Ku wa 19 Mutarama 2019, nibwo Rajoelina w’imyaka 44 yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 55.66%.
Uyu muhango wabereye muri Stade ya Mahamasina witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa bushimira yanyujije kuri Twitter, Rajoelina yashimiye Makuza witabiriye umuhango w’irahira rye ndetse avuga ko baganiriye ku birebana n’umubano w’u Rwanda na Madagascar.
Ati “ Twaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse mugaragariza ubushake bwanjye bwo kurushaho gukorana n’igihugu gikomeje kuba ishema rya Afurika. Wakoze cyane Perezida Paul Kagame, ntegereje kuzahura nawe.”
Andry Nirina Rajoelina wavutse mu 1974 yabaye Perezida wa Madagascar binyuze mu matora mu gihe kuva muri Werurwe 2009- Mutarama 2014 yayoboye iki gihugu mu nzibacyuho yakurikiye iyegura rya Marc Ravalomanana yanagizemo uruhare.
Yanayoboye Umujyi wa Antananarivo kuva mu Ukuboza 2007 kugeza muri Gashyantare 2009.



Ibitekerezo 0