00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame na Graca Machel batangije umuryango uzakura abagore mu bukene

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 11 June 2015 saa 06:16
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame na Graca Machel bitabiriye umuhango wo gutangiza Ishami ry’Umuryango Nyafurika ‘New Faces, New Voices’ mu Rwanda ufite intego yo gukura abagore mu bukene.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo mu Rwanda hatangizwaga Umuryango New Faces, New Voices washinzwe ukaba unayoborwa na Graca Machel.

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko gukura abagore mu bukene, bifitiye igihugu akamaro gakomeye, kuko bamaze kugaragaza byinshi bashoboye gukora.

Yakomeje ashimangira ko kongerera abagore ubushobozi bigomba guhera ku bakobwa nk’ uburyo bwo gukumira ubusumbane .

Yagize ati:“Mu gihe abakobwa bamaze kugira uburenganzira ku burezi bw’ ibanze igitahiwe ni ukubafasha gukurikirana ibyo bihitiyemo, ngo bazashobore gukora ibintu bakunda. Ni ngombwa ko abakobwa biga imibare na siyansi, bakabona ubumenyi ngiro kandi ntibatinye kubukoresha, bakihangira imirimo bavamo ba rwiyemezamirimo.”

Madamu Jeannette Kagame

Mu Rwanda abagore 36% ni bo bafite uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari. Imibare yerekana ko abagore benshi ari abagera ku mafaranga bayahanahana hagati yabo aho gukorana n’ ibigo by’ imari n’ amabanki.

Uwashinze uyu muryango, Graca Machel, we yavuze ko mu gihe abagore bari kugenda bahabwa imwanya mu nzego zinyuranye, hakenewe ko amajwi ya bo yumvikana n’ahafatirwa ibyemezo, bityo umugore akaba neza ishingiro ry’ impinduka.

Uyobora New Faces, New Voices mu Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, avuga ko igihugu cyihuta cyane mu iterambere, ariko ngo haracyari icyuho ku buryo umugore agera kuri serivisi z’imari.

Yagize ati: “Tubona abagore benshi bakiri gukorana n’ibigo by’imari ariko mu buryo butizewe, mu matsinda, ariko biriya bigira aho bigarukira. Nk’ iyo ukeneye gukora umushinga munini ntacyo biriya byagufasha. Hakenewe rero ingamba zo kugira ngo tuzamure umubare w’Abanyarwanda bakorana na serivisi z’imari, bakorana mu buryo bufatika, uve kuri 36 % benda kungana na ba bandi bakiri mu buryo buciriritse, na bo baze basange abandi tugire nibura 90% by’abagore bagera kuri serivisi z’imari nibura muri 2020.”

Kugeza ubu mu Rwanda, abagore bamaze kugaragaza ko bazi gukorana n’ibigo by’imari, cyane ko ari nabo bafite inguzanyo nke zitishyurwa.

Umuryango New Faces, New Voices ugamije gukorera ubuvugizi abagore mu kuzamura imyumvire, ngo begere ibigo by’imari babibyaze umusaruro.

Urateganya kandi gushyiraho ikigega kizashorwamo imari n’abanyamuryango bawo, kizakorana n’abagore bafite intego yo kwiteza imbere, ku buryo kizafasha gukura mu bukene abanyarwanda bagera kuri miliyoni mu myaka itanu iri imbere.

Mu myaka itanu, uyu muryango New Voices, New Faces mu Rwanda, uzakora ubukangurambaga ku bagore kugira ngo bitabire kuzigama amafaranga make make babasha kubona, hanyuma Leta n’abandi baterankunga bazabongerera kugira ngo bagere ku mishinga minini.

Umuryango New Voices, New Faces washinzwe na Graca Machel wari umugore wa Nelson Mandela, wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo.

Grace Machel watangije New Faces, New Voices

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages