Ubwo yari yitabiriye igikorwa cya mbere cyo gukusanya inkunga igamije guteza imbere ibikorwa bya Imbuto Foundation wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, yagaragaje ko intego nyamukuru y’uyu muryango ari ukugira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.
Inshuti z’u Rwanda zigera kuri 50 n’abagize Umuryango w’Inshuti za Imbuto (Friends of Imbuto), hamwe n’abakobwa bamwe mu bafashijwe n’uyu muryango muri gahunda yawo yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa nibo bari bitabiriye iki gikorwa.
Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko Imbuto Foundantion kuva mu mwaka wa 2002, yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gufasha mu bijyanye no kwiga hamwe no guha ubushobozi abana bato n’abakuru n’ababyeyi bahuye n’ibibazo bitandukanye.
Yavuze ko intego ya Imbuto Foundation ari uguteza imbere umuryango nyarwanda.
Yagize ati “Twese dushaka ko Isi iba nziza, iyi niyo ntego ya Imbuto Foundation duhereye iwacu. Dukomeje gukora cyane kugira ngo Imbuto ibe umusemburo mu kuzamura abaturage bacu.”
Yongeyeho ko Imbuto Foundation yifuza kubona urubyiruko rw’u Rwanda rubasha kwiga rukagira ubushobozi bwo kwiteza imbere bityo rukavamo abayobozi b’ejo hazaza beza.
Madame Jeannette Kagame yagaragaje kandi ko uko imyaka yagiye ishira yagiye yishimira kuba umubyeyi n’umuyobozi w’uyu muryango.
Yagize ati “Uyu muryango wari ukivuka mu gihugu kikiyubaka waje kuba mugari uko umuntu atabitekerezaga. Ibi byose bisaba urukundo, ubushobozi no kugira icyizere ku mahirwe y’ejo hazaza.”
Ashimangira urukundo awufitiye, yavuze ko afata Imbuto Foundation nk’umwana we wa gatanu.
Buri mwaka, Imbuto Foundation itanga buruse nibura 1000 ku banyeshuri batishoboye ikanahemba abakobwa b’abahanga babaye aba mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta muri gahunda yayo yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Umuryango “Friends of Imbuto” watangijwe mu mwaka wa 2014 muri Leta ya Massachusetts (Imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika) nk’umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha ibikorwa bya Imbuto Foundation. Uzafasha Imbuto kugera ku ntego zayo z’igihe kirekire zo gutanga inkunga ziciriritse.
Imbuto Foundation igira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho y’abanyarwanda yaba mu burezi, ubuzima n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO