Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kanama 2022, mu masengesho yo gusabira igihugu “Young Leaders Prayer Breakfast.”
Aya masengesho yabereye muri Kigali Serena Hotel. Yitabiriwe n’abarenga 250 barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta n’abayobora amadini n’amatorero.
Yateguwe ku Nsanganyamatsiko igira iti “Abayobozi Bato no Gukunda Igihugu (Young Leaders and Patriotism)”. Igamije kwibanda ku kubaka imiryango myiza no kurerera u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abayobozi bemera Imana bafasha igihugu kunga ubumwe.
Yagize ati “Isi yabaye umudugudu, umuyobozi ugengwa n’indangagaciro z’ukwemera akwiye kumenya uko Isi ihagaze. Abayobozi bafite ukwemera begera umuntu ubabaye wese, ntibatinya kwicarira ibibazo bikomereye umuryango mugari kandi bakabibonera igisubizo. Ntibaba indorerezi. Ibyo ubikoze aba ari umuyobozi wuzuye.’’
Yashimangiye ko abakorera muri uwo murongo baganisha igihugu ku kunga ubumwe no gushyigikira indangagaciro cyubakiyeho.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi kwita ku mikorere ituma bubaka indangagaciro zihamye.
Yakomeje ati “Mukomeze mwimakaze indangagaciro nyobozi zishingiye ku Mana no kurera abana bahamya indangagaciro zishingiye ku kwemera kwacu.’’
Mu butumwa bwe yasabye abayobozi kutemera kuganzwa n’abavuga nabi igihugu.
Ati “Murushwe induru n’abakora ikibi? Ntimukwiye kugira isoni, mwiharira abakora ibiteye isoni, mubaha uruvugiro, mutinyuke muhangane na bo, mubarushe amajwi, mugire ibyo musangiza urubyiruko mwese mushinzwe.’’
Abayobozi basabwe gukomeza gutekereza ku ishingiro ry’itorero, umuryango, cyane mu kurera abana kuko umutima wabo wakira byose byaba urukundo n’agahinda.
Madamu Jeannette Kagame ati “Iyo abana barerewe mu muryango utekanye, bubaka indangagaciro zibakurikirana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umwana ntatozwa mu magambo gusa ahubwo ibyo atozwa agomba no kubibona mu bikorwa.’’
Yasabye abakiri bato kuzirikana ko urugo rwubakwa n’ubwuzuzanye n’ubufatanye bw’impande zose.
Ati “Ni gute buri wese yafasha mugenzi we kubaho ubuzima bwiza kandi akabaho yishimiye, akabisangiza abandi haba mu muryango we n’inshuti ze? Ku bakiri bato ni ngombwa kwiga kwihangana. Murekere aho kuvunisha no guharira inshingano z’urugo umugore wenyine no kumva ko ari we ugomba kwihangana, gukemura ibigoye byose.’’
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yibukije abitabiriye amasengesho ko kubaka urugo ruhamye ari ukwemera kuba Umunyarwanda.
Ati “Kuba Umunyarwanda ni ukwemera kuba uw’u Rwanda, ukarubamo na rwo rukakubamo. Isano ihari igomba kuba igihango kizira gutatirwa.’’
Yavuze ko uyu munsi imiryango itandukanye ifite ibibazo by’ubukene, amakimbirane, guhemuka mu bashakanye n’ibindi kandi byose bigomba gukemurwa bigizwemo uruhare n’abayobozi.
Muri aya masengesho hatanzwe ikiganiro kigaruka ku “Muco wo Gukunda Igihugu mu miryango yacu.” Cyatanzwe n’abarimo Kayirangwa Anitha, Vuguziga Christine, Captain Abakunda Joseph na Sindayiheba Phanuel.
Captain Abakunda yibukije ababyeyi ko mu gihe cya none bafite inshingano zo gukurikirana ibyo abana bareba binyuze mu ikoranabuhanga.
Ati “Abafite abana mwajya mukurikirana ibyo bareba, ababyeyi ntibareba ikoranabuhanga nk’irishobora kuba umwanzi. Iyo urebye no mu gisirikare, ugomba kumenya umwanzi. Umubyeyi aba akwiye kumenya ko icya mbere ari ukumenya aho ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubaka umwana we.’’
Sindayiheba ukora mu Muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa yavuze ku mahitamo akwiye mu kubaka imiryango mizima n’igihugu cyiza.
Ati “Uburere bwo mu muryango ni ingenzi kuko ni ho umwana akurira, akaba intwari cyangwa ikigwari. Kwemera ni amahitamo ashobora kutugeza aheza mu gihe twabitwaye neza.’’
Uyu mugabo wigaga mu Ishuri rya Nyange ubwo Abacengezi babarasagaho babasaba kwitandukanya na bagenzi babo yavuze ko hari hashize igihe bamaze gusenga.
Ati “Baturashe mu gihe nari maze igihe mbwirije ko abantu bose bakwiye kubana amahoro. Duhe agaciro kwemera kwacu nk’indangagaciro yatuma turerera neza igihugu, tukagira igihugu twifuza.’’
Yavuze ko abashakanye bakwiye guha abana babo umwanya kugira ngo babaganirize, bamenye ibibazo bafite n’uko babafasha.
Ati “Dukwiye guha agaciro kanini uburere bwo mu miryango, igihe duha abana kuko igihe tubaha ari cyo kigena uko bazabaho.’’
Mu bushakashatsi bwakozwe na Nkundimfura Rosette uhagarariye ihuriro ry’abari n’abategarugori biga muri kaminuza, yagaragaje ko mu gihe cya COVID-19, abakobwa benshi bagizweho n’ingaruka, bamwe bata amashuri, abandi baterwa inda.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 23.000 batewe inda bakiri abana. Benshi muri bo bavuga ko ababyeyi batababonera umwanya.
Amasengesho y’abayobozi bato ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship kuva mu 2016. Abayobozi bayitabira bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.
Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi. Kuva washingwa mu 1995, wateguye ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera igihugu, gushimira Imana ku byagezweho no kwiga inyigisho z’Ijambo ry’Imana ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Serge



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!