Muri ibi bikorwa byo kuburizamo ibi bitero, umugore umwe yarashwe na Polisi ndetse ubu iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane imigambi yose igamije guhungabanya umutekano w’u Bwongereza binyuze mu bitero by’iterabwoba.
Polisi yatangaje ko uyu mugore uri mu myaka 20 yarasiwe mu gace ka Willesden mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Londres ubwo hakorwaga umukwabu mu nzu yari arimo. Gusa ngo ntabwo yahise yitaba Imana kuko ubu ari kuvurwa ndetse ubuzima bwe bumeze neza.
Abandi bantu batandatu batawe muri yombi mu gikorwa cyakorewe mu Mujyi wa Kent.
Polisi yatangaje ko umukwabu wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane udafite aho uhuriye n’ibyari byabaye mu masaha yari yabanje imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza,aho umupolisi yari yataye muri yombi umuntu witwaje icyuma. Uyu mukwabu watumye Komiseri mukuru wungirije wa Polisi muri iki gihugu, Neil Basu, atangaza ko ‘wari umunsi udasanzwe’ i Londres.
Ibi bije nyuma yaho ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2017, iruhande rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza hagabwe igitero cyiswe icy’iterabwoba, cyahitanye abantu batanu barimo umupolisi kinakomerekeramo abandi 40.
Iki gitero cyabaye ubwo umuntu utagaragajwe amazina yagongaga abantu ku kiraro cy’ahitwa Westminster agakomeza yinjira mu gipangu cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yari inateraniyemo imirimo yayo isanzwe.
Ukekwaho gukora icyo gikorwa wari unitwaje intwaro yahise atera icyuma umupolisi wari aho aramukomeretsa [nyuma yaje gupfa] mbere y’uko nawe araswa n’abashinzwe umutekano akahasiga ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO