Yabivugiye mu muhango wo gutanga ibihembo ku bitwaye neza mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ryasojwe ku wa 15 Ukuboza 2018, muri Kigali Convention Centre.
Abahanzi baryitabiriye basangijwe na bakuru babo urugendo banyuzemo mu muziki n’indangagaciro zabagejeje ku ntsinzi.
Mu kiganiro cye, Umuhanzi w’Indirimbo akanaba Umwanditsi w’Ibitabo, Muyombo Thomas [Tom Close] yavuze ku muhora wamuyoboye ku ntambwe igana ku kuba umwe mu bubashywe muri iki gihe kandi akabifatanya n’akandi kazi.
Tom Close yavuze ko yakuze akunda kwiga kuko yari yarahigiye umubyeyi (nyina) wakundaga kurwara ko azaba umuganga akajya amuvura, bituma ahorana umuhate wo kuzasohoza isezerano yamuhaye n’ubwo yitabye Imana akiri muto.
Yagize ati “Nibuka ko nkiri muto mfite imyaka nk’itandatu cyangwa irindwi nahigiye mama ko nzaba umuganga, kuko yakundaga kurwara cyane, noneho bikambabaza. Yahoraga arwaye igifu, mubwira ko nzamuvura ninkura. Yapfuye niga mu wa Kane w’amashuri abanza ariko ntabwo nigeze mpagarika icyo kintu niyemeje gukora.”
Tom Close n’ubwo yakundaga kwiga, impano ye yo kuririmba nayo yakomeje kumukirigita, bituma atangira gukora umuziki mu bihe bitamworoheye.
Yagize ati “Nakuze nshaka kuzakora icyo nasezeranyije mama, ariko umuntu asiga ikimwirukaho, ntasiga ikimwirukamo. Narangije amashuri yisumbuye ntangira kuririmba, ariko nta nkunga n’imwe nari mfite. Naririye ndimara muri icyo gihe gito nshakisha amafaranga, nahembwaga ibihumbi 30 ku kwezi kandi indirimbo kuyikoresha ari ibihumbi 40, byansabaga amezi atatu cyangwa ane kugira ngo mbashe gukora indirimbo.”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Tom Close wabashije kwiga, akaba umuntu w’ingirakaramaro muri sosiyete, akanaba n’umuhanzi w’icyitegererezo.
Yagize ati “Kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye ngo ube umuhanzi wuzuye… ngira ngo mufite umwe muri mwe ari we Dr Tom Close, wubatse neza, wize ubuganga ariko ntibyanamubuza gukurikirana izindi mpano.”
“Imbaraga n’ubumenyi yakuye mu ishuri bimufasha gutekereza byagutse none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we. Natwe twese tubibonamo inyungu ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse n’abazabicuruza.”
Yasabye abandi bahanzi cyane cyane abakiri bato ko bamwigiraho, ubuhanzi bwabo ntibubabuze gukomeza amasomo.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ikinyabupfura ari ingenzi kuri buri muhanzi, kuko adashobora gutera imbere mu gihe imyitwarire ye idashimwa n’abakurikira ibihango bye kabone n’aho byari ari byiza.
Irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi ryahembye abanyempano batandatu bahize abandi amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu, amatsinda atatu yagaragaje umushinga mwiza, ahembwa miliyoni 30.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, riteza imbere impano mu nganda ndangamuco. Ryateguwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’iy’Urubyiruko, rishyirwa mu bikorwa n’Umuryango wa Imbuto Foundation.



















TANGA IGITEKEREZO