Mu byatumye ahabwa iki gihembo harimo uruhare yagize mu bikorwa biteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa no guhanga imirimo mu rubyiruko n’ibifitanye isano n’inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Ubumenyi bw’Imibare (AIMS).

Ni umunyarwandakazi wa kabiri uhawe igihembo nk’iki nyuma ya Felicité Rwemalika wagihawe mu 2018. Kuri iyi nshuro Hakizimana yagihawe hamwe n'undi mugore wo mu Mujyi wa Laos muri Aziya, Duangmala Phommavong.

Lydie Hakizimana yabaye Umuyobozi Mukuru wa AIMS mu Ugushyingo 2020 nyuma y’amezi umunani ari umuyobozi w’agateganyo.

Ubwo yahabwaga izi nshingano, Pfof. Neil Turok wagishinze akaba ari na we muyobozi w’ibiro byacyo ku rwego mpuzamahanga (IGB), yavuze ko Lydie Hakizimana yatoranyijwe hashingiwe ku kuba yarakiyoboye neza mu bihe bikomeye.

Icyo gihe yagize ati “Nk’umuyobozi w’agateganyo, Lydie yayoboye AIMS mu bihe bikomeye. Dukurikije ubushobozi bwe, twizeye ko ahazaza h’iki kigo ari heza. Afurika ikeneye abahanga muri siyansi, ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo n’abahanga udushya bo mu bihugu byabo.”

Lydie Hakizimana na we yashimye icyizere yagiriwe cyo kuyobora ikigo gikomeye yizeza ko ku bufatanye n’abakozi bacyo badasiba kugaragaza umuhate hamwe n’abafatanyabikorwa, bazakomeza guhanga udushya no guharura inzira izageza urubyiruko ku rwego rwo kuba abantu bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo, bakazana impinduka mu miryango yabo no ku isi muri rusange.

Lydie Hakizimana afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Masters mu by’imiyoborere (MPA) yakuye muri ‘Harvard Kennedy School of Government.’

Yashinze ishuri ry’incuke ryitwa ‘Happy Hearts’ mu Mujyi wa Kigali rikaba rimaze kunyuramo abana bari mu magana bahabonera uburezi bifite ireme.

Yahawe ibihembo bitandukanye birimo icyitwa ‘Mandela Washington Fellowship’ mu 2016 na ‘Archbishop Desmond Tutu Fellowship mu 2013’.

Ari mu bashinze inzu y’ibitabo (publisher) yitwa Drakkar Ltd, icapa ibitabo bikoreshwa mu mashuri arenga 3,000 mu Rwanda.

Lydie Hakizimana ni umunyarwandakazi wa kabiri uhawe igihembo na AIMF
Lydie Hakizimana ni umunyarwandakazi wa kabiri uhawe igihembo na AIMF
Umuyobozi w'Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo ni we washyikirije Lydie Hakizimana igihembo yagenewe
Umuyobozi w'Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo ni we washyikirije Lydie Hakizimana igihembo yagenewe