera ry’Igihugu mu cyubahiro.

10:00: Stade Amahoro yamaze kuzura mu mpande zayo zose, aho Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bitabiriye ibi birori.

 Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye ibi birori byo Kwibohora

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Zephanie Niyonkuru (ibumoso) na Gisele Muhumuza uyobora WASAC
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo (ibumoso) ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro
Dr Frank Habineza, umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro
Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa, Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi mu Gisirikare cy'u Rwanda ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro
Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa ubwo yari ageze kuri Stade Amahoro i Remera
Bernard Makuza ni umwe mu bitabiriye ibirori byo #Kwibohora30
Senateri Mureshyankwano Marie Rose ni umwe mu bitabiriye
Abahanzi barimo The Ben, Knowles na Ruti Joel ubwo bari bageze kuri Stade Amahoro
Uhereye ibumoso: DJ Brianne, DJ Sonia na Lion Imanzi bari mu basusurukije abantu
Umuhanzi Marina ubwo yageraga kuri Stade Amahoro

Imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, yaranzwe n’iterambere mu ngeri zinyuranye. Nko mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw]. umwaka ku wundi yagiye yiyongera.

Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, mu 2018 yari 788$. Ubu mu 2024, yageze ku 1.040$ [asaga miliyoni 1,3 Frw] avuye ku 1.005$ [asaga miliyoni 1,2 Frw] mu mwaka wabanje.

Kugera mu 2000, muri Kigali nk’Umurwa Mukuru, 38,7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59,2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y’ijoro, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% nabo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.

Ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda ingo 74% zifite amashanyarazi. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera kuri 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

Iterambere u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka yose, ryagezweho ku bufatanye bw’abaturage n’inzego za leta. Nyuma yo guhagarika Jenoside, Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu rugendo rw’iterambere.

Muri iyi myaka 30 ishize, Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abaturage bahawe amashanyarazi ni 107.563 , amashuri yubatswe ni 32, abagejejweho amazi meza ni 80.536, abahawe serivisi z’ubuvuzi ni 651.973, abatishoboye n’abarokotse Jenoside bacumbikiwe ni 88.925.

Ibyumba by’amashuri byubatswe n’ibyasanwe ni 1.380, abagejejwejo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ni 1.173.455 naho imidugudu y’icyitegererezo yubatswe ni 84.

Imbarutso y’urugamba rwo kubohora igihugu

Umuryango wa FPR Inkotanyi uyobora u Rwanda kuva mu 1994, ufite inkomoko mu gushaka kw’abanyarwanda bari barahejejwe mu buhungiro mu bihugu by’ibituranyi n’ahandi, nk’igisubizo kirambye ku buhunzi bwabo bwari bumaze igihe.

Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage.

Uwo muhate wakunze gucibwa intege na Guverinoma ebyiri zakurikiranye, uhereye kuri Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvenal Habyarimana (1973-1994).

Mu gusubiza ubusabe bw’izo mpunzi zasabaga kwemererwa gutaha mu gihugu cyazo, Guverinoma ya Habyarimana yashimangiye ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho kuzituza. Ku bw’iyo mpamvu, zagiriwe inama yo gushaka ubwenegihugu mu bihugu byari byarazihaye ubuhunzi. Guverinoma yemeye kuziha ubufasha muri icyo gikorwa.

Mu gushaka uko zaharanira uburenganzira bwazo uko byagenda kose, izi mpunzi zashinze FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe kugera ku mugambi wazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare.

Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwiyemeje guhuriza hamwe impunzi aho zari ziri hose, mu Karere k’Ibiyaga bigari, kugera muri Afurika yose ndetse no hanze y’umugabane.

Hashyizweho umurongo ngenderwaho n’amahame ahantu hose habonetse umubare munini w’abanyarwanda, Abakada baratoranywa kandi bahabwa amahugurwa mu bya politiki n’umurongo w’imitekerereze; ndetse inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’umuryango itangira gukusanywa binyuze mu bikorwa ndangamuco n’ibindi.

Intego yari uguhuriza hamwe imbaraga mu guharanira uburenganzira bw’impunzi bwo gutaha mu gihugu cyazo binyuze mu muryango ufite imiterere ihamye, ufite ubushobozi bwo kuba wakora ubukangurambaga bwo gushaka ubufasha, no mu miryango mpuzamahanga.

Uburyo bwonyine zari zisigaranye bwatumye zishinga RPA (Rwanda Patriotic Army), umutwe wa gisirikare wari ugizwe n’abana bakomokaga ku babyeyi nabo bari impunzi.

Nubwo Uganda yari igihugu gifite igisirikare kibarizwamo umubare munini w’abanyarwanda, yabaye nk’ihuriro ryo gushaka abajya muri RPA, bihuje n’abandi bo mu Karere k’Ibiyaga bigari cyane abari barahungiye mu Burundi, Zaïre, Kenya, Tanzania n’ahandi. Byaje kurangira, umwanzuro wo gukoresha ingufu za gisirikare ariwo witabajwe.
Muri Uganda, abanyarwanda batangiye gushaka uko bava mu gisirikare cy’igihugu, NRA, batangira kuva mu mitwe y’ingabo babarizwagamo, bitegura uko bazagenda.

Reba amafoto yose yaranze ibirori byo Kwibohora30

Amafoto: Irakiza Augustin na Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages