Urutonde rw’abagore bakomeye kurusha abandi muri Afurika rwatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI rwashyize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ku mwanya wa gatatu.
RFI yakoze urwo rutonde igendeye ku buryoabo bagore bigaragaza mu mirimo bakora hatitawe ku yo ari yo.
1. Nkosazana Dlamini-Zuma
Uyu mugore wize ibijyanye n’ubuvuzi, ayobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kuva mu mwaka wa 2012. Zuma , W’inyaka 65, yabaye ubugira gatatu Minisitiri muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo ayobora Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ububanyi n’Amahanga n’iy’ubutegetsi bw’igihugu. Nkosazana wigeze kuba umugore wa Perezida Jackob Zuma wa Afurika y’Epfo akaba no mu ishyaka ANC riri ku butegetsi, azwiho kuba umugore wihagararaho.
2. Ellen Johnson Sirleaf
Ku myaka 76 y’amavuko, Sirleaf ni we mugore wa mbere wabaye Perezida ku Mugabane wa Afurika. Yatangiye kuyobora igihugu cya Liberia mu mwaka wa 2006, yongera gutorerwa indi manda mu 2011. Muri uwo mwaka kandi yabonye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
3. Louise Mushikiwabo
Mushikiwabo ni Umunyarwandakazi w’imyaka 57 uyobora Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka wa 2009. Azwiho kurengera isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Intwaro akoresha cyane muri urwo rugamba ni urubuga nkoranyambaga rwa twitter aho akunda kubeshyuriza ibikorwa byomekwa ku Rwanda by’umwihariko bikorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mushikiwabo yigeze gukorera Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD. Mu 2010 yiyamamarije kuba Umunyamabanga Wungirije w’ishami rya Loni rishinzwe abagore UN-Women, ariko uwo mwanya wegukanwa na Michele Bachelet wigeze kuyobora Chilli.
4. Ngozi Okonjo-Iweala
Uyu mugore ufite imyaka 60 ni Minisitiri w’Imari muri Nigeria. Yari umwe mu bayobozi ba Banki y’Isi hagati ya 2007 na 2011 mbere y’uko ahatanira kuba Perezida w’iyi banki ntabigereho mu 2012. Ngozi yayoboye Minisiteri y’Imari ya Nigeria ayivana mu cyuho cy’umwenda wa miliyoni 18 z’amadorali ndetse ashyiraho gahunda zikakaye zo kurwanya ruswa.
5. Isabel dos Santos
Isabel dos Santos w’imyaka 41 ni imfura ya Perezida wa Angola, José Eduardo dos Santos. Ari mu bagore bakomeye b’abacuruzi muri Afurika . Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko atunze akayabo ka miliyari 3,7 z’amadolari. Akora ubucuruzi mu bijyanye n’itumanaho, ingufu, amabuye y’agaciro n’ibindi bitandukanye.
6. Folorunsho Alakija
Ni umukungu w’imyaka 63 wo muri Nijeriya wamenyakanye mu bijyanye n’imideli kuko ashushanya imyenda akanambika abagore bakomeye. Folorunsho Alakija anayobora sosiyete ikomeye icuruza peteroli yitwa Famfa Oil. Ikinyamkuru Forbes kivuga ko afite miliyoni 600 z’amadolari.
7. Bridgette Radebe
Bridgette Radebe ari mu bagore bakize cyane muri Afurika y’Epfo. Ayobora Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Mmakau Mining. Ni umugore wa Minisitiri w’Ubutabera muri icyo gihugu akaba na mushiki w’umuherwe wo muri Afurika y’Epfo Patrice Motsepe.
8. Dambisa Moyo
Ni umugore ukomoka muri Zambia wize ibijyanye n’ubukungu muri kaminuza za Oxford na Havard. Yashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku Isi. Moyo yanditse ibitabo ku mubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika . Afite kandi inyandiko zisohoka mu binyamakuru bikomeye nka Financial Times, Wall Street Journal.
9. Ory Okolloh
Okolloh w’imyaka 37 ayobora Google Africa kuva mu mwaka wa 2010. Okolly wize muri Kaminuza ya Havard yigeze kuba umunyamategeko mu bijyanye no guteza imbere interineti muri Afurika. Afatanyije n’abandi, bashinze imbuga za interineti zagize uruhare mu gutanga amakuru nyayo y’imvururu zo muri Kenya mu mwaka wa 2007.
10. Adama "Paris" Ndiaye
Akomoka muri Sénégal. Ku myaka 36 yamenyekanye mu bijyanye n’imideli. Kuva mu mwaka wa 2002 ategura imyiyerekano (Black Fashion Weeks) ikomeye ibera i Paris, Prague, Montréal, Dakar, Bahia n’ahandi igatumirwamo abashushanya imideli bakomeye muri Afurika n’ahandi. Afite kandi umurongo wa televoziyo we bwite werekana imideli Africa Fashion ikorera i Dakar.



















TANGA IGITEKEREZO