Dr Joan Clos n’itsinda ry’abayobozi muri UN HABITAT yari ayoboye, bakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa kabiri, baganira ku iterambere ry’imijyi n’uburyo ryafasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu muri rusange.
Aba bayobozi bari mu Rwanda nk’igihugu cyanogeje igenamigambi mu miturire n’imitunganyirize y’imijyi, kugira ngo barusheho kugira ishusho y’uko bakomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere imiturire muri rusange, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni.
Yagize ati “Igituma bahisemo kuza mu Rwanda ni ukuntu babona igenamigambi rinoze mu iterambere ry’imijyi, babona ibikorwa by’indashyikirwa biri hano mu Rwanda bamushimiye cyane. Ariko ikindi kubera ko banasuye hirya no hino mu gihugu byanabahaye ishusho nyayo y’uburyo tugiye gukorana.”
Minisitiri Musoni yasobanuye ko uretse ibiganiro ku buryo imiturire n’imitunganyirize y’imijyi yanozwa kurushaho, aba bayobozi muri UN HABITAT banagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibihugu aba bayobozi bahagarariye muri uyu muryango.
Ati “Mu biganiro bagiranye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika harimo n’ibijyanye no gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.”
Dr Joan Clos yashimye cyane uburyo u Rwanda rwatekereje ku gutunganya imijyi iciriritse nyuma y’Umurwa Mukuru Kigali, kuko bizarushaho guhanga imirimo ku batayifite.
Yibukije ko igenamigambi ry’ahazubakwa riba rikwiye gutekerezwaho mbere y’uko abaturage bahatura, kuko iyo bikozwe nyuma bihenda ndetse bikaba byanateza umwuka mubi mu baturage bimurwa.
Yagize ati “Ibishushanyo mbonera by’ahashyirwa imijyi bikwiye kujya bikorwa mbere mbere y’uko abaturage bahagera. Kuko iyo utunganyije umujyi abaturage bahari birahenda kandi bikanateza amakimbirane kuko uba ugomba kubimura.”
Dr Clos avuga ko abantu bakwiye gutura aho ibikorwa remezo bibegereye, by’umwihariko buri rugo rukaba rukora ku muhanda munini, ari nabyo Minisitiri James Musoni yavuze ko bishyizwemo imbaraga mu Rwanda, basaba abaturage gutura mu hamwe kandi bakubaka bajya hejuru birinda kwaya ubutaka.
Ati “Ubu aho tugana ni uko dushaka kongera ubucucike abantu bagakoresha ibikorwa remezo biri hafi bagatura, mu mazu ajya hejuru kuruta gukomeza batura banyanyagiye.”
Aba bayobozi bo muri UN HABITAT kuri uyu wa Mbere basuye Akarere ka Rubavu mu ntara y’Uburasirazuba, ku musozi wa Rubavu wahoze utuwe n’abaturage 1200 bari batuye mu manegeka nyuma bimurirwa ahitwa Karukogo na Kanembwe, bashima imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gutuza abaturage ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Andi mafoto menshi kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO