00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy gukora amahitamo akwiye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 June 2023 saa 07:10
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri 87 barangije amasomo yabo muri Green Hills Academy, abibutsa ko intsinzi bagezeho ari intangiriro y’izindi nyinshi zibategereje, abasaba gukoresha ubumenyi bahawe bagakora amahitamo meza abafasha guhindura Isi nziza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023, nibwo aba banyeshuri basoje amasomo y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.

Abanyeshuri barangije uyu mwaka bahawe izina ry’Indashyikirwa baturuka mu bihugu 17. Benshi bagiye gukomeza amasomo ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Buholandi, Canada n’ahandi.

Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko bagize amahirwe yo guhura n’imico myinshi n’abantu bafite inkomoko zitandukanye, ibi bikazababera impamba ibabashisha kuba ahantu hose.

Ati “Aho ari ho hose ahazaza hanyu heza hazaberekeza, muzibuke gukoresha ubumenyi bwose mwahawe kugira ngo Isi ibe nziza, muhereye ku muryango muturukamo”.

Abanyeshuri ba Green Hills Academy bakora ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza ya bagenzi babo n’Abanyarwanda muri rusange. Abarangije muri uyu mwaka bishyuriye amafaranga y’ishuri umwana watsinze ikizamini cya leta ariko akabura uko ajya kwiga kubera kubura ubushobozi.

Bafasha kandi mu kurengera ibidukikije binyuze mu Umuganda, bakanatanga umusanzu wabo muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ’GHA mutuelle’. Madamu Jeannette Kagame yabasabye kutibagirwa ibikorwa nk’ibi aho bazajya hose, bagahoza u Rwanda ku mutima.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abarangije amasomo ko binjiye mu cyiciro cy’abakuze, mu minsi mike bazaba ari bo bafata ibyemezo banavuga rikumvikana, bityo ko bakwiye kugira amahitamo meza abayobora kuri ejo hazaza heza.

Ati “Ntabwo mukiri bato bo kudakora amahitamo akwiye, kuko ayo mahitamo ari zo mbuto zizamera zigakura mu buzima bwanyu bwose”.

Yabibukije gukora cyane kandi neza, kubaha, kugira intego nzima ari byo bitanga umusaruro yaba kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Ati “Mugomba guhora mwibuka ko ejo atari isezerano, harubakwa, itafari ku rindi. Ni mwe mugomba kugena icyerekezo cyanyu. Muri abanditsi b’inkuru yanyu, mureke tuzayisome tunezerewe nk’uko ubu tunejejwe no kubabona mwageze ku ntsinzi yanyu”.

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yabwiye abasoje amasomo ko bagomba gukomeza kuba indashyikirwa nk’uko babigaragaje bakoresha imbaraga nyinshi amanywa nijoro kugira ngo barangize porogaramu ya International Baccalaureate [porogaramu mpuzamahanga y’imyigishirize, IB].

Ati “Mwariteguye neza mugiye kujya kwiga ahandi, dufite icyizere ko muzakomeza kuba indashyikirwa mu byo muziga kandi mukazazana impinduka mu buzima rusange bw’abatuye Isi. Muzaharanire gutuma isi ikomeza kuba nziza mukoresheje impano mwifitemo n’ubumenyi mwahawe”.

Senateri Murangwa Hadidja Ndangiza, wavuze mu izina ry’ababyeyi barerera muri Green Hills Academy, yabwiye abarangije amashuri yisumbuye ko ari intambwe y’ingenzi bateye mu buzima bwabo, aho bagiye muri Kaminuza aho bagomba gukoresha umutimanama wabo, ubusesenguzi n’ibitekerezo by’ibyo bazaba byo.

Ati “Uyu munsi ni igihe cyo kugena abayobozi muzaba bo, yaba muri politiki, ubuhinzi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, serivisi, inganda cyangwa imyidagaduro, ndabasaba kuzaba abayobozi mu cyiciro cyose muzahitamo”.

Gisa Ian wasoje amasomo akaba agiye gukomereza muri Kaminuza ya Southern Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu masomo y’ubuhanga mu bya mudasobwa (Computer Engineering), yavuze ko impanuro bahawe zizamubera impamba izamugeza ku nzozi ze.

Ati “Intego yanjye ni ukuba umusirikare, nzarangiza mpite njya mu gisirikare cy’u Rwanda”.

Mugenzi we Gisa Binego yasabye bagenzi be gukoresha neza impano bafite kandi bakazibuka aho bavuye mu Rwanda.

Ati “Muzibuke agaciro kacu nk’Abanyarwanda. Buri wese azakoreshe impano ye mu byagirira bose akamaro”.

Mike Kayihura warangije muri Green Hills Academy mu 2011, na we yahaye impanuro aba banyeshuri, yabagiriye inama yo kumenya abo baribo n’icyo bashaka, kandi bagakomeza kugira intego n’inzozi ntibihererane ibyo batabashije gusobanukirwa neza.

Green Hills Academy ni ishuri rimaze imyaka 25. Ni ishuri ry’ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130.

Ababyeyi bari bishimiye ko abana babo basoje amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy
Bazanye indabyo zo kwifatanya nabo mu byishimo
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yitabiriye ibi birori
Akanyamuneza kari kose ku basoje amasomo
Minisitiri Ushinzwe imirimo y'inama y'Abaminisitiri Ines Mpambara yitabiriye ibi birori
Itorero gakondo rya Green Hills Academy ryasusurukije ibi birori
Senateri Murangwa Hadidja Ndangiza yitabiriye ibi birori
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hellinger yavuze ko abarangije amasomo bafitiwe icyizere kuko bigishijwe neza
Abasoje amasomo uyu mwaka ni 87 biswe Indashyikirwa
Umuyobozi w'icyiciro cy'amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy Anna Bagabe yashimiye cyane ababyeyi bashyigikira abana babo
Senateri Murangwa yabwiye abarangije amasomo ko urugendo ari bwo rutangiye
Mike Kayihura wize muri Green Hills Academy yasabye abarangije amasomo gukomeza kugira intego
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya yababwiye ko igihugu kibategerejeho byinshi
Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy gukora amahitamo akwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages