00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yashimye Rick Warren wabaniye u Rwanda mu bihe bigoye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 December 2023 saa 09:17
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Pasiteri Rick Warren ku bw’urukundo rudasanzwe yakunze u Rwanda akabana na rwo mu bihe byari bikomeye ubwo Isi yose yari yaruteye umugongo.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2023, mu masengesho ahuza abayobozi yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship [RLF].

Aya masengesho yatumiwemo Umuvugabutumwa Rick Warren wigishije ijambo ry’Imana yifashishije insanganyamatsiko igira iti ‘Ukwizera kuganisha ku buzima bw’amarangamutima’.

Uyu Munyamerika ni we washinze Saddleback Church ndetse anatangiza Peace Plan, ihuza amatorero atandukanye mu bikorwa byagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pasiteri Warren yagarutse by’umwihariko ku kuntu yahuye bwa mbere na Perezida Kagame, bakaganira, bikaza kurangira abaye inshuti magara y’u Rwanda.

Ati “Ubucuti mfitanye na Perezida [Kagame] ntibusanzwe. Kugira Perezida mu gihugu kimwe na Pasiteri wo mu kindi gihugu, bakaba inshuti za hafi gutyo n’abafatanyabikorwa, hagashira imyaka 20 y’ibyiza n’ibibi […] Yarandengeye aramvuganira nanjye ndamuvuganira, ni umubano udasanzwe.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Pasiteri Rick Warren, wabaye inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda mu byiza no mu bibi.

Ati “Ku nshuti yacu Pasiteri Rick, watubereye uw’agaciro n’ingirakamaro, wahagararanye natwe mu bibazo n’ibigeragezo bigaragara n’ibitagaragara, mu mbogamizi n’intsinzi. Sinshidikanya ko wishimira intambwe dukomeje gutera nk’uko natwe tuyishimiye.”

Yakomeje ati “Pasiteri Rick Warren si umukozi w’Imana gusa ahubwo ni umugabo w’ibikorwa. Ni umugabo wiyemeza, utabera, ugira impuhwe, ugira amahoro. Warakoze Pasiteri Rick ku bwo kwizera u Rwanda ubwo benshi batarwizeraga.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Pasiteri Rick Warren yabanye n’u Rwanda mu kwivana mu bibazo rwarimo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nubwo amateka yacu yaranzwe n’umwijima, wabonye urumuri mu kwiyemeza kwigobotora ayo mateka. Ntabwo nshindikanya kuvuga ko intambwe tumaze gutera nk’igihugu ari intsinzi kuri wowe. Wakunze iki gihugu kandi umenye ko nacyo kigukunda.”

Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime

Amasengesho ahuza abayobozi batandukanye yitabiriwe n’abarenga 200 barimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abayobora amadini n’amatorero, abikorera, urubyiruko n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, kubazwa inshingano no gutekereza byagutse.

Ati “Ni u Rwanda rwageze habi, rwanga kuzima nubwo Isi yose yari izi ko ari ko bizagenda.”

Yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 3:27-28, ahagira hati “Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera. Ntukarerege mugenzi wawe uti “genda uzagaruke ejo mbiguhe”, kandi ubifite iruhande rwawe.”

Aha ni ho Madamu Jeannette Kagame yahereye avuga ko “Twunze ubumwe mu kwizera, ku bw’urukundo rw’Imana n’ibyo yaremye byose. Abagiriwe ubuntu bwo kugira urubuga rwo guharanira impinduka bagomba kubikora, imibereho myiza y’abandi, ni inshingano zacu.”

Umuyobozi muri Rwanda Leaders Fellowship [RLF], Dr Williams Birahira, yavuze ko aya masengesho afasha abayobozi mu kumenya gukora ibishimwa n’Imana.

Ati “Uyu munsi twaje tuje kuganira ku buzima bushingiye ku mahame y’Imana no kwibukiranya ko tugomba guhora dushima mu buzima bwacu bwa buri munsi, tukamenya uko duhagaze ndetse tukanategura ahazaza hacu hashingiye ku Mana.”

Rwanda Leaders Fellowship yatangiye mu 1995, itangizwa n’abayobozi bahuriraga hamwe bagasenga. Ni umuryango ugendera ku magambo yo mu Imigani 14:34, agaragaza ko ubutungane butuma igihugu gisagamba, icyaha kikamwaza amahanga.

Abahagarariye ibyiciro bitandukanye baba bitabiriye aya masengesho
Abitabiriye aya masengesho bagira n'umwanya wo kuganira
Rwiyemezamirimo Shyaka Nyarwaya Mike ni umwe mu bitabiriye aya masengesho
Rev Canon Antoine Rutayisire ni umwe mu bashinze Rwanda Leaders Fellowship
Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse na rwiyemezamirimo Jean Malik Kalima, bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Pasiteri Rick Warren yavuze ko afite inshuti nyinshi mu Rwanda
Past Warren yagaragaje uburyo ashimishwa n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka
Pasiteri Rick Warren aganira na rwiyemezamirimo Dr Francis Habumugisha
Pasiteri Rick Warren na Pasiteri Andy Wood uzamusimbura ku buyobozi bwa Saddleback Church
Pasiteri Rick Warren yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda budahemwa gushakira ineza Abanyarwanda
Pasiteri Rick Warren yari yahuje urugwiro na Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda
Pasiteri Alain Numa na bagenzi be ubwo bari bitabiriye aya masengesho
Ni amasengesho yitabiriwe n'abarenga 200
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert na Musenyeri Dr Laurent Mbanda bitabiriye aya masengesho
Aya masengesho aba ari n'umwanya mwiza wo guhuza urugwiro ku badaherukana
Amb Dr Charles Muligande ari mu bashinze Rwanda Leaders Fellowship
Abayobozi batandukanye bitabiriye aya masengesho
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Edda Mukabagwiza ni umwe mu bitabiriye aya masengesho, aha yaganiraga n'abayitabiriye
Umwe mu bayobozi ba Rwanda Leaders Fellowship, Dr Williams Barahira (iburyo) avuga ko aya masengesho afasha abayobozi kwisuzuma, bakikosora aho badakora neza
Umuyobozi w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, Dr Utsa Kayitesi aganira n'abarimo Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira na Musenyeri Laurent Mbanda
Umuyobozi w'Urwego rw'Imiyoborere, Dr Usta Kayitesi, yarimo aganira na Pasiteri Rick Warren
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yashimye Rick Warren na Madamu Jeannette Kagame baje kwifatanya n'abandi bayobozi muri aya masengesho
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Mukazayire Nelly (iburyo) aganira n'umwe mu bitabiriye aya masengesho
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignone Kabera (ibumoso) aganira na bamwe mu bitabiriye aya masengesho
Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
Umunyamakuru Mukamabano Grolia ni umwe mu bitabiriye aya masengesho
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umutoni Sandrine yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Umuhanzi Aline Gahongayire yitabiriye aya masengesho

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages