00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yahembewe guteza imbere umugore

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 8 May 2013 saa 11:14
Yasuwe :

Umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare rwe mu guteza imbere uburenganzira n’iterambere ry’umugore.
Iki igihembo cyatangiwe i Cape Town muri Afurika y’Epfo akigenewe n’ihuriro Women Inspiration Enterprise (WIE), cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega wari uhagarariye Madamu Jeannette Kagame mu muhango w’itangwa ry’icyo gihembo.
Ihuriro Women Inspiration Enterprise (WIE) ryatanze iki (…)

Umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare rwe mu guteza imbere uburenganzira n’iterambere ry’umugore.

Iki igihembo cyatangiwe i Cape Town muri Afurika y’Epfo akigenewe n’ihuriro Women Inspiration Enterprise (WIE), cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega wari uhagarariye Madamu Jeannette Kagame mu muhango w’itangwa ry’icyo gihembo.

Ihuriro Women Inspiration Enterprise (WIE) ryatanze iki gihembo rihuriyemo abafasha b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika, abantu bazwi kubera ibikorwa bitandukanye, abagore bakorera ubuvugizi abandi bagore n’abashyiraho politiki.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Newtimes, Ambasaderi Karega yavuze ko icyo gihembo kigamije gushimira Madamu Jeannette Kagame uruhare rwe mu iterambere ry’umugore, guharanira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, gufasha imfubyi no kurihira abana amashuli binyuze mu muryango Imbuto Foundation.

Karega yavuze ko Jeannette Kagame yanagize uruhare mu bukangurambaga bugamije gukangurira abana b’abakobwa kwirinda ababahohotera bazwi ku izina rya shuga dadi (Sugar daddies).

Jeannette Kagame yanagize uruhare mu gushyigikira gahunda yo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana amubyara, amutwite cyangwa se amwonsa.

Yanashyizeho imishinga myinshi igamije iterambere ry’umwana w’umukobwa binyuze mu muryango Imbuto Foundation.

Mu myaka 10 ishize, Imbuto Foundation imaze gutanga buruse ku banyeshuri barenga 6,000 ndetse no guhemba abana b’abakobwa bagize amanota meza mu bizamini bisoza amashuli abanza n’ayisumbuye bose hamwe bagera ku 5,000.

Umuryango Imbuto Foundation utanga ubufasha ku miryango itishoboye igera ku 218,500 muri yo igera ku 200,000 ikaba yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Imbuto Foundation yanafashije imiryango itishoboye igera kuri 355 ibasha kwihangira imirimo ibyara inyungu mu rwego rwo kwikura mu bukene.

Umuhango wo gutanga igihembo Madamu Jeannette Kagame yagenewe witabiriwe na Grace Machel, umufasha w’uwahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo Nelson Mandela, abaminisitiri, abacuruzi n’abagore bagize sosiyete sivili baharanira iterambere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages