Loni ibicishije mu ishami rya yo ryita ku buhinzi, igiye gufasha mu guteza imbere umusaruro w’ibirayi mu buhugu birindwi birimo n’u Rwanda, hifashishijwe miliyari zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Attaher Maiga uhagarariye muyobozi wa FAO mu Rwanda avuga ko iyo nkunga yaje kunganira ibyo bihugu ariko ihereye ku byo basanzwe bakora, by’umwihariko mu Rwanda ikaba izibanda ku kuzamura umusaruro w’ibirayi nk’igihingwa gisanzwe gihingwa.
Maiga yagize ati “Uyu mushinga ntufite gahunda yo gutangira byose kuri 0, ni gahunda zamaze gutangira... guverinoma yakoze byinshi.”
Iki gikorwa kizatambuka mu mushinga ugamije guteza imbere igihingwa cy’ibinyabijumba n’ibinyamizi nk’ibihingwa byagaragaye ko bitunze abanyafurika bangana na 20%, umushinga wo guteza imbere iki gihingwa ukazamara imyaka ine.
Sentege Norbert, ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko u Rwanda rwahisemo ibirayi kugira ngo bijye byoherezwa no hanze y’u Rwanda byinjize amadevize, kandi bikaba byoroshye kongera umusaruro wa byo mu Rwanda.
Ati “ Mbere ibirayi byakoreshwaga n’abanyarwanda ntibigere hanze, kubera ko babaga bafite ahandi .. abaguzi babonetse, babaye benshi, ni yo mpamvu dufite ingamba zo kongera umusaruro.”
Sentege yakomeje avuga ko bazakoresha imbuto nziza, amafumbire uko bikwiye n’ibindi bisabwa ngo umusaruro wiyongere.
Nzabarinda Isaac umuyobozi w’ihuriro rya koperative z’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda (FECOPPORWA) avuga ko iyi gahunda izatuma bongera umusaruro kandi ibibazo by’ibiciro n’ibindi bahuraga nabyo bigakemuka.
Ati “ Abahinzi bagura imbuto. Turacyafite ikibazo ko imbuto dukenere toni zirenga ibihumbi 40 buri gihembwe, ariko ubushobozi bw’abatubuzi bukaba butari bwashobora guhaza iri soko. Intambwe igezweho ngo gikemuke, hamaze kubakwa amazu atuburirwamo ibirayi 19, mu minsi iri imbere kizaba cyakemutse[…]umuhinzi ajye agurisha hashingiwe ku byo yashoye.”
Aha akahahera avuga ko bizakemura ikibazo cyo kwitana ba mwana hagati y’abahinzi n’abaguzi b’ibirayi ku giciro yavuze ko ari gito ukurikije imbaraga baba babishyizemo.
Mu Rwanda ibirayi bizahingwa kuri hegitari ibihumbi 100 (100.000 ha), hakaba hakomeje gushakishwa uko umusaruro kuri hegitari wakwiyongera ukava kuri toni 12 kuri hegitari (ni ukuvuga metero ijana ku ijana) ukagera kuri toni 25 ndetse na 30.



















TANGA IGITEKEREZO