Iri siganwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 13, uyu mwaka rizaba ririmo icyiciro cya Run for Peace kizitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu Rwanda no hanze.
Ni muri urwo rwego Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bazitabira iri siganwa. Muri rusange, abantu bagera ku bihumbi bitandatu nibo byitezwe ko bazitabira iyi Kigali International Peace Marathon.
Madamu Margaret Kenyatta yitabiriye Kigali International Peace Marathon nyuma yaho umwaka ushize muri Werurwe Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye isiganwa ryiswe ‘Beyond Zero Campaign’ ryabereye i Nairobi rigamije gutanga ubutumwa bwo kugabanya impfu z’abana n’abagore.
Ni igikorwa cyatangiriye mu Murwa Mukuru wa Kenya i Nairobi kigasorezwa kuri Nyayo Stadium cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 40.000.
Ibiro bya Madamu Jeannette Kagame byatangaje ko yiteguye kwakira mugenzi we wa Kenya muri iri siganwa rigamije amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO