00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LONI yashyizeho umudali witiriwe ubutwari Captain Diagne yagiriye mu Rwanda

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 9 May 2014 saa 07:53
Yasuwe :

Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye karaye gashyizeho umudali witiriwe ubutwari budasanzwe Umunyasenegali Captain Mbaye Diagne yagiriye mu Rwanda arokora abantu bahigwaga muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Diagne wari ufite ipeti rya Kapiteni yiciwe mu Rwanda mu mwaka w’1994, ubwo yari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.
Nk’uko Newtimes dukesha iyi nkuru yabitangaje, nyuma y’itorwa ry’uyu mwanzuro, Ambasaderi Eugene-Richard Gasana (…)

Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye karaye gashyizeho umudali witiriwe ubutwari budasanzwe Umunyasenegali Captain Mbaye Diagne yagiriye mu Rwanda arokora abantu bahigwaga muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Diagne wari ufite ipeti rya Kapiteni yiciwe mu Rwanda mu mwaka w’1994, ubwo yari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Nk’uko Newtimes dukesha iyi nkuru yabitangaje, nyuma y’itorwa ry’uyu mwanzuro, Ambasaderi Eugene-Richard Gasana uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko Captain Diagne yarutaga abandi.

Captain Diagne (uhagaze ibumoso) na bagenzi be

Yagize ati: “Imbere y’icyago, Captain Diagne yanze kuba indeberezi, ahitamo guhaguruka, abungabunga amahoro, akora nk’umusirikare, abikora nk’umuntu ngo arokore ubuzima bw’abantu”.

Ambasaderi Gasana yasobanuye ko ubutwari Diagne yagaragaje, byose yabikoze nyuma y’uko ubutumwa bari bafite mu Rwanda buhagaritswe.

Ibi kandi Captain Diagne yabikoze mu gihe LONI nta cyo yari yarakoze ngo yongere ingabo zabo, ahubwo n’izari zihari barazigabanya.

Nk’uko umwanzuro watowe n’ako kanama ubisobanura, uyu mudali uzajya uhabwa imiryango, abapolisi, abakozi ba LONI b’abasivili ndetse n’abakorana nayo bagaragaza ubutwari budasanzwe mu bihe by’akaga iyo bari mu mirimo yabo.

Aka kanama kandi kaboneyeho kwemera ko Umuryango w’Abibumbye wakoze amakosa yo kuba kugeza uyu munsi utarigeze ushimira umuryango wa Captain Diagne ku bw’igitambo cy’ubuzima bwe uyu mugabo yatanze mu Rwanda.

Perezida Kagame ashyikiriza Madame Mbaye umudali
Abasirikare ba LONI batwaye umurambo wa nyakwigendera Diagne

Nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe yishwe n’ingabo za Habyarimana, Captain Diagne yarokoye ubuzima bw’abana b’uyu mutegarugori wari warigaragaje muri politiki, kandi akamagana imigambi mibisha ya Habyarimana n’abambari be mu ruhame.

U Rwanda rwageneye Captain Mbaye Diagne umudali w’ubutwari (Umurinzi) muri Nyakanga 2010 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari we wawushyikirije umuryango we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages