00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madagascar: Minisitiri warokotse impanuka y’indege yagaragaye ku nkombe nyuma yo koga amasaha 12

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 December 2021 saa 08:54
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi muri Madagascar, Serge Gelle, yagaragaye ku nkombe nyuma yo koga amasaha 12, amaze kurokoka impanuka y’indege ya kajugujugu bari barimo.

Icyateye impanuka ntabwo cyatangajwe ariko uyu muyobozi w’imyaka 57, yarokotse ari kumwe n’undi mupolisi bari bajyanye mu butumwa bw’akazi, ubwo indege barimo yakoraga impanuka.

Gelle umaze imyaka 30 mu gipolisi, yarokowe n’imwe mu ntebe zo mu ndege yakuyemo, ubundi akagenda ayireremba hejuru mu gihe cy’amasaha 12.

Icyakora uyu mugabo nawe yakoresheje imbaraga nyinshi, ndetse bikavugwa yafashijwe n’ibikorwa bya siporo yakunze gukora kuva mu buto bwe.

Akimara kuboneka, yavuze ko “Igihe cyanjye cyo gupfa ntikiragera.” Hagati aho, ibikorwa byo gushaka abandi bantu baguye mu mpanuka biracyakomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages