Iyo ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashwe ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, irasirwa mu karere ka Rubavu yavogereye ikirere cy’u Rwanda, nkuko itangazo rya Guverinoma ryabigaragaje.
Iyo ndeye yarashwe ku ibaba, ihita isubira inyuma yafashwe n’inkongi ijya kuzimirizwa ku kibuga cy’indege cya Goma.
Yarashwe hashize iminsi umwuka utameze neza hagati ya Guverinoma ya Congo n’u Rwanda, aho Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana na FDLR yashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itangazo Xia Huang yashyize hanze, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’umwuka mubi ukomeje hagati y’ibihugu byombi, asaba imbaraga z’umuryango mpuzamahanga kugira ngo uwo mwuka mubi uhoshwe.
Huang kandi yasabye iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekana uko byagendekeye indege y’intambara ya Congo kugeza irashweho, dore ko Leta ya Congo yo yatangaje ko iyo ndege itigeze iva mu kirere cy’icyo gihugu.
Ati “Itsinda ry'Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z'imipaka zubahirizwa, EJVM z’indi nzego zo mu karere, zikwiriye gutanga umusanzu kugira ngo haboneke ukuri kuri iri sanganya, ubwumvikane buke buhagarare.”
Intumwa idasanzwe kandi yavuze ko iri mu biganiro n’abayobozi ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda, hagamijwe gucubya umwuka mubi umaze iminsi.



Ibitekerezo 0