Iyi siporo yabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ku wa 5 Ukuboza 2021. Yitabiriwe kandi n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
Abayitabiriye bahagurukiye kuri Stade Amahoro mu rugendo rw’amaguru. Bari bambaye imyambaro iri mu ibara rya ‘Orange’, rikoreshwa ahanini nko kugaragaza ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishoboka mu gihe imbaraga zahujwe.
First Lady Jeannette Kagame, joined today’s special #CarFreeDay activities aimed at raising awareness about, and ending #GBV, as part of the 16 days of activism campaign organised by @RwandaGender and partners.#OrangeTheWorld#Wicecekapic.twitter.com/2XKSQy80Ov
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) December 5, 2021
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Ifasha kandi mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yatangaje ko bifashishije iyi siporo mu gukangurira Abanyarwanda gushyira hamwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubukangurambaga ngarukamwaka bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwatangirijwe ku wa 25 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Gatsibo.
Yakomeje ati “Usibye ibyabereye mu Karere ka Gatsibo mu gutangiza ubu bukangurambaga, hari ibindi bikorwa bitandukanye nk’ibiganiro kuri radio na televiziyo mu gukomeza kwegera abaturage. Nk’uyu munsi niba batubonye mu mabara ya ‘orange’ habaye gusobanukirwa ibyo aribyo.’’
Yasobanuye ko hashyizwe imbaraga mu gusobanurira abaturarwanda ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ‘icyaha kitihanganirwa, gihanwa kandi gisaba imbaraga za buri wese mu kukirwanya.’
Ati “Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bituma tugira ubuzima bwiza twebwe ubwacu ndetse na bagenzi bacu.’’
Ubusanzwe tariki ya 25 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ukurikirwa n’iminsi 16 yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1991. Izasozwa ku wa 10 Ukuboza hizihizwa Umunsi w’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri ubwo bukangurambaga igira iti “Wiceceka! Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) hagati ya 2017 kugeza mu Ugushyingo 2021, rwakiriye ibirego 46.876 bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi birimo 4.947 [2017], 7.026 [2018], 9.757 [2019], 12.342 [2020] na 12.804 byakiriwe kugeza mu Ugushyingo 2021.
Imibare yo mu 2020 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko hagati ya 2016 na 2019, abagore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809 mu gihe abagabo ari 7210.
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umugore umwe muri batatu aba yarahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buzima bwe; ibi bigira ingaruka no ku muryango we muri rusange.





















Kanda hano urebe amafoto menshi.
Amafoto: Flickr Jeannette Kagame

Ibitekerezo 0