00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni izunamira umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’amahoro i Darfour

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 27 May 2015 saa 08:26
Yasuwe :

Ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York hazabera umuhango wo kunamira abasirikare baguye mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bibera hirya no hino ku isi; muri bo hakaba harimo na Cpl. Vincent Murangwa waguye mu butumwa bw’amahoro i Darfur mu 2014.

Iki gikorwa kizaba ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015, kiri muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro.

Itangazo rya Loni rivuga ko abazunamirwa bazahabwa umudari witiriwe Dag Hammarskjöld wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu 1953 akaza kugwa mu mpanuka y’indege mu mwaka wa 1961 ubwo yerekezaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mudari uhabwa umukozi, umusirikare, umupolisi cyangwa umusivili waguye mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro.

Uyu munsi uzizihizwa hazirikanwa ku myaka irindwi ikurikiranye aho Loni izaba yunamira abagera ku 100 baguye mu bikorwa by’amahoro.

Inkuru dukesha The New Times ivuga ko Murangwa yishwe umwaka ushize muri Gicurasi, ubwo hari hateranye inama aho ingabo z’u Rwanda zari zagiye kunga impande zari zishyamiranye i Darfur; ubwo inyeshyamba zaragaragaje uburakari zitangira kurasa.

Uretse Murangwa witabye Imana, abandi basirikare batatu bakomerekeye muri iyo mirwano.

U Rwanda ni igihugu cya gatanu ku isi mu gutanga ingabo zijya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro; aho kugeza ubu rumaze gutanga abasirikare n’abapolisi bagera ku 5,500.

Ku isi habarizwa ingabo zibungabunga amahoro zigera ku 125,000 barimo abasirikare 91,000, abapolisi 13,000 ndetse n’abasivili bagera ku 17,000 n’abandi bakozi bari mu butumwa 16 buri gukorerwa ku migabane ine.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages