00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umunsi wa mbere w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano wagenze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 January 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Perezida Kagame yatangije inama ya 19 y’Umushyikirano, abwira Abanyarwanda ko igihugu gitekanye kandi ko nta kintu na kimwe kizatuma kidatekana. Yasobanuye ko nta muntu n’umwe asaba uburenganzira bwo gukora amahitamo yo kurengera igihugu.

Ni bimwe mu bikubiye mu mbwirwaruhame ndende Umukuru w’Igihugu yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama. Yongeye gusaba urubyiruko gufata iya mbere mu guharanira iterambere ry’igihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, usibye abari bateraniye muri Kigali Convention Centre hari n’abari mu bindi bice bitandukanye nka Gatsibo, Rutsiro, Burera, Nyanza no muri Pologne.

UKO INAMA YAGENZE

Andi mafoto utabonye

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye guhindura Tunyweless ikaba ntitunywe
Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basetse nyuma yo kumva igitekerezo cyatanzwe ku mbuga nkuranyambaga
Perezida Kagame yasabye akurikiye ibitekerezo byatangwaga mu Nama y'Umushyikirano
Umukuru w'Igihugu yemereye abanyeshuri b'Abanyarwanda baba muri Pologne ko bagiye gufashwa nyuma y'uko umwe muri bo agaragaje ko amafaranga bishyura ari menshi
Perezida Kagame ubwo yasohokaga mu cyumba cyabereyemo iyi nama umunsi wa mbere usojwe
Madamu Jeannette Kagame yashimiwe ibikorwa bitandukanye birimo gufasha urwego rw'ubuzima bikorwa na Imbuto Foundation yashinze
Madamu Jeannette Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Marie-Solange Kayisire
Akanyamuneza kari kose ku maso yabo

Umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano urasojwe. Perezida Kagame asabye abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ya Tunyweless, byaba na byiza bagahagarika kunywa burundu.

16:10: Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu Rwanda hari poste de santé 1200 gusa mu minsi ishize, hakozwe ubugenzuzi bigaragara ko 9% zagenzuwe bigaragara ko zidakora neza. Yavuze ko mu gihe gito, izo 9% zizaba zabonye abashobora kuzikoresha neza.

15:50: Ikibazo cy’abanyeshuri ba UR batahawe mudasobwa cyahawe umurongo

Abanyeshuri biga mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza y’u Rwanda, basabye ko nabo bahabwa mudasobwa kugira ngo babashe gukora ubushakashatsi bwabo.

Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko impamvu batazihawe, ni uko bamwe mu bari mu mwaka wa nyuma bazigurishaga. Ikindi ni uko bitewe n’ubushobozi bwari buhari, hafashwe icyemezo cy’uko zahabwa abo mu mwaka wa mbere kuko bo bafite imyaka ine imbere.

Perezida Kagame yavuze ko abazikoresha nabi, bikwiriye guhagarara, hanyuma hakigwa uko n’abazikeneye batazikoresha nabi, bashobora gufashwa kuzibona.

15:20: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no gukusanya umutungo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; Jeanine Munyeshuli, yatangaje ko amadevise yoherezwa mu gihugu n’abanyarwanda baba hanze akomeje kuzamuka.
Yavuze ko mu mwaka ushize, yageze kuri kuri miliyoni 470$.

Yashishikarije abanyarwanda baba muri diaspora gukomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no gukusanya umutungo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; Jeanine Munyeshuli, yavuze ko amafaranga yoherezwa mu gihugu n'Abanyarwanda baba mu mahanga umwaka ushize yageze kuri miliyoni 470$

15:20: Umunyeshuri wiga muri Pologne yasabye leta ko yafasha abanyeshuri bahoze biga muri Ukraine ariko bagahungira muri Pologne. Yavuze ko aho bari, uyu munsi amashuri ahenze ku buryo yikubye gatatu ugereranyije n’aho bigaga mbere.

Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy’aba banyeshuri gikemuka, bagafashwa.

Ati “Nta kibazo gikwiriye kuba kiriho, leta izabikemura nta kibazo. Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Uburezi n’Ubuzima, icyo kibazo gikwiriye gukemuka, ntihazagire unanirwa amashuri…keretse nibabura ubwenge gusa ariko batubwiye ko bigenda neza, ubwo igisigaye ni icyacu.”

15:00: Nyuma y’ikiganiro, hakurikiyeho umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo.

Habyarimana Stanislas wigisha muri IPRC Kigali yasabye ko hongerwa ibikoresho bikoreshwa mu myigishirize muri aya mashuri, yaba ibikoreshwa igihe kirekire n’ibikoreshwa igihe gito.

Kamagaju Eugenie waturutse mu Karere ka Kamonyi, yatanze igitekerezo cy’uko aborozi bashyirirwaho Nkunganire kuko kuvuza amatungo bigoye.

Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yasobanuye impamvu abanyeshuri bageze mu mwaka wa nyuma muri UR batahawe mudasobwa
Kamagaju Eugenie waturutse mu Karere ka Kamonyi, yatanze igitekerezo cy’uko aborozi bashyirirwaho Nkunganire kuko kuvuza amatungo bigoye
Florence Niyomahoro uyobora Koperative Mayogi Coffee, yavuze uburyo ikawa yamuteje imbere

14:45: Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko mu Rwanda, umubare w’abanywa itabi wagabanutse uva kuri 13% ubu ugeze kuri 7%. Gusa yavuze ko hari ibintu bitera indwara nko kwicara umwanya munini.

Ati “ Hari irindi tabi abantu basigaye banywa batabizi. Ni ibintu biri mu bushakashatsi. Umuntu wicara amasaha umunani ku munsi, ntaho ataniye n’uri kunywa itabi. Aba afite ibyago byo kwandura indwara zitandukara yaba diabète na cancer.”

 Ibintu byo kuducyurira indagara bigomba guhagarara - Minisitiri w’Ubuhinzi

Minisitiri w’Ubuhinzi yasobanuye ko muri gahunda igihugu gifite, harimo iyo kongera umusaruro w’amafi cyane cyane mu Kivu n’ahandi.

Ati “Tugiye kongera umusaruro w’amafi ku buryo mu myaka itanu iri imbere ibintu byo kuvana amafi hanze n’izo ndagara biribwa baducyurira biraza kurangira.”

14:20: Jeanine Munyeshuli yagarutse ku bijyanye n’inguzanyo igihugu gifata. Ati “Mu byo dukora twibanda ku nguzanyo zihendutse. Abatuguriza ni ibihugu bitwizeye kuko bibona ibiva muri izo nguzanyo, babona inyubako dukora [...] buriya natwe baratubona bakabona turi abantu bashobora kwishyura. Turi igihugu n’abaturage bizerwa kubera ukuntu twizerwa.”

Yavuze ko amafaranga afatwa mu nguzanyo, akoreshwa ibikorwa biramba bibyarira inyungu igihugu.

Yavuze ko n’inguzanyo zidahendutse nka Eurobond, igihugu kizifata. Yatanze urugero ku yafashwe ikoreshwa mu kwishyura amafaranga y’imyenda ya RwandAir n’ayakoreshejwe mu kubaka KCC.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; Jeanine Munyeshuli, yasobanuye ko u Rwanda rukoresha neza inguzanyo rufata

14:05: Florence Niyomahoro uyobora Koperative Mayogi Coffee, yavuze ko iyi koperative yatangiye mu 2010. Icyo gihe yari ifite abanyamuryango 108 ariko uyu munsi ifite abagera kuri 312.

Muri iki gihe ifite umufatanyabikorwa witwa Sustainable Growers, ikawa itunganya icuruzwa na Question Coffee, indi ikoherezwa mu mahanga nk’i Dubai na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

14:00: Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko gusimbuza impyiko, kubaga umutima no kuvura kanseri, aribyo bintu bitatu bituma Abanyarwanda bajya kwivuza hanze.

Gusa ngo hari gukorwa ibishoboka ku buryo izi serivisi z’ubuzima zitangirwa mu gihugu aho kuba hanze yacyo.

Ati “Guhera umwaka ushize, 14 bari bakeneye guhabwa impyiko byakorewe mu Rwanda ndetse muri iki Cyumweru, hari bane bari kuzihererwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.”

Yakomeje asobanura ko ubu hari “abanyarwanda barenga 175 babazwe umutima, abana n’abakuru kandi byakorewe hano mu bitaro bya Faisal.”

Ku bijyanye no kuvura kanseri, yavuze ko ibikoresho byari bikenewe biri gukorwa, ndetse mu gihe cya vuba bizaba byagejejwe mu Rwanda. Ati “Kuvura indwara ya kanseri n’ibyuma biyibona harimo nk’icyitwa Pet scan, ni nacyo cyari gisigaye gituma ku mwanya wa mbere abantu bajya kwivuza hanze.”

Mu bindi, yavuze ko ambulance 200 zamaze gutumizwa kugira ngo zifashe mu kugabanya igihe cyasabwaga iyo umuntu ahamagaye ambulance nibura kibe iminota 10.

Yavuze ko iza mbere zageze mu gihugu ku bufatanye na Imbuto Foundation kandi zizatangwa mu minsi ya vuba.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko mu mwaka ushize, abantu 14 basimburijwe impyiko mu Rwanda

13:45: Minisitiri w’Ubuhinzi yavuze ko 78% by’abanyarwanda bihagije mu biribwa kandi ko mu minsi mike bazagera ku 100%. Yavuze ko mu Mushyikirano wa mbere, abanyarwanda banywaga litiro 20 ku mwaka, ariko banywa litiro 78 ku mwaka.

Ati “Amata arimo arahama u Rwanda. Iyo mubona abantu bongera imyaka yo kubaho, bifite aho bituruka.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe ibiryo birahari kuko ari mu gihe cy’umwero.

Ati “Ubu turejeje mu gihugu cyose… ibiryo birahari, twejeje ibishyimbo, ibirayi. Ku bunani na Noheli, abantu bari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho [...] ibiryo birahari mu gihugu. Abahinzi tunabibutsa ko umusaruro dufite, tuwufate neza, abantu babike ibyo bazarya, kuko ibishyimbo birahunikika, ibigori, byose ntabwo ari ibyo gucuruza.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yavuze ko muri iki gihe cy'umwero, umusaruro warumbutse

13:35: Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza muri iki gihe. Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza, hari igipimo cy’umwenda kiri hasi kandi urwego rw’ubuzima rukataje mu kwiyubaka.

13:30: Hakurikiyeho ikiganiro kigaruka ku ishusho y’ubukungu bw’igihugu kiri gutangwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no gukusanya umutungo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; Jeanine Munyeshuli; Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Christian Gakwaya washinze Rwanda Events na Florence Niyomahoro uyobora Koperative Mayogi Coffee.

Kiyobowe na Barore Cleophas uyobora RBA.

Barore Cleophas uyobora RBA yashimiye Umukuru w'Igihugu uherutse kumuha inshingano

 Minisitiri w’Intebe yavuze ko ingamba zafashwe mu kurwanya Malariya, zatumye umubare w’abantu bicwa nayo ugabanuka uva kuri 427 mu 2017 ugera kuri 35.

Kuri gahunda ya Girinka, Minisitiri w’Intebe yavuze ko izari zaratanzwe mu 2017, zari ibihumbi 290, ziyongeraho ibihumbi 190 kugera mu 2024. Umubare w’izimaze gutangwa muri rusange, ni inka ibihumbi 480.

Ubucukike mu mashuri bwavuye ku bana 80 mu 2017 ugera ku banyeshuri 55 bigishwa n’umwarimu umwe.

 Minisitiri w’Intebe yavuze ko ingo nshya miliyoni 1,5 zagejejweho amashanyarazi mu myaka irindwi ishize. Yavuze ko zavuye kuri 34% zigera kuri 74% ubu ariko intego ni ukugira ingo 100%.

 Minisitiri w’Intebe yavuze ko RwandAir ikomeje kwagura ibyerekezo ndetse yatangije ingendo mu bice bya Paris, Doha, londres n’ahandi. Yavuze ko n’umubare w’abagenzi bagera mu Rwanda nawo wiy0ngereye ukava ku bihumbi 521 mu 2021 ukagera kuri miliyoni 1,4 muri Nzeri 2023.


 Yavuze ko mu gutwara abantu, leta yafashije mu kugura imodoka nini. Yavuze ko bisi 200 nini zamaze kwishyurwa ndetse 100 zamaze kugera muri Kigali kugira ngo zoroshye ingendo. Yavuze ko muri rusange imodoka zose zizagurwa zizaba ari 340.

12:45: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ari kugeza abitabiriye aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’lbikorwa by❜lterambere ry❜lgihugu, NST1, rigeze.

Minisitiri w’Intebe avuze ko hagati ya 2017-2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 6,9% ariko buza kugabanuka bugera kuri -3,4% mu gihe cya Covid-19.

Yavuze ko ingengo y’imari y’u Rwanda yikubye inshuro ebyiri hagati ya 2017 na 2024.

12:35: Nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame rifungura iyi nama, hatanzwe ikiruko cy’iminota icumi.

Amafoto ya Perezida Kagame n’abitabiriye iyi nama

 Igihugu kizahora gitekanye

Rero ku bijyanye n’umutekano wacu, mu gihe dutewe, nta muntu n’umwe nsaba uruhushya. Rero, igihugu kiratekanye kandi kizahora gitekanye.

 Yavuze ku magambo ya Perezida w’u Burundi

“Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo ntabwo byica… ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye.”

“Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagize… ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n’uw’abandi, tuzi umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”

 Ntabwo nkeneye uruhushya rw’umuntu uwo ariwe wese - Perezida Kagame avuga ku mutekano w’igihugu

“Nabwiye izi nshuti zacu zikomeye, nti iyo bigeze ku kurinda iki gihugu cyahuye na byinshi, ntabwo nkeneye uruhushya rw’umuntu uwo ariwe wese rwo gukora ibyo tugomba gukora kugira ngo twirinde.”

“Nabibwiye abo iki kibazo kireba. Ibyo bizaba. Mwe mujye mu rugo musinzire. Nta kintu na kimwe kizigire cyambuka imipaka y’iki gihugu cyacu gito, nihagira uwibeshya…ntimugatinye ibitumbaraye, rimwe na rimwe biba birimo ubusa.”

“Hari ubwo haba harimo umwuka, muzi balloon? Uba ukeneye urushinge ngo ibyari birimo uyoberwe aho bigiye. Ikindi ni uko, aho tuvuye mu myaka 30 ishize, nta kintu kibi cyaba kuri twe. Ikindi, ibyo bivuze ko uramutse utumye dutekereza ko tugiye gusubira muri kiriya gihe, rero ntacyo duhomba, tuzarwana nk’aho ntacyo duhomba kandi hari undi uzishyura aho kuba twe.”

 U Rwanda ntirwigeze rutangiza intambara yo muri Congo

“Mukore ubushakashatsi. Ntabwo u Rwanda rwigeze rugira uruhare muri iyi ntambara iri kuba muri Congo. Ndababwiza ukuri, ntabwo u Rwanda rwigeze rugira uruhare mu gutangiza iyi ntambara imaze iminsi muri Congo.”

“Nureba uburyo aba bantu bahunga, uzabasha kumva neza ikibiri inyuma. Ahari hari umuntu wumvise ko ari umunyabwenge, ko aribwo buryo bwo kurangiza ikibazo cya M23 cyari gihari kuva mu 2012, kuko hari ibintu by’amoko, byo gusunikira aba bantu b’Abatutsi mu Rwanda kuko ngo ariho bakwiriye kuba. Bati Kagame ni Umututsi, ni Perezida w’u Rwanda, rero reka bagende bamusange.”

 Ugahunga igihugu ubeshya ukajya muri Amerika gutwara ikamyo?

"Naranababajije mumbwire, uwavuye aha avuga ibyo yavugaga byose [...] uwabigireyemo amahirwe mumbwire umwe gusa, sinsabye benshi. Muri 500, umwe wagize amahirwe, muzamumbwire, n’ubu ntimuramumbwira. Mumushakishe ariko."

"Bamwe bari ba porofeseri, batwara amakamyo, ariko na hano hari amakamyo. Ugahunga igihugu ubeshya ukajya muri Amerika gutwara ikamyo gusa ariko ukishima ngo ndi muri Amerika? Urishimye ko yaguhaye ikamyo yo gutwara itari iyawe?"

 “Aha mu Rwanda abanyarwanda ntabwo mucumbitse”

"Uru Rwanda rwacu n’aho tuvuye, n’aho dushaka kujya, mbere na mbere bikwiriye kuba bishingiye ku banyarwanda, u Rwanda mu mitima yacu. Kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu, aha mu Rwanda abanyarwanda ntabwo mucumbitse. Ni iwanyu."

"Gukora ibintu udakoza ibirenge hasi, uvuga uti ejo nta wamenya, nta wamenya, erega ndababwira ni uko mutumva. Nta wamenya se, ahandi uzamenya ni he? Ahandi uzajya ntuvuge ngo nta wamenya, ni he? Ko nabonye basigaye babahambiriza bakabatugarurira hano."

"Hari uwavuye hano avuga ngo u Rwanda ni rubi… aragenda ajya hanze hariya mu bihugu bikize, baramugaburira kuko nta n’akazi yakoraga. Narabibabwiye mu 2017, muzakurikirane ibintu nababwiye muri uwo mwaka."

"Mbega abo bose, bazabahambiriza babagarure, hari abo twe tunagarura ariko ibyo ntabwo ndi bubitindeho. Ariko bariya barabarambiwe, bafite ibibazo byabo bimaze kubarenga usibye ko n’ubundi iyo uriyo baguha ubusa. Ugasakuza, ukwezi kwashyira ukajya gufata ibyo bakugaburira kubera ko wavuze u Rwanda nabi."

 Nta munyarwanda ukwiriye guteta

“Kuva ikuzimu ukaba umuntu, ntabwo bipfa kuza gusa, biva mu byo ukora, biva mu byo ushaka, uko witwara. Rero iyi nama y’Umushyikirano, ibaye iya kenshi tumaze kugira, numva ari ukwisuzuma, turahura ngo turebe aho tuvuye , dushakishe ibiri mu bushobozi bwacu nk’abantu twakora kugira ngo dukomeze tuve ikuzimu tujye ibintu, ibintu twihaye, twigejejeho.”

“Ntabwo ari ibintu uhawe n’undi, intizanyo ni intizanyo. Uwayiguhaye aho ashakiye arayikwambura ugasigarana ubusa.”

“Ni yo mpamvu twe nk’abanyarwanda tutakora ibintu ngo duse nk’abatesi, none se mwe murateta mufite iki? Mwateta mu biki? Guteta nk’umunyarwanda ni iki ? Ko ari nka bya bindi navugaga ko n’ushatse kuba ikigoryi abacyo? Wateta mu biki?”

 Nta bantu baba bato

“Turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza ni buto ariko nta bantu baba bato, keretse iyo ubyigize, iyo ubishaka ko ariko uba, wigize umuntu uzajya uhora asabiriza, uzajye usabiriza, niwigira ikigoryi uzaba ikigoryi rwose.”

Ariko njye ibyo mvuga n’abo mbwira, nari nziko u Rwanda dufite icyo dushaka kubacyo kandi gishoboka. Nk’uko mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu nk’uko twavuye ikuzimu tukaba abantu.”

Nta muntu n’umwe uzaguha imfashanyo

“Ni inde utarize isomo muri ibi, ko urwanira uharanira kuba uwo ushaka kuba cyangwa uwo uri we, nta wundi ukwiriye kuba abiguha. Ntawe uhari. Biriya bindi bibashuka ni nk’ikinya. Iyo baguteye ikinya, ngo utababara, iyo gishize, ugaruka aho wari uri.”

“Ibi bindi byose muba mubamo, babarata namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa se mukiga imico yabo, bakababwira ngo mwe nta ndangagaciro mufite, izihe ndangagaciro? Hari ibintu bigenewe igice kimwe cy’Isi abandi bo bagahabwa indangagaciro ngo bamire bunguri? Ibyo koko murabyizera?”

“Abayobozi, urubyiruko, ibyo murabyemera? Ko Imana yahaye abantu bamwe indangaciro abandi ntizibahe hanyuma abo bakaba aribo bazibigisha? Ibyo murabyemera?”

Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu

Ibigomba kurwanywa barabizi. Ibya mbere, ni ibihereye ku mateka yacu, ibindi, ni ibyo dusangira n’abandi hanze y’igihugu cyacu. Birimo imico mibi, politiki mbi bagomba kubyumva kugira ngo bitatugiraho ingaruka bikatubuza kubaka igihugu cyacu uko bikwiriye. Urwo rubyiruko nirwo mbwira.

“Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu bakwiriye kuba abantu bazima biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’igihugu.”

Impanuro ku bato

"Abafite imyaka 30 bari hano muri iki cyumba cyangwa hanze ni benshi ku buryo igihugu kibatezeho guhindura ubuzima bwacyo. 30 iyo myaka, ndetse n’abafite 20, 25 bavutse nyuma, bose ubu bari mu bo igihugu kireba guhindura ubuzima bwacyo."

"Icyo bivuze ni iki rero: abo ni ukuvuga ngo bafite uko barezwe. Barezwe mu miryango, uko banarezwe n’igihugu muri politiki. Ubwo nababaza uyu munsi n’ejo nzababaza, ni ubwo burere, bumva baravanyemo iki? bumva biteguye iki gukorera igihugu cy’u Rwanda."

"Byose rero biri kuri bo, mu myifatire yabo, imyumvire y’inshingano bafite no kumva ko igihugu aribo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda kurusha ndetse uko ba twebwe babigenje. Bakwiriye kubyumva batyo."

- Yavuze ku bapfobya Jenoside nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi

“Uyu mwaka igihugu cyacu gifite byinshi kigamije gukora ndetse niba mwibuka uyu ni umwaka, umwaka wihuta bibi, bibaye 30 tuvuye mu icuraburundi, abacu bishwe, twabuze batagira ingano nubwo bamwe bijijisha, ngo ntibazi abapfuye, ntibazi icyabishe, ariko abo ni bake, icyo mbivugira ni uko bikwiriye kujya nabyo tubyibuka ko icyo kiri mu bibazo dukwiriye kujya duhangana nabyo.”

"Ubwo rero mu mikorere yacu, dukwiriye kuba tubishyira imbere kuko dukora tutibuka ibyo, ushobora kugira n’ibibazo by’uko wabisubiramo."

"Imyaka 30 irimo ibintu bibiri, irimo ibyo byago, ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka twibuka."

Kandi muri ibyo bigenda bihinduka, murabizi ko n’ubuzima bw’abantu, n’imibereho n’imiterere y’igihugu bijyanye n’ikiragano nabyo birahinduka. Ubu iyo urebye iyi myaka 30, uwavutse muri uriya mwaka wa 94, ubu nyine agize imyaka 30.


 Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ritangiza iyi nama ku bitabiriye rinagaragaza uko igihugu gihagaze.

“Ndagira ngo by’umwihariko nshimire n’inshuti zacu z’igihugu zitandukanye n’abo dukorana byinshi ndetse bivamo amajyambere y’igihugu. Ibyo ni ibihugu bitandukanye bifasha amajyambere yacu. Ndagira ngo mbasuhuze, mbahe ikaze muri iki kiganiro.”

11:20: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu cyumba cya KCC ahagiye kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Andi mafoto

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta aramukanya na Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta aganira na Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier

 Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Mukazayire Nelly, ni we musangiza w’amagambo muri iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

10:15: Usibye abari mu Mujyi wa Kigali mu cyumba cya KCC, abitabiriye iyi nama bari no mu bindi bice bitandukanye nka Gatsibo, Rutsiro, Burera, Nyanza no muri Pologne.

10:00: Abayobozi mu ngeri zitandukanye bamaze kugera muri Kigali Convention Centre aho iyi nama igiye gutangirizwa. Saa Tanu nibwo byitezwe ko Perezida Kagame ahagera

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo na Jack Kayonga uyobora Crystal Ventures bari bitabiriye
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, nawe yari yitabiriye iyi nama
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda (ibumoso) ari mu bitabiriye
Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore aramukanya na Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, ahanira na Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel
Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye, Prof. Nshuti Manasseh, aganira na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair
Ba Minisitiri Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze na Marie-Solange Kayisire baganira na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah aganira na Minisitiri ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Ines Mpambara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Marie Solange Kayisire, aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, aganira n'umwe mu bitabiriye iyi nama
Icyumba cya KCC cyakiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19

 Ibyo wamenya ku mushyikirano

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni inama ihuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abanyarwanda. Iterana rimwe mu mwaka, ikitabirwa n’abaturage bahagarariye abandi bari hirya no hino mu gihugu ndetse, n’abari mu mahanga.

Isuzuma uko ubuzima bw’igihugu, n’ubumwe bw’Abanyarwanda byifashe. Iganirirwamo icyerekezo cy’igihugu aho, ubishaka wese atanga igitekerezo cye agamije iterambere ry’abanyarwanda.

Imyanzuro y’lnama y’Umushyikirano ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo ziyishyire mu bikorwa bityo, zirusheho kunoza inshingano zahawe.

Guhera Saa mbili z’igitondo, aba mbere bari bageze mu cyumba cya Kigali Convention Centre, hamwe mu ho abitabiriye iyi nama bateraniye. Ni inama yatumiwemo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Ku munsi wayo wa mbere, Perezida Kagame araza kugeza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze rinafungura iyi nama, nyuma yaho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ageze ku bayitabiriye aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’lbikorwa by❜lterambere ry❜lgihugu, NST1, rigeze.

Hateganyijwe kandi ikiganiro kigaruka ku ishusho y’ubukungu bw’igihugu kiza gutangwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no gukusanya umutungo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Christian Gakwaya washinze Rwanda Events na Florence Niyomahoro uyobora Koperative Mayogi Coffee.

Amafoto: Darcy Igirubuntu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages