00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LONI yamaganye ubusabe bw’ ibiganiro hagati ya FDLR n’u Rwanda

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 4 October 2014 saa 09:45
Yasuwe :

Abagize Akanama k’Umutekano ka LONI kuwa Gatanu bamaganye ibiganiro bya politiki hagati ya FDLR n’u Rwanda, ahubwo basaba ko uyu mutwe wagabwaho ibitero, abayirimo bakoze ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Umutwe wa FDLR wahawe amezi atandatu y’umwitangirizwa wo gushyira intwaro hasi ariko LONI ivuga ko nta bushake na buke bwo kureka imirwano igaragaza; uyu mutwe ahubwo uhugiye mu kumvikanisha ko Leta y’u Rwanda ikwiriye kwicara ikaganira (…)

Abagize Akanama k’Umutekano ka LONI kuwa Gatanu bamaganye ibiganiro bya politiki hagati ya FDLR n’u Rwanda, ahubwo basaba ko uyu mutwe wagabwaho ibitero, abayirimo bakoze ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Umutwe wa FDLR wahawe amezi atandatu y’umwitangirizwa wo gushyira intwaro hasi ariko LONI ivuga ko nta bushake na buke bwo kureka imirwano igaragaza; uyu mutwe ahubwo uhugiye mu kumvikanisha ko Leta y’u Rwanda ikwiriye kwicara ikaganira nawo, bakabona gutaha nk’umutwe wa politiki.

Abarwanyi 200 mu 1500 bagize uwo mutwe ni bo bashyize intwaro hasi gusa.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR

LONI ivuga ko kurimbura burundu FDLR ari cyo cy’ibanze gikenewe ngo amahoro agaruke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu itangazo Akanama ka LONI kashyize ahagaragara, Loni yongeye gushimangira ko ishyigikiye ingabo za Congo na Monusco mu kugaba ibitero ku bayobozi ba FDLR n’ingabo zabo banze gushyira intwaro hasi.

Uretse LONI, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje bidasubirwaho ko zishyigikiye ibitero bizagabwa kuri uyu mutwe ndetse byaba na ngombwa zigatanga ubufasha.

Umukuru wa FDLR, Sylvestre Mudacumura ashakishwa n’urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ngo rumukurikiraneho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Akanama k’Umutekano ka LONI kamaganye ubusabe bwa FDLR

Ibyo gusaba ibiganiro Leta y’u Rwanda byo ariko birasa nk’ibitazashoboka kuko LONI yari gushyira igitutu ku Rwanda ngo rwemere ibiganiro yamaze kubyamagana yivuye inyuma.

Leta y’u Rwanda yo yakomeje gutsimbarara ivuga ko itagirana ibiganiro n’umutwe w’abasize bayihekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages