ACP Teddy Ruyenzi ayoboye itsinda ry’abapolisi 160 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
UN ibinyujije kuri Twitter yavuze ko “Abapolisikazi nka Teddy Ruyenzi uturuka mu Rwanda […] bagira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro by’umwihariko mu baturage aho biba ari ngombwa ko abagore bonyine aribo bemerewe kwegera abagore bagenzi babo.”
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, ACP Ruyenzi, yavuze ko itsinda ayobowe rigizwe n’abagore 50% n’abagabo 50%.
Yavuze kandi ko u Rwanda ari rwo rufite umubare munini w’abagore bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Yakomeje agira ati “Gukora akazi kacu kinyamwuga turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gucunga umutekano n’ibindi byinshi bituma tuba indashyikirwa ku bandi bari mu butumwa bw’amahoro”.
ACP Teddy yashishikarije abagore kujya muri Polisi y’Igihugu.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa tariki 8 Werurwe buri mwaka, uw’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatane Urunana, twubake Umuryango utekanye.’



















TANGA IGITEKEREZO