Icyo ihuriyeho ni uko igambiriye kugirira nabi u Rwanda nubwo itandukaniye ku kuba FDLR igizwe n’abashaka kugaruka kurangiza umugambi mubisha wo kuruhekura nyuma yo gutegura bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lt Alphonse Anaclet Ntakiruta yavukiye muri Teritwari ya Rutshuru, ahitwa i Nyanzare. Ababyeyi be bakomoka mu Karere ka Kamonyi, bageze muri Congo mu 1994, bahunze ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Ni umusore wakuriye mu buzima bushaririye kugeza ubwo no kubona iby’ibanze nko kwiga n’ubundi burenganzira bw’umwana atabyigeze. Gusa azi gusoma no kwandika.
Mu gace yakuriyemo, niho hari ibirindiro bya FDLR-FOCA, ahakoreraga Gen Mudacumura, Omega, Ukwishatse Daniel n’abandi ku kuryo umwana wese wabaga afite imyaka 14 kandi akomoka mu Rwanda agomba kujya mu gisirikare.
Lt Ntakiruta ati "Ndagenda nkora amasomo ya gisirikare, nyuma mbasaba ko najya kwiga, baravuga ngo ntabwo bishoboka, ni ukurwanira igihugu mpaka tugere kuri gakondo aho twaturutse."
"Batubwiraga ko igihugu bakivuyemo bacyambuwe n’Inyenzi ari zo Nkotanyi arizo twaranaga na zo kandi umuntu ugomba kujyayo [mu Rwanda] atashye, ibyo bababwira kuri radio ngo umuntu agerayo [...] ntabwo agira ubuzima bwiza, agerayo bakamwica, batanamwica akaba hasi y’abandi, akaba igikoresho cyabo."
Lt Ntakiruta yavuze ko ibyo byose babibwirwaga n’abayobozi ba FDLR kugira ngo hatazagira ubatoroka agataha mu Rwanda ndetse ngo bongeragaho ko umuntu uturutse muri RDC nta kintu yabasha kwigezaho mu Rwanda.
Uko FDLR yatewe icyuhagizo, igashyirwa muri Wazalendo
Imyaka igiye gushira ari ibiri Umutwe wa M23 uhanganye mu rugamba rukomeye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Mai Mai, Nyatura n’indi itandukanye.
Ikibazo umuntu wese yakwibaza, ni uburyo Leta ya Congo yihuza n’abagize Umutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakaba bashakishwa n’ubutabera.
Lt Ntakiruta Alphonse Anaclet nk’umuntu wabaye muri FDLR, asobanura neza impamvu Leta ya Tshisekedi ifatanya n’uwo mutwe, washyizwe na Loni ku rutonde rw’ikora iterabwoba.
Ati "Kuko muri FDLR harimo abakoze Jenoside, niho Perezida Tshisekedi yavuze ko FDLR itariho kugira ngo abakingire ikibaba kuko ari kugira ngo akoreshe FDLR cyangwa n’abandi, ashyiraho Wazalendo."
" Muri Congo, nta FDLR ihari, nta CNRD ihari cyangwa Nyatura bose bose babaye aba Wazalendo, bishatse kuvuga ngo ni umuturage urimo kurinda ubutaka bw’igihugu cye. Ni uko Tshisekedi yabigenje kugira ngo akingire ikibaba Gen Omega na Rumuri kuko bashakishwa n’amahanga."
Lt Ntakiruta yavuze ko abo bayobozi ba FDLR ari bo kuri ubu bafasha Wazalendo mu myitozo kubera ko bazwiho ubushobozi cyane ko ari abasirikare babirambyemo.
Ati " Leta ya Congo na FARDC yabahaye imbaraga, imbunda n’ibikoresho kugira ngo barwanye M23. Iyo ni yo ntambara nsize muri Congo, nabonye bitanshobokera ni bwo nafashe icyemezo cyo gutaha muri gakondo y’ababyeyi banjye."
Avuga ko muri Congo harimo ikibazo gikomeye cy’abantu bavuga Ikinyarwanda aho bahigwa bukware n’ababashinja ko atari abenegihugu.
Ati "Wazalendo barinda ubutaka bw’igihugu cya Congo bavuga ko bo ari Abanye-Congo, bavuga ko M23 ari abanyamahanga barimo Abanyarwanda, Abagande, Abanya-Tanzania, bashaka kugira ngo babatware ubutaka."
"Ariko muri Congo harimo ikindi kibazo cy’umuntu uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ntabwo yemerwa nk’Umunye-Congo waba uhavuka cyangwa umwenegihugu. Bavuga ko uri Umunyarwanda, ibyo byose rero byabayeho kugira ngo M23 itabatwara ubutaka."
Lt Ntakiruta avuga ko nubwo bimeze gutyo, muri Wazalendo harimo benshi bavuga Ikinyarwanda ndetse n’abo muri FDLR bari muri uwo mutwe watangijwe nk’ugizwe n’insoresore cyangwa urubyiruko rugambiriye kurinda igihugu.
Ati "Wazalendo harimo abavuga Ikinyarwanda kuko nka FDLR irimo n’abandi kuko baba bababwira bati ‘uyu ni wo mwanya wo kubarinda tukabageza n’iwanyu’, intambara tuzayirwana kugeza i Kigali."
"FARDC irababwira iti ‘nzabageza i Kigali’, na yo ibe mu maboko yacu kuko Paul Kagame ashaka kugira ngo atwambure ubutaka."
Lt Ntakiruta avuga ko nubwo baba bavuga gutyo, usanga ibyo bakora n’ibyo bavuga abaturage ari bo babirenganiramo kuko nta mbaraga zo gutera u Rwanda bafite.
Inzira yamugejeje i Kigali
Lt Ntakiruta wavukiye muri Congo, yaje gukurira muri FDLR, ashaka umugore.
Ababyeyi be n’abo mu muryango we batashye mu Rwanda mu 2000 no mu 2020. Abo bageze mu Rwanda batangira kumuha amakuru, na we ahita ashakisha nimero za Monusco, arabavugisha baza kumugeza ku butaka bw’u Rwanda.
Lt Ntakiruta avuga ko mu bo yasize mu mashyamba ya Congo harimo mukuru we witwa Tumaine, uri muri Masisi. Uwo mukuru we na we yahoze muri FDLR, ariko kuri ubu yabaye avuyemo.
Abashishikariza gutaha mu rwababyaye kuko gutinda kwabo biri kubakereza kuza kwiteza imbere kuko mu mashyamba ntacyo bageraho.
Ati "Hano umwana aravuka yagera mu myaka itanu agatangira kujya ku ishuri none nk’abo nsize, hari n’ugira imyaka 20 ariko ugasanga gusoma no kwandika ni ikibazo. "
Lt Ntakiruta Alphonse Anaclet ni umwe mu barenga 80 baherutse gusoza amamo mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo, ahahugurirwa abahoze ari abasirikare cyangwa abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!