00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Londres: Madamu Jeannette Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu kurengera abapfakazi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 25 June 2017 saa 08:42
Yasuwe :

Mu ruzinduko Madamu Jeannette Kagame yagiriye mu Bwongereza aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abapfakazi, yagarutse ku bibazo biremerera ubuzima bw’abapfakazi anagaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubarengera.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abapfakazi byahuriranye n’iby’isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Loomba Foundation umaze wita ku bapfakazi.

Byitabiriwe n’abarenga 400 barimo abaturutse muri Guverinoma na Sosiyete sivile zo mu Bwongereza, mu Buhinde n’abandi bo mu bindi bihugu ku Isi.

Mu Buhinde gusa, Loomba Foundation imaze gufasha abapfakazi bagera ku bihumbi 30 bari hagati y’imyaka 20 na 45 no kwigisha abana babo bagera ku 2000.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ku isi hose abapfakazi bahura n’ubuzima busharira burimo ihezwa n’akarengane byinjirira mu cyuho cyo kubura abagabo bafatwa nk’inkingi z’ubuzima bw’imiryango maze imibereho yabo, iy’abana n’ubukungu bikarushaho gusubira inyuma.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Umuryango Loomba Foundation ku bw’ibikorwa byawo by’umwihariko Lord Loomba n’umugore we Veena, bagaragaje impamvu yo kwita ku bapfakazi na Cherie Blair, Perezida w’uyu muryango wabaye ikirangirire mu guharanira uburenganzira bw’abagore.

Yashimye kandi uruhare rwa Gabon mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni yagize uruhare mu ishyirwaho ry’Umunsi Mpuzamahanga w’abapfakazi mu 2010.

Agaruka ku mateka y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu munsi wizihizwa mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba biwuha uburemere.

Yagize ati “Umunsi Mpuzamahanga w’Abapfakazi kuri twe ufite uburemere mu mateka yacu aho abagore batagira ingano babonye abagabo babo bakundaga ndetse n’abana bamburwa ubuzima mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

“Mu by’ukuri amateka yacu azahora arangwa no gutakaza abantu benshi n’agahinda katewe n’urwango rwatumye abasaga miliyoni batakaza ubuzima. Uyu munsi no kugeza iteka ryose twiyemeje kutazibagirwa ibyo abaturage bacu banyuzemo no kudatesha agaciro cyangwa ngo duhishe amateka yabo nk’uburyo bwacu bwo kubasubiza agaciro bambuwe.”

Yakomeje avuga ko “ari yo mpamvu buri mwaka mu Rwanda dufata iminsi 100 yo kwibuka tuzirikana abatakaje ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tunishimira ukwigira n’umutima ukomeye w’abayirokotse.”

Madamu Jeannette Kagame avuga ijambo mu birori by’isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Loomba Foundation umaze wita ku bapfakazi byahuriranye n’umunsi Mpuzamahanga w’Abapfakazi

Ubufatanye nk’intwaro yo kwivana mu bibazo

Madamu Jeannette Kagame yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni, igasiga abapfakazi n’impfubyi bashegeshwe n’ingaruka zayo ndetse igihugu muri rusange cyari cyasenyutse.

Aha ngo icyari gisigaye ni ukwibanda ku bikorwa byubaka igihugu gikomeye ku buryo nta muntu uzongera kwemererwa kugira uwo yambura ubuzima. Igihugu kandi cyari gifite inshingano ikomeye yo gusana imitima, kuvura ibikomere byo ku mubiri no kongera kubaka umuryango nyarwanda buri wese abigizemo uruhare.

Ati “Abanyarwanda benshi nanjye ndimo dufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo yatumye habaho ibyaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu ku butaka bwacu. Gushaka ibisubizo bishingiye ku muco uvomwa mu ndangagaciro nyarwanda aho buri wese mu bagize sosiyete atanga umusanzu we, ni kimwe mu byafashije igihugu mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.”

Asobanura intambwe u Rwanda rwateye mu gufasha abapfakazi, yahereye ku ishingwa ry’umuryango AVEGA watangijwe mu 1995 n’abapfakazi 50 bari biyemeje gushakira umuti ibibazo by’ihungabana, iby’imibereho n’ubukungu byari bibugarije.

Kugeza ubu AVEGA imaze kugira abanyamuryango bagera ku bihumbi 20, ikomeje gutera intambwe mu bikorwa bibyara inyungu, ubujyanama no gufasha abagenerwabikorwa gukemura ibibazo bahura na byo byaba ibijyanye n’uburezi bw’abana n’ubuvuzi ku bagize imiryango.

Ku nkunga ya leta n’abandi bafatanyabikorwa AVEGA yabashije kubakira abapfakazi amacumbi aho abageze mu zabukuru bahabwa ababitaho mu buzima bwa buri munsi.

Abapfakazi kandi bafashirizwa mu zindi gahunda za leta binyuze mu kigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye(FARG) kigenera inkunga abarokotse mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, kubabonera amacumbi no kubafasha gutangiza imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ku Umuryango Unity Club washinzwe mu 1996 hagamijwe gushimangira umuco w’ubufatanye no gukorera hamwe ku ikubitiro ukaba wari ugizwe n’abagore bakora muri guverinoma n’ab’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Yagize ati “Vuba aha twizihije isabukuru y’imyaka 20 y’ubufatanye mu kubaka umuco w’amahoro mu iterambere rirambye ry’igihugu cyacu. Ku bijyanye n’ibikorwa byakozwe mu gihe twizihiza iyi sabukuru Unity Club ifatanyije na AVEGA hamwe n’indi miryango mu cyumweru gitaha tuzataha ku mugaragaro inzu zizakira abapfakazi 108 ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye ko gukorera hamwe bituma intego itsinda runaka ryiyemeje zigerwaho mu buryo bwihuse, ahamagarira abitabiriye ibi birori gushyira ku mutima iyo myumvire bakomeza gushyigikira uburenganzira bw’abapfakazi no kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma buhungabana, bakanabatega amatwi kugira ngo inzozi z’ubuzima bwiza bafite hamwe n’abana babo zizabashe kuba impamo.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umuyobozi akaba ari nawe washinze Loomba, Raj Loomba (ibumoso) na Perezida wa Loomba Foundation, Cheri Blair (hagati)
Imbyino gakondo zimenyerewe mu Buhinde nizo zasusurukije ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages