Ni nyuma yuko ingabo za Cngo, FARDC binyuze mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général de Brigade Sylvain Bomusa Ekenge yemeje ko mu bitero biheruka harimo abasirikare b’u Rwanda anashinja uyu mutwe kurasa ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye.
Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma yatangaje ko ibyo kuvuga ko baterwa inkunga n’u Rwanda bituruka ku kuba ingabo za leta zarananiwe kubatsinda.
Ati “M23 ntabwo yigeze ihabwa inkunga iyo ari yo yose ivuye mu Rwanda, yaba ari ingabo cyangwa intwaro. Ibirego bya guverinoma ya Congo bituruka ku bushobozi buke bw’ingabo z’igihugu n’abo bafatanije bananiwe gutsinda abarwanyi ba M23 mu gihe bo birwanaho gusa’’.
Akomeza avuga ko nta na rimwe bigeze bagaba ibitero ku ngabo za Monusco ahubwo ko ari yo ibagabaho ibitero ifatanije na FARDC.
Akanama k’umutekano ka Loni gaherutse gusaba impande zitavuga rumwe muri Congo kugana inzira y’ibiganiro no gukemura ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’igihugu mu mahoro.
Umutwe wa M23 kuva wakongera kubura ibitero bishya wagaragaje ko usaba leta ko yashyira mu bikorwa amasezerano bagiranye ariko leta ya Congo binyuze kuri Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, yashimangiye ko nta mishyikirano Leta izagirana na M23 kubera ko bamaze kwemeza ko ari umutwe w’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!