Ni ubutumwa yahaye urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”.
Iki gikorwa cyahuje urubyiruko rusaga 1000 kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kamena 2023, kibera mu Ntara y’Amajyepfo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara.
Yifashishije indirimbo y’umuhanzi Rugamba Cyprien yitwa ‘Urungano’, Madamu Jeannette Kagame, yabwiye urubyiruko ko ‘kwibuka urungano rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubazirikana, ukubizihiza no kubavuga ibigwi’ kuko bari urubyiruko rufite inzozi, imbaraga n’ishyaka ryo gukorera igihugu nk’iryo na bo bafite uyu munsi.
Ati “Ababuze ababyeyi, inshuti, abavandimwe mwese ndagira ngo mukomeze muharanire kwigira no kubaho kandi neza kuko dufite amahirwe yo kuba mu gihugu kituzirikana”.
Madamu Jeannette Kagame, yasabye urubyiruko kwisuzuma ku ruhare rugira mu kurinda ibyagezweho, guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ishusho nyayo y’igihugu n’ukuri ku mateka, kuganiriza abandi no kubasangiza amateka y’igihugu.
Ati “Dukwiye guhora iteka twibuka aho twavuye ndetse ntitwibagirwe n’ikiguzi cyatanzwe ngo tube tugeze aho turi uyu munsi, ibyo ni byo bizadufasha guhora tuzirikana intego nyazo. Abatanze icyo kiguzi cyo kubohora bari bahuriye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, barirenze ndetse bitanga batizigamye kugira ngo tube dufite igihugu cyiza kandi gitekanye”.
Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda hashize imyaka 29 nta bwicanyi bubaye, asaba urubyiruko kutirara kandi rukibona nk’abanyamigabane mu mushinga wo kubaka u Rwanda.
Ati “Ntabwo dukwiye kwirara ngo aya mahoro tuyafate nk’ibisanzwe ndetse nta rwitwazo dufite rwatuma tudahitamo neza kuko amahitamo yacu arasobanutse. Twese dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu mushinga wo kubaka igihugu cyacu”.
Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha neza telefoni zigezweho, bagahitamo neza abo bakurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko byose atari ukuri cyangwa ngo bibagirire akamaro.
Ati “Mwirinde uwashaka ko mukomeza kwirebera mu ndorerwamo y’amoko kuko ntawe byigeze bigirira umumaro…ntimugire uwo mwemerera gukora ikibi yitwaje ko ari uburenganzira bwe bwo kuvuga no gukora ibyo ashatse”.
Muri iki Gihango cy’Urungano, urubyiruko rwaganirijwe ku kubaka u Rwanda rushya ruhereye ku busa; runasobanurirwe byimbitse amahitamo mpinduramatwara u Rwanda rwafashe rukayashyira mu bikorwa kugeza aho igihugu kigeze ubu.
Urubyiruko kandi rwaganirijwe ku rugendo rw’amahitamo yo kuba umwe, aho basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka ku rubyiruko zirimo ibikomere ku mutima, agahinda, ubupfubyi, ipfunwe n’ibindi ariko bakiyemeza gutera intambwe nziza yo kwanga umurage mubi w’amateka bahitamo kudaheranwa, bunga ubumwe ndetse batekereza icyabateza imbere kikanateza imbere igihugu.
Mu kiganiro urubyiruko rwagejejweho na Gasore Serge, Uwacu Julienne, Tom Ndahiro na Mukiza Willy Maurice, rweretswe amahitamo u Rwanda rwakoze kugeza aho ruri ubu.
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yasobanuriye urubyiruko uko urwango rwabibwe mu Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abigereranya n’ibiri kubera muri RDC.
Yibukije ko abagize uruhare muri Jenoside rwari urubyiruko rwayishowemo nk’uko rwakoreshejwe mu kwirukana bagenzi babo mu mashuri ariko ni n’urwo rubyiruko rwabohoye igihugu cyacu.
Ati "Kubaho neza kw’iki gihugu ni amahitamo yanyu. Ni byo bizatuma turwana ku gihugu cyacu mu maboko no mu bwenge. Igishaka kumunga imbaraga z’ubumwe bwacu kirwanye nta kujenjeka kuko kirabangamira inyungu rusange. Ushaka gusenya u Rwanda mumufate nk’umwanzi nimero ya mbere”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami rishinzwe Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Minubumwe, Uwacu Julienne, yibukije ko “Urubyiruko rufite uruhare runini rwo kubaka igihugu, bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayikwirakwiza ari abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, abatifuriza igihugu ibyiza’’.
Ati “Urubyiruko dukwiye kuvuga ngo ejo hazaza ni ahacu, tugakoresha amahirwe twahawe y’igihugu cyiza kitatwigisha urwango, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Muri iki kiganiro, Mukiza Willy Maurice, umuhungu wa Ntawunguka Pacifique uyobora Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, yashimiye uburyo Leta yabafashije we n’abavandimwe be ititaye ko ari abana b’umwe mu barwanya igihugu.
Yavuze uburyo yatsinze neza mu mashuri abanza ahembwa mudasobwa, atsinda ayisumbuye ahabwa Kaminuza ndetse arihirwa na leta ubu akaba yararangije mu Ishami ry’Ubwubatsi muri CST [yahoze ari KIST].
Ati “Turwane duhangane n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagoreka amateka. Ku mbuga nkoranyambaga ni yo nzira y’abapfobya amateka, na twe dukomeze kunyura muri uwo murongo wo kubasobanurira.’’
Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko umwanzi w’ubumwe bw’Abanyarwanda ari abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresha imbuga nkoranyambaga bari hanze y’igihugu n’imitwe y’iterabwoba kandi bose bajya gukora ibya Gitera, RTLM n’abandi bazanye amacakubiri bakabura ababamagana.
Ati "Ushaka kwitwaza amoko, uvuga ko hari abo ashaka kubohora akabasubiza ku butegetsi, tugomba kumwamagana yaba ari imbere mu gihugu, mu Karere, muri Afurika no hanze yayo. Kwigisha urukundo bigomba kuba nk’umuhigo kuko abishe u Rwanda bigishije urwango igihe kirekire".
Ibipimo ku bumwe n’ubwiyunge byerekana ko Abanyarwanda 94% bumva neza ubumwe n’ubwiyunge ariko abagera kuri 27% bafite ibikomere bakomora ku mateka.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima mu 2018, bwagaragaje ko abagera ku 10% ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 bafite ikibazo cy’ihungabana rishingiye ku mateka.
Ubushakashatsi bwa Unity Club Intwararumuri mu 2021 bwagaragaje ko urubyiruko rwibasirwa n’ihungabana ku kigero kiri hejuru. Abatazi inkomoko yabo biri ku kigero cya 99%, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biri ku kigero cya 87%, abavutse ku babyeyi basambanyijwe ku kigero cya 69%, abavutse ku badahuje ibyari byariswe ku kigero cya 43%, abavutse ku bakoze Jenoside ku kigero cya 35% n’abavutse nyuma ya Jenoside ku kigero cya 14%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!