Umuyobozi wa MINUSCA Babacar Gaye, yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye ugiye kohereza abasirikare 7.600 muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kugarura amahoro, iki gikorwa kizaba tariki ya 15 Nzeli 2014.
Igice kinini cyabo kizaba kigizwe n’ingabo 5.800 zari zisanzwe zigarura amahoro muri icyo gihugu za MISCA. Haziyongeraho abandi basirikare n’abapolisi 1800 baturutse mu Rwanda, Maroc, Bangladesh, Pakistan na Senegal nk’uko Sudinfo.be kibisobanura.
Guhera kuwa 15 Nzeli, ingabo za MINUSCA zizagenda zisimbura buhoro buhoro iza MISCA n’iz ‘Abafaransa 2000 ziri muri icyo gihugu kuva mu mpera za 2013 mu gikorwa bise Sangaris. Ibi bizatuma ingabo za Loni ziri muri Centrafrique zishyika ku bihumbi 12.
Gaye yanagarutse ku kamaro ko gusoza inzibacyuho ya politiki iriho kuri ubu muri Centrafrique no kuyisimbuza guverinoma buri wese yibonamo binyuze mu bikorwa by’ubwiyunge.
Centrafrique imaze iminsi 15 nta guverinoma igira. Imitwe yose yitwaje intwaro izaba ihagarariwe muri Guverinoma nshya izajyaho ariko umutwe wa Seleka wo wanze guhagararirwa.
Mu mpera za Nyakanga impande zishyamiranye muri Centrafrique zari zashyize umukono ku masezerano i Brazaville nyuma yo gushyirwaho igitutu n’amahanga; kuva ubwo imirwano yagiye yongera kubura inshuro nyinshi hatitawe ku nyanzuro yavuye muri ayo masezerano.
Kuva Seleka yafata ubutegetsi muri Werurwe 2013 ikabuhirikwaho muri Mutarama 2014, Centrafrique ikomeje kuba mu ntambara z’urudaca. Imitwe yitwaje intwaro ihohotera abaturage, ibihumbi byaguye mu mirwano abandi bakurwa mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO