Polisi mu Bwongereza yatangaje ko Lt Gen Karenzi Karake ukuriye National Intelligence and Security Services (NISS) yatawe muri yombi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege cya Heathrow, ndetse ko yagaragaye imbere y’urukiko amaze gutabwa muri yombi.
Lt Gen Karenzi w’imyaka 54 byemejwe ko akomeza gufungwa kugeza kuwa Kane tariki 25 Kamena 2015.
Mu mwaka wa 2008 tariki 6 Gashyantare, 40 bari cyangwa bahoze mu ngabo z’u Rwanda bashyiriweho impapuro zibata muri yombi n’umucamanza Fernando Andreu Merelles.
Kenshi na kenshi leta y’u Rwanda yakunze kujya ishyira mu majwi ishingiro ry’izi mpapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu bahoze cyangwa bakiri mu ngabo z’u Rwanda, ahanini bigaragazwa ko zashyiriweho impamvu ifitanye isano na politiki.



















TANGA IGITEKEREZO