00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Macky Sall yabwiye Abaperezida ba Afurika ko nta mashanyarazi iterambere ari inzozi

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 16 July 2016 saa 04:24
Yasuwe :

Ibihugu bya Afurika birajwe ishinga n’iterambere rirambye kandi umwe mu misemburo yaryo ukaba guteza imbere urwego rw’inganda hagamijwe kwihaza mu bucuruzi no gushimangira ubuhahirane hagati yabyo.

Ku ruhande rumwe birashoboka kuko Afurika ari umugabane ufite amahirwe menshi yayifasha kuzamura umusaruro w’inganda zayo, uhereye ku rubyiruko rwiganje mu baturage bayo rungana na 80%, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere ifite.

Perezida wa Senegal akaba n’Umuyobozi w’akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 20 bigize NEPAD, Macky Sall, yavuze ko kugirango amahirwe Afurika ifite abyazwe umusaruro, hakenewe kubaka ubushobozi bw’abaturage mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ariko hagashyirwa imbaraga nyinshi mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 16 Nyakanga, mu gutangiza inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri gahunda ya NEPAD, mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ikomeje kubera i Kigali.

NEPAD ni gahunda y’Ubufatanye bushya bw’ibihugu bya Afurika mu iterambere, yemejwe muri Nyakanga 2001 i Lusaka muri Zambia. Ifite intego yo gusembura icyerekezo no gutanga umurongo ngenderwaho w’ubukungu bushingiye ku bufatanye no kwihuza kw’ibihugu bya Afurika.

Perezida Macky Sall yasabye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma guteza imbere inganda nk’umusemburo w’iterambere, ariko yemeza ko bidashoboka niba Afurika idakemuye ikibazo cy’amashanyarazi ifite.

Yagize ati “Ubushobozi bwose twaba dufite mu nzego zinyuranye, ntituzagera ku iterambere iryo ariryo ryose tudafite amashanyarazi ahagije kandi mu buryo burambye. Birakenewe cyane ko twibanda ku gukwirakwiza amashanyarazi kuri uyu mugabane, tudafite amashanyarazi ntidushobora kugira inganda.”

Muri iyi gahunda u Bushinwa buherutse kugenera Afurika inkunga ya miliyari 60 z’amadolari zizayifasha kwiteza imbere. U Bufaransa nabwo bukaba bwaremeye gutanga miliyari ebyiri z’amadolari.

Gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ,EDPRS II, u Rwanda rwiyemeje ko abaturage basaga 70% bagomba kugezwaho amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2018 ndetse igihugu kikaba gifite Megawatts 563.

Uyu muhigo nuba impamo uzaba umusemburo wa gahunda ya Made in Rwanda izashingira ku iterambere ry’inganda z’imbere mu gihugu.

Macky Sall yavuze ko kugirango Afurika izagera ku mpinduka yifuza nu gihe izita ku ku iterambere risubiza ibyo abaturage bakeneye, hagashyirwa imbaraga mu bufatanye no kwihuza kw’ibihugu mu turere, nkuko icyerekezo 2063 kibivuga.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Dr.Dlamini Zuma, yasabye Abaperezida kwita ku ruhare rw’abikorera ku giti cyabo, bakamenya ko rukwiye kuba inkingi ikomeye mu cyerekezo cy’iterambere rya Afurika.

Yagize ati “ Dukeneye kwegera abikorera ndetse na sosiyete sivile kugirango twigire hamwe uko twashyira mu bikorwa imishinga y’icyerekezo cy’iterambere 2063.”

Guteza imbere inganda ni kimwe mu bizibandwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’iterambere rirambye (SDGs), nka kimwe mu bishobora kuzamura iterambere ry’abaturage benshi binyuze mu kugabanya ubushomeri.

Banki Nyafurika itsura amajyambere, u Bushinwa n’u Bufaransa ni bamwe mu baterankunga ba gahunda zigamije kuzamura iterambere rya Afurika, hongerwa ibikorwa remezo birimo n’amashanyarazi.

Perezida wa Senegal Macky Sall, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ubuhahirane hagati yabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages