Uhagarariye amashami yose y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh, yagaragaje ko iki gihugu cyateye intambwe mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi (MDGs), bityo akaba yizeye ko ruzazigeraho mu mwaka wa 2015.
Mu nama ya kane ngarukamwaka y’Ikigo cy’ubushakashatsi no gusesengura za politiki (IPAR-Rwanda), Lamin yeruye, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike biri mu nzira y’amajyambere bizagera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Yavuze ko bitangaje kuba u Rwanda rugiye kugera kuri izo intego umunani z’ikinyagihumbi zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ibihumbi 2000, kandi ari igihugu gifite umutungo muke, ariko yongeraho ati “Ni ukubera imiyoborere myiza yatumye bigerwaho.”
Aho u Rwanda rugeze mu iterambere, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko mu mibare hazamenyekana muri Mata uyu mwaka.
Yagize ati “Hari ubushakashatsi buri gukorwa buzarangira muri Mata… Ubwo bushakashatsi buri gukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare.”
Amb. Gatete yavuze ko muri rusange hari ibintu byishi u Rwanda rwagezeho, birimo kuba rwarabashije gukura mu bukene abanyarwanda barenga miliyoni.
Hamwe n’ibindi rwagezeho, Minisitiri Gatete avuga ko byashobotse hagendewe kuri gahunda ziri mu cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye, hakiyongeraho gahunda y’imyaka itanu y’Imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS II).
U Rwanda kandi rwagiye rushyiraho uburyo bwarwo bwo kwikemurira ibibazo, nka Gacaca, Ubudehe n’izindi gahunda, Minisitiri Gatete yerekana ko zagize akamaro gakomeye kuri sosiyete nyarwanda.
U Rwanda kandi rwihuje n’ibihugu byo mu karere, imbogamizi mu bucuruzi zigenda zivaho, n’abaturage b’ibihugu bakagenderanira ku buryo bworoshye. Ubu mu bihugu bya EAC hatangijwe Visa imwe, kandi n’abaturage babyo bakwambuka imipaka yabyo bakoresheje indangamuntu.
Yasabye abashakashatsi nabo gukora akazi kabo kugira ngo leta ibone aho ihera ishyiraho za politiki zitandukanye, zigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’abaturage.
Hagati aho, Umuyoboizi wa IPAR-Rwanda, Eugenie Kayitesi, yavuze ko mu byerekeye ubushakashatsi hakirimo ikibazo, kuko abashakashatsi ari bake nyamara abarangije za kaminuza ari benshi.
IPAR nayo yemeje ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi, ndetse agereranya ko rwaba rugeze nko ku kigero cya 80%.
Foto: Jacques Nkinzingabo
mathias @igihe.rw



















TANGA IGITEKEREZO