00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa OAFLA

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 27 May 2013 saa 07:47
Yasuwe :

Umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2013 yatorewe kuba Visi-Perezida w’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika riharanira kurwanya icyorezo cya SIDA (OAFLA).
Madamu Jeannette Kagame yatorewe I Addis-Abeba muri Ethiopia, mu nama rusange ngarukamwaka ya OAFLA. Madamu Jeannete Kagame yungirije umufasha wa Perezida wa Chad Hinda Deby Itno.
Mu ijambo yageje ku ihuriro, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abafasha (…)

Umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2013 yatorewe kuba Visi-Perezida w’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika riharanira kurwanya icyorezo cya SIDA (OAFLA).

Madamu Jeannette Kagame yatorewe I Addis-Abeba muri Ethiopia, mu nama rusange ngarukamwaka ya OAFLA. Madamu Jeannete Kagame yungirije umufasha wa Perezida wa Chad Hinda Deby Itno.

Mu ijambo yageje ku ihuriro, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abafasha b’abakuru b’ibihugu kubera icyizere bamugiriye ngo agire uruhare mu kugera ku ntego za OAFLA.

Yanavuze ko ibyagezweho mu kurwanya SIDA bituruka ku bufatanye anizeza ko ahazaza ha OAFLA hashingiye ku dushya no gushaka ibisubizo bikomoka ku banyafurika.

Uyu mwaka inama rusange ya OAFLA yateranye mu gihe umuryango w’ubumwe bw’Afurika wizihizaga isabukuru y’imyaka 50 umaze ushinzwe. Jeannette Kagame yitabiriye umuhango w’itangizwa ryo kwizihiza iyo sabukuru.

OAFLA yatangijwe mu mwaka wa 2002 ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa SIDA muri Afurika.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bagize uruhare mu gutangiza iri huriro mu mwaka wa 2002. Yanaribereye umuyobozi kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006 icyo gihe akaba yaratangije gahunda yo gufata abana kimwe “Treat every Child as Your Own”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages