00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yakiriye umuyobozi wa RECA Ltd

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 17 April 2013 saa 12:03
Yasuwe :

Kuwa 15 Mata 2013, Umufasha wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa RECA Ltd, Atnan Alkis, akaba ari na we nyir’ishuri rya Hope Kids Academy rikorera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.
RECA Ltd ni isosiyete y’Abanyaturukiya ikora mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubucuruzi, ubuzima n’imibereho myiza.
Uruzinduko rwa Atnan rwari rugamije gusobanura inzego zindi RECA Ltd ishaka gushoramo imari mu Rwanda.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2011, ubwo Perezida wa (…)

Kuwa 15 Mata 2013, Umufasha wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa RECA Ltd, Atnan Alkis, akaba ari na we nyir’ishuri rya Hope Kids Academy rikorera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

RECA Ltd ni isosiyete y’Abanyaturukiya ikora mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubucuruzi, ubuzima n’imibereho myiza.

Uruzinduko rwa Atnan rwari rugamije gusobanura inzego zindi RECA Ltd ishaka gushoramo imari mu Rwanda.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2011, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahamagariraga abashoramari b’Abanyaturukiya gushora imari mu Rwanda, RECA Ltd yahise ifata iyambere itangira ibikorwa byayo mu Rwanda.

Kuri ubu iyi sosiyete iri mu nzira zo gushora imari mu buzima, aho izajya inoherereza u Rwanda abakorerabushake b’inzobere mu buvuzi, ariko ikazajya ifatanya na Imbuto Foundation.

Umuyobozi wa RECA Ltd yatangaje ko nyuma yo gufungura ishuri ry’inshuke, Hope Kids Academy mu Rwanda, ubu bateganya mu myaka ibiri iri mbere kubaka ishuri ryisumbuye ndetse na Kaminuza.

Madamu Jeannette Kagame n'Umuyobozi wa RECA Ltd, Atnan Alkis
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'Umuyobozi wa RECA Ltd n'abamuherekeje
Umuyobozi wa RECA Ltd na Radegonde Ndejuru Umuyobozi wa Imbuto Foundation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages