Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015, ubwo yatangizaga ihuriro ry’umunsi umwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, rihuje abanyeshuli bagiye bahembwa na Imbuto Foundation, aho basobanuriwe uburyo Amategeko atorwa, hagamijwe kubaha ubumenyi batabonera muri gahunda z’amasomo zisanzwe.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyi gahunda Imbuto Fondation iyisanganwe mu bikorwa bigamije kubaka ubushobozi bw’ urubyiruko, kuko ariwo musingi wo kubaka u Rwanda rw’Ejo.
Yagize ati “Twiyemeje rero kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, kuko twumva ko ari byo bikwiye mu myaka yabo, kugira ngo kandi igihe bazaba bamaze kuba bakuru bazabe bafite ubumenyi bukwiye kandi bukenewe mu buzima bwa buri munsi.”
Insanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti “Gira ubumenyi, Wigire ku bandi, Ugire uruhare”.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati “Twatekereje kuzana aba bakobwa bacu kuza kwiga no kumenya uburyo Inteko Ishinga Amategeko ikora, kuko dusanga bikenewe ko babimenya hakiri kare, bagire ayo makuru, kandi babyige mu buryo babyitoza.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda izabafasha kumenya uburyo bwo gutanga ibitekerezo bitandukanye kandi bicukumbuye, anavuga ko urubyiruko rugomba kuba rufite ubumenyi buhagije buzatuma rushobora guhangana ku isoko ry’umurimo mu rwego mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati “Nk’umubyeyi nzi neza ko ikigero murimo muba mufite imbaraga zo gukora, nagirango mbasabe izo mbaraga muzibyazemo umusaruro mwiza. Mujye kandi mwimenyereza gusoma, kuko ari ho mukura ubumenyi, mumenye kwifata neza mukore siporo. Mwihe inshingano zo gufasha ku bigo mwigaho n’aho mutuye.”
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa yavuze ko bifuza kwigisha umukobwa, agahabwa ubumenyi mu miyoborere hagamijwe kubaka umwana w’umunyarwanda utandukanye n’ uw’ibihe byahise, no mu bindi bice umukobwa akandamizwa.
Yagize ati “Dukeneye abakobwa b’intwari batwaza no mu gihe gakomeye.”
Benshi muri aba bakobwa bagaragaje ko ari ubwa mbere binjiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa bateguriwe.
Nirere Anne Marie, wiga mu mwaka wa 5 muri FAWE Girls School mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko kuba yabashije kwicarana na Madamu Jeannette Kagame abikesha umuhate yakoresheje mu kwiga, asaba ko byaba urugero ku banyeshuli bagenzi be.
Yagize ati “Nk’uyu munsi abakobwa babashije gutsinda ni bo babashije kuba bari hano. Ndashishikariza abakobwa kwiga cyane. Byatumye nanjye ntekereza ko nazaba umuyobozi, kuko icya mbere ni ubushake, ubundi buri muntu akajya agira umwanya wo gutanga ibitekerezo nk’uko nabonye abadepite bahana umwanya.”
Iri huriro ryitabiriwe n’abanyeshuli bagera kuri 250 baturutse mu bigo bitandukanye byo mu gihugu, iki gikorwa kikaba ari ubwa mbere cyabayeho, kikaba gikozwe mu gihe Imbuto Foundation izizihiza imyaka 10 imaze ifasha uburere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda.
Iki gikorwa giteganyijwe mu kwezi gutaha, kizahuza abakobwa basaga 4000 bamaze gufashwa na Imbuto Foundation mu myaka imaze ishinzwe.
Amafoto: Imbuto Foundation



















TANGA IGITEKEREZO