00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko abagore badakwiye guharirwa imirimo ivunanye no gukemura ibyananiranye mu ngo

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 August 2022 saa 05:47
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi bakiri bato kurushaho kwimakaza indangagaciro zibakwiye, yibutsa abagabo ko bakwiye gukorana n’abagore babo bagamije kubaka umuryango ubabereye.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kanama 2022, mu masengesho yo gusabira igihugu “Young Leaders Prayer Breakfast.”

Aya masengesho yabereye muri Kigali Serena Hotel. Yitabiriwe n’abarenga 250 barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta n’abayobora amadini n’amatorero.

Yateguwe ku Nsanganyamatsiko igira iti “Abayobozi Bato no Gukunda Igihugu (Young Leaders and Patriotism)”. Igamije kwibanda ku kubaka imiryango myiza no kurerera u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abayobozi bemera Imana bafasha igihugu kunga ubumwe.

Yagize ati “Isi yabaye umudugudu, umuyobozi ugengwa n’indangagaciro z’ukwemera akwiye kumenya uko Isi ihagaze. Abayobozi bafite ukwemera begera umuntu ubabaye wese, ntibatinya kwicarira ibibazo bikomereye umuryango mugari kandi bakabibonera igisubizo. Ntibaba indorerezi. Ibyo ubikoze aba ari umuyobozi wuzuye.’’

Yashimangiye ko abakorera muri uwo murongo baganisha igihugu ku kunga ubumwe no gushyigikira indangagaciro cyubakiyeho.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi kwita ku mikorere ituma bubaka indangagaciro zihamye.

Yakomeje ati “Mukomeze mwimakaze indangagaciro nyobozi zishingiye ku Mana no kurera abana bahamya indangagaciro zishingiye ku kwemera kwacu.’’

Mu butumwa bwe yasabye abayobozi kutemera kuganzwa n’abavuga nabi igihugu.

Ati “Murushwe induru n’abakora ikibi? Ntimukwiye kugira isoni, mwiharira abakora ibiteye isoni, mubaha uruvugiro, mutinyuke muhangane na bo, mubarushe amajwi, mugire ibyo musangiza urubyiruko mwese mushinzwe.’’

Abayobozi basabwe gukomeza gutekereza ku ishingiro ry’itorero, umuryango, cyane mu kurera abana kuko umutima wabo wakira byose byaba urukundo n’agahinda.

Madamu Jeannette Kagame ati “Iyo abana barerewe mu muryango utekanye, bubaka indangagaciro zibakurikirana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umwana ntatozwa mu magambo gusa ahubwo ibyo atozwa agomba no kubibona mu bikorwa.’’

Yasabye abakiri bato kuzirikana ko urugo rwubakwa n’ubwuzuzanye n’ubufatanye bw’impande zose.

Ati “Ni gute buri wese yafasha mugenzi we kubaho ubuzima bwiza kandi akabaho yishimiye, akabisangiza abandi haba mu muryango we n’inshuti ze? Ku bakiri bato ni ngombwa kwiga kwihangana. Murekere aho kuvunisha no guharira inshingano z’urugo umugore wenyine no kumva ko ari we ugomba kwihangana, gukemura ibigoye byose.’’

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko abagore badakwiye guharirwa imirimo ivunanye no gukemura ibibazo byananiranye mu ngo

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yibukije abitabiriye amasengesho ko kubaka urugo ruhamye ari ukwemera kuba Umunyarwanda.

Ati “Kuba Umunyarwanda ni ukwemera kuba uw’u Rwanda, ukarubamo na rwo rukakubamo. Isano ihari igomba kuba igihango kizira gutatirwa.’’

Yavuze ko uyu munsi imiryango itandukanye ifite ibibazo by’ubukene, amakimbirane, guhemuka mu bashakanye n’ibindi kandi byose bigomba gukemurwa bigizwemo uruhare n’abayobozi.

Muri aya masengesho hatanzwe ikiganiro kigaruka ku “Muco wo Gukunda Igihugu mu miryango yacu.” Cyatanzwe n’abarimo Kayirangwa Anitha, Vuguziga Christine, Captain Abakunda Joseph na Sindayiheba Phanuel.

Captain Abakunda yibukije ababyeyi ko mu gihe cya none bafite inshingano zo gukurikirana ibyo abana bareba binyuze mu ikoranabuhanga.

Ati “Abafite abana mwajya mukurikirana ibyo bareba, ababyeyi ntibareba ikoranabuhanga nk’irishobora kuba umwanzi. Iyo urebye no mu gisirikare, ugomba kumenya umwanzi. Umubyeyi aba akwiye kumenya ko icya mbere ari ukumenya aho ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubaka umwana we.’’

Sindayiheba ukora mu Muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa yavuze ku mahitamo akwiye mu kubaka imiryango mizima n’igihugu cyiza.

Ati “Uburere bwo mu muryango ni ingenzi kuko ni ho umwana akurira, akaba intwari cyangwa ikigwari. Kwemera ni amahitamo ashobora kutugeza aheza mu gihe twabitwaye neza.’’

Uyu mugabo wigaga mu Ishuri rya Nyange ubwo Abacengezi babarasagaho babasaba kwitandukanya na bagenzi babo yavuze ko hari hashize igihe bamaze gusenga.

Ati “Baturashe mu gihe nari maze igihe mbwirije ko abantu bose bakwiye kubana amahoro. Duhe agaciro kwemera kwacu nk’indangagaciro yatuma turerera neza igihugu, tukagira igihugu twifuza.’’

Yavuze ko abashakanye bakwiye guha abana babo umwanya kugira ngo babaganirize, bamenye ibibazo bafite n’uko babafasha.

Ati “Dukwiye guha agaciro kanini uburere bwo mu miryango, igihe duha abana kuko igihe tubaha ari cyo kigena uko bazabaho.’’

Mu bushakashatsi bwakozwe na Nkundimfura Rosette uhagarariye ihuriro ry’abari n’abategarugori biga muri kaminuza, yagaragaje ko mu gihe cya COVID-19, abakobwa benshi bagizweho n’ingaruka, bamwe bata amashuri, abandi baterwa inda.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 23.000 batewe inda bakiri abana. Benshi muri bo bavuga ko ababyeyi batababonera umwanya.

Amasengesho y’abayobozi bato ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship kuva mu 2016. Abayobozi bayitabira bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.

Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi. Kuva washingwa mu 1995, wateguye ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera igihugu, gushimira Imana ku byagezweho no kwiga inyigisho z’Ijambo ry’Imana ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, aganira na bamwe mu bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Dr Usta Kaitesi aramukanya n'umwe mu bitabiriye amasengesho
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyarwanda cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta, Irembo, Israël Bimpe, na we yitabiriye amasengesho
Hari kuririmbwa indirimbo zihimbaza Imana ziganjemo iziri mu Njyana Gakondo
Umuhanzi Yvan Ngenzi ukora umuziki uhimbaza Imana mu Njyana Gakondo ari mu bayoboye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana
Bari bizihiwe bafatanya n'abandi guhimbaza Imana
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, mbere y'uko atanga ikaze ku bitabiriye aya masengesho yo gusabira igihugu
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, mu bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Uwizeye Thadim watangije Olado, Sosiyete ikora ubucuruzi bwo kuri murandasi (e-commerce) mu Rwanda
Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango Women Foundation na Noble Family Church mu bitabiriye aya masengesho
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy
Bariho Lambert ni umwe bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Vuguziga Christine usanzwe ari umucuruzi na we yitabiriye aya masengesho
Umuhanzi uhimbaza Imana, Aimé Uwimana, mu bitabiriye aya masengesho
Me Murangwa Faustin aganira n'Umunyamakuru wa The EastAfrican, Berna Namata
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Jean Claude Gaga, yitabiriye aya masengesho
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu bitabiriye aya masengesho
Mu masengesho abayitabira baba bacyeye ku maso
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, mu bitabiriye amasengesho y'abayobozi bato
Aya masengesho yitabirwa n'abantu bari mu nzego zitandukanye
Bari bizihiwe cyane
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yavuze ko abayobozi bakwiye kugira uruhare mu kubaka umuryango uhamye utarangwamo amakimbirane
Umuvugabutumwa Bariho Lambert yigishije inyigisho igaruka ku gusanisha ibikorwa bya Yesu n'imyitwarire ikwiye kuranga abayobozi bato mu rugendo rwo gukunda igihugu
Abayobozi bato barenga 250 bazindukiye mu masengesho yo gusabira igihugu azwi nka “Young Leaders Prayer Breakfast”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abayobozi bemera Imana bafasha igihugu kunga ubumwe
Uhereye ibumoso ni Kayirangwa Anitha, Captain Abakunda Joseph, Vuguziga Christine na Sindayiheba Phanuel; batanze ikiganiro kigaruka ku “Muco wo Gukunda Igihugu mu miryango yacu”
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, yari yizihiwe cyane muri aya masengesho
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, mu bitabiriye amasengesho y'abayobozi bato yo gusabira igihugu
Babyiniye Imana barirekura...Wari umunsi w'ibyishimo
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, na we yatije abaririmbyi amashyi
Aya masengesho yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, na we yacinye akadiho
Indirimbo zabyinwe ziganjemo iza gakondo
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yari yizihiwe abyina
Abayobozi batandukanye bitabiriye aya masengesho bayasoje, babyinira Imana
Wari umunsi w'ibyishimo ku bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yari afite akanyamuneza
Yasigaranye ifoto y'urwibutso
Mu gusoza iki gikorwa, basengeye igihugu. Aha abarimo Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yiyambazaga Rurema
Nyuma y'amasengesho, abayobozi bakuru bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages