Itangazo ry’Ibiro bya Madamu Jeannette Kagame rigaragaza ko iyi nama ari umwanya wo gusuzuma ibyagezweho n’uyu muryango ndetse hanarebwe icyakorwa n’ahakongerwa imbaraga kugirango urusheho kugera ku ntego zawo.
Abandi bayobozi batanga ibiganiro muri iyi nama rusange ya OAFLA ni umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Roman Tsefaye, umugore wa Perezida wa Malawi Gertrude Mutharika, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya Sida, Michel Sidibe n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe imibereho myiza muri AU, Dr Mustapha Sadiki Kaloko usanzwe ari komiseri wa AU ushinzwe imibereho myiza..
Iyi nama kandi iraba n’umwanya wo kwizihiza imyaka 15 uyu muryango umaze ushinzwe, mu nsanganyamatsiko igira iti “Kubakira ku myaka 15 duharanira gukomeza amahirwe y’urubyiruko rwa Afurika binyuze mu guteza imbere ibyifuzo by’abangavu no kubafasha kugera ku buvuzi bubanogeye. (Building on 15 years of engagement to harness the demographic dividend of Africa through promoting the needs of adolescents and their access to youth-friendly health services.)”
Biteganyijwe ko muri ibi birori hanahembwa inshuti n’abafatanyabikorwa bafashije OAFLA mu bikorwa yakoze mu myaka imaze ishinzwe.
Ejo hashize Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama nk’iyi yabaye mu muhezo iyobowe na Madamu wa Perezida wa Malawi, Gertrude Mutharika. Yanitabiriwe n’abagore b’abakuru b’ibihugu barimo uwa Tchad, Equatorial Guinea, Ethiopia, Malawi, Niger, Comoros, Namibia, Afurika y’Epfo na Sierra Leone.
























TANGA IGITEKEREZO