Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Nyakanga 2023, atangiza Inama yiga ku ngamba za ngombwa mu gushaka inkunga yo gushyigikira serivisi z’ubuvuzi hagamijwe kugera kwimakaza ubwuzuzanye.
Iyi nama yateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, Global Fund, Her Voice Fund, Rwanda NGO Forum. Ni imwe mu zishamikiye ku Nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) iteraniye i Kigali.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuzima bw’umugore nta gaciro gafatika mu buryo bw’amafaranga wakabonera.
Yagize ati “Ukuri ni uko uburinganire ntacyo wabunganya ariko ku rundi ruhande ni ikiguzi kuri sosiyete ishaka gukemura ibibazo byo kongerera abagore ubushobozi.’’
Yagaragaje ko urugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire rukwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo rugerweho.
Ati “Urugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire ruri gutwara igihe kirenze icyari cyitezwe ndetse n’igikenewe. Icyuho cy’uburinganire kiracyahari, ndetse bishobora gutwara ikinyejana kirenga ngo abagore bahabwe uburenganzira bijyanye n’iterambere ryimakazwa, kugendana n’ikoranabuhanga, kongererwa ubumenyi n’inararibonye n’ibindi.”
Abagore n’abakobwa nubwo bagihura n’imbogamizi zitandukanye zishingiye ku mico inyuranye y’ibihugu bakomokamo ariko hari ibyo bakora kugira ngo bazikureho.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abari n’abategarugori bafite imbaraga zafasha mu gukuraho izi nzitizi.
Yakomeje ati “Dufite ubushobozi mu biganza byacu bwo kwihutisha impinduka zikenewe, nizera ko tubiha agaciro kandi tubizi neza. Ubushobozi bwacu buhabwa agaciro iyo bufasha mu kongerera ubushobozi ababikwiye.’’
Yavuze ko hakenewe ingamba zikomeye zafasha mu gukumira ko hashobora kuzabaho ibisekuru byinshi bizaba “byarasuzuguwe ndetse byirengagijwe.’’
Ati “Bizaba mu gihe Isi yananiwe gushyira imbere gahunda zo kongerera ubumenyi abagore hakiri kare kandi mu buryo bukwiye.’’
Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko ari inshingano za buri wese mu gushyira umutima n’intekerezo mu gushaka uko ihame ry’uburinganire ryatezwa imbere.
U Rwanda ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bagera kuri 61%, Sena ikagira 38%, Guverinoma ikabamo 50% mu gihe inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko amategeko abigena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!