Abanyarwanda baturutse impande n’impande bitabiriye uyu muhango. Bamwe bakoze urugendo rw’imodoka iminsi ibiri baturuka muri leta zinyuranye za Amerika, abandi bafata indege zabatwaye amasaha menshi bava mu mijyi itandukanye y’Isi bose bahurira i Washingoton
UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI
– Rwanda Day irahumuje. Ni igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo bisesuye ku banyarwanda bari baturutse imihanda yose. Hakurikiyeho ibikorwa by’ubusabane.
01:10 z’i Kigali - 18:10 i Washington: Perezida Kagame atangiye gusubiza ibibazo byabajijwe
Ku kibazo cyo gushyigikira abikorera, yavuze ko abikorera ari ingenzi ku gihugu, ko uruhare rwabo rudashyigikanwaho. Ati “Tugomba gukora ibishoboka ngo tubahe umwanya.”
Ku kibazo cy’umubano wa Amerika n’u Rwanda: Yagize ati “Ndacyiga dipolomasi ni yo mpamvu ndi gushaka amagambo akwiriye yo gusubiza, ariko reka mbivuge muri ubu buryo. Umubano wacu ni mwiza. Ibyo bibumbiye hamwe byose.”
01:05 z’i Kigali - 18:05 i Washington: Ukuriye Diaspora yo muri Maine, yavuze ko baguze ikibanza cyo kubakaho ibitaro bivura abarwayi bafite indwara zo mu mutwe.
Uwajamahoro Nadine yavuze ko yagiye kubyara afite rendez-vous yo kubagwa bamwambika sonde Saa Mbili za mu gitondo, baramurangarana bigera Saa kumi n’imwe. Kubera uburangare, umwana yaje kugira ikibazo abora ubwonko.
Ubu umwana aracyariho ariko ubuvuzi bwe buragoye. Asigaye avurirwa muri Amerika. Yasabye Perezida Kagame ko yamurenganura, umwana we akabona ubutabera kuko yatanze ikirego ariko bikitwa ko nta bimenyetso bifatika bihari.
Yavuze ko nubwo yahuye n’ibyo bibazo, yabashije kwiyubaka, akajya afasha abana bafite ibibazo nk’iby’umwana we mu Karere ka Gicumbi.
00:45 z’i Kigali - 17:45 i Washington: Impanga zo muri Canada, Butoyi na Bukuru, bashimiye Umukuru w’Igihugu ko mu 2013 ubwo bari muri Rwanda Day i Toronto, bamusabye ikibanza. Icyo kibanza ngo baje kugihabwa i Bugesera, bagikoreraho ibikorwa birimo kucyubakaho inzu.
Bavuze ko bakusanyije miliyoni 1 y’Amadolari y’Amanya-Canada, ndetse ko ku mwaka ibikorwa byabo byohereza mu Rwanda asaga ibihumbi 200 by’amadolari y’Amanya-Canada.
00:40 z’i Kigali - 17:40i Washington: Perezida Kagame atangiye kwakira ibibazo n’ibitekerezo by’abanyarwanda batandukanye.
Umwe mu bafashe ijambo yasabye Umukuru w’Igihugu ko gahunda yo gutangiza ingendo za RwandAir muri Amerika yakwihutishwa. Yanasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kohereza imisanzu mu Rwanda kuko amafaranga bacibwa ari menshi.
Andi mafoto ya Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day
– Yahaye umukoro abakiri bato
“Turi hano nyuma y’imyaka 30 igihugu cyacu kigwiriwe n’amahano, abenshi muri mwe, mwari muri iyo myaka ya 30. Ndashaka ko twumvikana ko ejo hazaza hawe, hari mu biganza byawe.”
“Abato bari hano b’igihugu cyacu, turashaka kubishingikirizaho, tukumva ko mwarezwe mu buryo buzagira umumaro kandi mugashyira u Rwanda aho rugomba kuba. Ni inshingano zanyu, ayo ni amahitamo mugomba gukora kandi ntabwo nzi impamvu mutahitamo neza.”
– Rwanda Day tuzakora nyinshi
“Iyo ngize amahirwe, dukora Rwanda Day, twagize Rwanda Day muri Amerika, muri Canada, i Burayi ariko inyinshi twazikoze hano muri Amerika kandi n’izindi zizakorwa.”
00:25 z’i Kigali - 17:25 i Washington: Yavuze ku kiganiro cya Masai Ujiri
“Icyo Masai atababwiye, ni uko ubwo narimo nishima mu mutwe, nari ndimo nikora mu mifuka nibaza aho amafaranga azava… ariko icyo gihe nari mbizi ko byose bishoboka.
– Aho wajya hose, u Rwanda ntirukakuvemo - Perezida Kagame
“Aho wajya hose, u Rwanda ntirukakuvemo, rugume muri wowe. Niba waragumanye u Rwanda muri wowe, ni byiza ku Rwanda, ni byiza kuri wowe kandi ni ibintu bishoboka.”
00:25 z’i Kigali - 17:25 i Washington: “Icyo Masai atababwiye, ni uko ubwo narimo nishima mu mutwe, nari ndimo nikora mu mifuka nibaza aho amafaranga azava… ariko icyo gihe nari mbizi ko byose bishoboka.
Birashoboka kandi bizashoboka no mu bindi bintu bitandukanye kubera ibyo navuze kare byo gukora cyane, kwitegura, kwiga amasomo ava mu mateka yacu, kubakira kuri ibyo tureba ejo hazaza, kandi hagomba kuba heza kurusha aho tuvuye.”
00:20 z’i Kigali - 17:20 i Washington: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko umurabyo wakubiswe u Rwanda rimwe utazongera kurukubita ukundi.
“Ibi nibyo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka 30 nyuma y’amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye, twashakaga kubaho ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo, turiyemeza, murabizi hari ukuntu abantu bajya bavuga ngo umurabyo ntujya urabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.”
“Wenda nibyo ariko kuri njye ndashaka kuba ku ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe n’umurabyo mu 1994, rutazongera gukubitwa n’umurabyo ukundi. Ndashaka ko tutagira ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.”
– Ingorane twaziciyemo turazirokoka
Perezida Kagame ati “ Urugendo rwacu rwari rugoye ariko ni cyo cyiza cyarwo kuko turi aho turi uyu munsi twaranyuze mu ngorane, twaziciyemo, turazirokoka none turashaka gukora byinshi kugira ngo tube beza kurushaho, tugere aho dushaka kugera nubwo hari abandi hirya no hino ku Isi babisuzugura ariko twe tuzahagera byanze bikunze.”
00:10 z’i Kigali - 17:10 i Washington: Perezida Kagame atangiye ijambo rye, asobanura impamvu yaje muri Amerika mu minsi ishize harimo n’amasengesho yari yatumiwemo. Yavuze ko indi mpamvu ari uko yahuye n’abantu bakora mu ngeri zitandukanye ndetse uyu munsi akaba yahuye n’abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati “Guhura n’abanyarwanda muri Rwanda Day ntabwo ari ukongera kuri gahunda zindi nari mfite, ni ingenzi kuri njye. Nubwo nari mfite izindi gahunda zindi, Rwanda Day yari ingenzi. Nubwo nagombaga kwitabira ubutumire bari bampaye bw’amasengesho, ariko maze kujya henshi kugira ngo mpure n’abanyarwanda nk’uko twahuye.”
00:05 z’i Kigali - 17:05 i Washington: Abana bato bahamiriza bashimishije abitabiriye uyu muhango. Nyuma yaho Ambasaderi w’u Rwanda mur Amerika, Mathilde Mukantabana, afashe ijambo ashimira Umukuru w’Igihugu, anavuga ko abanyarwanda bose bitabiriye bifuza kumva impanuro ze.
Andi mafoto ya Perezida Kagame ubwo yageraga mu cyumba cyabereyemo Rwanda Day
23:50 z’i Kigali - 16:50 i Washington: Pastor Rick Warren usanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ntiyabashije kwitabira iyi nama ariko yatanze ubutumwa bugaruka ku musanzu abanyarwanda baba muri Diaspora bagira mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko umusanzu wa mbere ukwiriye kuba mu bijyanye n’uburezi, ku buryo ubumenyi bahaha babukoresha mu bikorwa biteza imbere igihugu cyabo.
Ikindi yavuze ni mu bijyanye no kwihangira imirimo, ku buryo bagira uruhare mu guhanga imirimo yafasha u Rwanda kandi bakaba babikora bari hanze.
Ibikorwa by’ubugiraneza n’ubuvugizi bukorerwa igihugu, nabyo ni ibindi Warren yasabye abanyarwanda baba mu mahanga.
– AMAFOTO: Akanyamuneza ni kose ku banyarwanda bitabiriye
23:40 z’i Kigali - 16:40 i Washington:Yehoyada Mbangukira uyobora Diaspora y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we uhaye ikaze Perezida Paul Kagame. Amushimiye kuba yifatanyije nabo kuri uyu munsi, asaba urubyiruko kuzakora amahitamo akwiriye mu minsi iri imbere.
23:30 z’i Kigali - 16:30 i Washington: Perezida Kagame amaze kugera ahari kubera Rwanda Day. Abanyarwanda bateraniye mu cyumba bamwakiranye ibyishimo byinshi. Bati “Ni wowe, ni wowe”.
22:50 z’i Kigali - 15:50 i Washington: Bruce Melodie yavuze uburyo ibikorwaremezo bituma abahanzi bamenyekana. Yatanze urugero rw’umuntu witwa Steve ukorana n’inzu ya muzima yo muri Amerika.
Uwo muntu ngo yakunze indirimbo ye, ubwo yari mu Rwanda akomeza kuyumva ndetse ayumvisha n’abo bakorana.
Ati “ Uyu munsi ndi gukorana na Hollowood binyuze muri uwo muntu, ni naho gukorana na Shaggy byavuye.”
Amafoto
Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro bitangirwa muri Rwanda Day
22:45 z’i Kigali - 15:45 i Washington: Clare Akamanzi yasobanuye ko Basketball muri Afurika iri gutera imbere. Yatanze urugero avuga ko nibura 10% by’abakinnyi bakina muri NBA baturuka muri Afurika kandi ubu MVP w’uyu mwaka ari Joel Embiid uturuka muri Cameroon
22:35 z’i Kigali - 15:35 i Washington: Eugene Ubalijoro yavuze ko yabonye imbaraga za siporo na muzika ashingiye ku byakozwe na Coca Cola na Heineken. Yavuze ko izi sosiyete ebyiri, zamenye mbere ko uburyo bwiza bwo kwisanisha n’abakiliya ari ugutera inkunga ibikorwa bya siporo na muzika.
Ati “Heineken ibikorana na UEFA Champions League cyangwa Primus Guma Guma, Coca Cola ibikorana n’Igikombe cy’Isi kandi kugira ngo ubu bufatanye butange umusaruro, bijyana n’ibikorwa remezo.”
22:25 z’i Kigali - 15:25 i Washington: Eugene Ubalijoro yavuze yakuze akunda Siporo by’umwihariko Basketball ku buryo ngo yakinanaga na Dr Vincent Biruta. Claire Akamanzi we yavuze ko uyu munsi ari umunsi wa 11 amaze ari Umuyobozi wa NBA Africa.
Bruce Melodie we yavuze ko ari umuhanzi akaba ari no mu banyamigabane mu ikipe ya Basketball ya UGB.
22:10 z’i Kigali - 15:10 i Washington: Masai Ujiri atangiye agira ati “ Ntewe ishema no kuba dufite Perezida, ubona akamaro ka siporo kuko muri Afurika dufata siporo nko kwishimisha, ntabwo turabona siporo nk’ubushabitsi. Turacyafata siporo nko kwishimisha no guhatana. Guhatana ni byiza, ni byo dushaka.”
Yavuze ko mu 2016, yatumiye Perezida Kagame n’umuryango we ku mikino ya All Stars Game mu Mujyi wa Toronto. Icyo gihe hari abantu benshi bakomeye muri Basketball barimo nka Kobe Bryant.
Yavuze uburyo uwo munsi Perezida Kagame yarebye umukino yubitse umutwe hanze, ariko ngo nyuma umugore we na Ange Kagame bakamubwira ngo najye kureba icyo Perezida Kagame yabaye undi agakeka ko ari ukubera ubukonje.
Ngo yagiye kumureba, amubaza niba ameze neza undi asubiza ngo yego.
Ati “Yego, Masai wambwira ngo ni angahe bisaba kubaka Stade nk’iriya?”
Yavuze ko ibyo bigaragaza kureba kure no kugira icyo cyerekezo. Ngo ntabwo yatekereje kuri stade gusa, ahubwo yatekereje n’ibindi byose bijyanye nayo, yaba hotel, ibyo kurya, ibicuruzwa n’ibindi.
22:00 z’i Kigali - 15:00 i Washington: Hakurikiyeho ikiganiro kivuga ku iterambere ry’ubukungu binyuze muri Siporo n’imyidagaduro. Kirimo Masai Ujiri washinze Giants of Africa. Kiraza kwitabirwa kandi n’abandi barimo Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, umuhanzi Bruce Melodie na Eugene Ubalijoro uhagarariye Molson Coors.
21:50 z’i Kigali - 14:50 i Washington: Michael Fairbanks uri mu Kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame, yahawe umwanya avuga ku ishoramari ry’ikigo gikora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima, Akagera Medecine.
Yasabye abakiri bato, gusubira mu Rwanda kuko hari amahirwe yo kongera ubumenyi. Yavuze ko hari miliyoni 12 z’ama-euro yo kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubuzima yakusanyijwe n’iki kigo.
21:45 z’i Kigali - 14:45 i Washington: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko ku bijyanye na Cancer y’inkondo y’umura, u Rwanda rwatanze inkingo ku bakobwa barenga 95%.
Yavuze ko ruri gukora ibikorwa bikomeye mu kurwanya Cancer aho ubu hari ikigo cyita ku kuvura Cancer, ndetse umwaka ushize hatanzwe amahugurwa ajyanye no kuvura iyi ndwara.
21:35 z’i Kigali - 14:35 i Washington: Dr. Senait Fisseha yavuze ko hari abaterankunga baha inkunga u Rwanda ariko ko u Rwanda arirwo rutanga amafaranga menshi yo gukora imishinga y’ubuzima nka Zipline.
Yavuze ko imitekerereze nk’iyi, ari ikintu gikomeye gikwiriye gushingirwaho ari nabyo byatumye u Rwanda rukora ibikomeye mu guteza imbere ubuzima.
Ati “Nibyo abaterankunga baradushyigikiye, ariko u Rwanda rwateye imbere mu nzego nk’ikoranabuhanga kandi hari ibisubizo bikomeye byagiye biboneka. Rwafashe ingamba zatumye rugera kuri izo nzego.”
“Uyu munsi rero abikorera nabo bagomba gutanga inkunga. Hari uburyo bashobora gukora mu guteza imbere [igihugu], ku buryo tutareba gusa abafasha gusa ariko igihugu gikora akazi gakomeye cyane.”
21:15 z’i Kigali - 14:15 i Washington: Abantu batandukanye bahawe umwanya ngo babaze ibibazo. Valentine ukora ubuvuzi muri Amerika ni umwe mu batanze igitekerezo. Yababajije ikibazo kijyanye na Cancer y’umura. Yavuze ko yumvise ko ari iya kabiri ihitana Abanyarwanda gusa ko hari uburyo bushobora gukoreshwa mu kuyipima hakiri kare.
Yabajije niba hari uburyo buhari kugira ngo uwo mubare ugabanuke. Yavuze ko muri Amerika, abafite iyo cancer bapimwa hakiri kare ku myaka 21, abaza niba hari uburyo buhari mu kuyipima.
21:15 z’i Kigali - 14:15 i Washington: Dr. Senait Fisseha yavuze ko mu buzima bwe bwose, yabaye hirya no hino ku Isi, gusa yasanze u Rwanda aricyo gihugu kitagendera ku moko n’indi myumvire nk’iyo. Yavuze ko yavukiye muri Ethiopia, agakurira muri Amerika ariko ko aba mu Rwanda nk’amahitamo ye yakoze.
Ati “ Nahise numva ariho ngomba kuba”.
Yasabye buri wese kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda kuko buri wese ari ahantu agera akahasanga indangagaciro zikwiriye kuranga umunyarwanda.
21:05 z’i Kigali - 14:05 i Washington: Dr. Paulin Basinga yavuze ko umwaka ushize, Abanyarwanda baba muri Diaspora bohereje miliyoni 470$ mu gihugu. Yavuze ko diaspora ishobora kugira uruhare mu kongera amafaranga menshi bohereza, kandi bikajyana n’ishoramari bakora mu Rwanda.
Ati “Reka dutekereze turenge ibyo, reka dutekereze ku hazaza, ku zabukuru, dutangire twohereze amafaranga menshi agamije gukora ibikorwa byinshi.”
– Amafoto:
– Icyumba kiri kuberamo inama cyuzuye, abandi bari mu kindi cyumba bakurikiye kuri za televiziyo.
20:45 z’i Kigali - 13:45 i Washington: Madamu Jeannette Kagame amaze kugera mu cyumba kiri kuberamo inama.
20:35 z’i Kigali - 13:35 i Washington: Ikiganiro cya kabiri kiri gutangwa na Dr. Senait Fisseha ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba ahagarariye Susan T. Buffett Foundation. Kirimo kandi • Stella Mucyo wiga muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro, University of Global Health Equity (UGHE) na Dr. Nadège Nziza wize ibijyanye n’ubuzima bwe muri Ragon Institute, MIT & Harvard.
Kirimo kandi Dr. Paulin Basinga ukorera umuryango Bill & Melinda Gates Foundation
Andi mafoto
20:30 z’i Kigali - 13:30 i Washington: Yavuze ko u Rwanda ruri kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya Afurika. Yatanze urugero ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, CFTA, igikorwa cyayobowe na Perezida Kagame.
20:30 z’i Kigali - 13:30i Washington: Yavuze ko icyo gihe yageze muri Amerika, abona iterambere igihugu kimaze kugeraho, yibaza uburyo yakwigira kuri urwo rugendo. Yasobanuye ko muri icyo gihe cyose yamaze muri Amerika, yamenye ko u Rwanda rukeneye izina rikomeye kugira ngo rugere ku ntambwe ikataje.
Ati “Rero u Rwanda dufite izina”.
Yavuze ko mu bindi yize, harimo ko rukeneye kugira urwego rw’abikorera rukomeye hamwe n’igisirikare.
20:15 z’i Kigali - 13:15 i Washington: Hakurikiye ikiganiro kigaruka ku rugendo rw’imyaka 30 rw’u Rwanda n’uko muri icyo gihe cyose rwigaragaje ku ruhando mpuzamahanga.
Kiri gutangwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Amb. Jendayi Frazer uyobora Hoover Institution muri Stanford University na Minisitiri w’Urubyiruko, Abdallah Utumatwishima.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ari ubwa mbere yitabiriye Rwanda Day kandi akaba ari gutanga ikiganiro. Yavuze ko ari ibintu bikomeye kuri we kuko yageze muri Amerika bwa mbere mu 2016.
19:45 z’i Kigali - 12:30 i Washington: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama. Ari kugaruka ku ishusho y’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda. Avuze ko kuva mu Ukwakira 2019 ubwo Rwanda Day iheruka kuba, hafunguwe Ambasade umunani.
Yavuze ko bwa mbere mu mateka, u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Amerika y’Epfo by’umwihariko muri Bresil. Yasobanuye kandi ko na za Ambasade z’ibindi bihugu zikomeje gufungurwa mu Rwanda aho ubu i Kigali hari za Ambasade 45 z’ibihugu binyuranye.
19:45 z’i Kigali - 12:30 i Washington: Yehoyada Mbangukira uyobora Diaspora ya Amerika, mu ijambo ry’ikaze, yavuze ko uyu mwaka wa 2024 udasanzwe ku Rwanda no ku banyarwanda bose.
Yahaye ikaze abitabiriye iyi Rwanda Day, avuga ko ibiganiro biza kubera muri iyi nama ari ingirakamaro kuri bose.
19:30 z’i Kigali - 12:30 i Washington: Abantu ibihumbi bitandatu nibo bitabiriye Rwanda Day. kubera umubare munini, bateraniye mu byumba bibiri, kimwe abarimo bari gukurikirana kuri televiziyo.
Hagati aho, abasangiza b’amagambo ni Felix Masengesho na Françoise Niyigena.
19:00 z’i Kigali - 12:00 i Washington: Ibirori nyir’izina bigiye gutangira. Abantu benshi bamaze kwinjira mu cyumba kigari kigiye kuberamo iyi Rwanda Day.
Amafoto: Philbert Girinema, Karirima A. Ngarambe na Steven Musoni
Video: Cyuzuzo Rodrigue




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!