00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry’igitabo cy’abize muri St Albert Bujumbura

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 March 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nta muntu ushobora kwibagiza Umunyarwanda igihugu cye, ashingiye ku bufatanye n’urukundo byaranze abashinze n’abize mu ishuri ryisumbuye Collège Saint Albert ryashinzwe n’Abanyarwanda bari impunzi i Bujumbura.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 muri Kigali Convention Centre, mu muhango wo kumurika igitabo “Le collège Saint Albert de Bujumbura - Un Monument de la Solidarité Humaine” cyanditswe n’abize kuri iryo shuri ku bufatanye n’abahakoze.

Collège Saint Albert ni ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 1963, rishingirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigizwemo uruhare n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Bubiligi.

Iri shuri ryaje kwimukira i Bujumbura mu Burundi kubera imvururu zabaye muri Congo, rikomeza gufasha abana b’impunzi z’Abanyarwanda kubona uburezi n’uburere, batabashaga kubona mu mashuri ya Leta kuko atabemereraga kwiga.

Nyuma y’imyaka 59 ishize iryo shuri rishinzwe, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abarishinze, abaryizemo n’abarikozemo ku bufatanye, urukundo n’umurava byabaranze.

Yavuze ko nubwo bari bari ishyanga, batigeze batakaza urukundo rw’igihugu cyabo, byose byaturukaga mu burezi n’uburere bahabwaga.

Ati “Nishimiye kubabona mungana gutya, mwaragarutse mu gihugu kitigeze kiva mu mitima yacu n’ubwo hagati yacu n’igihugu hari harimo intera nini. Nta n’umwe wabasha kutwambura ishema ryo kuba abana b’u Rwanda aho twaba duherereye hose.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yiboneye kenshi ubumuntu n’ubufatanye bw’abigaga muri Saint Albert, byose byaturukaga ku mahame ishuri ryari ryubakiyeho.

Ati “Buri gihe nkorwa ku mutima n’intekerezo St Albert yari ishingiyeho, biciye mu gihe nahamaraga mu gohe cyo gusubiramo amasomo nahamaraga ku mugoroba n’ubufatanye bw’abari batuye agace nakuriyemo.”

Madamu Jeannette Kagame yongeye gushimira abize ku ishuri rya Saint Albert ry’i Bujumbura, abahigishije n’abandi bose barishyigikiye, anabizeza umusanzu we mu gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ishuri rya St Albert mu Rwanda.

Ati “Mwatubereye Imfura kuko imfura ni iyo musangira ntigucure, mwajya inama ntikuvemo, wapfa ikakurerera.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye mwarimu Jean-Marie Vianney Kayishema, umwe mu bigishaga kuri Collège Saint Albert wamwigishije ubuvanganzo.

Kayishema yanditse imikino itandukanye irimo uwamenyekanye cyane, Pitié Pour La Reine.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Ndagushimira uburyo wamfashije gusobanukirwa ubwiza buhebuje bw’ikinamico n’uko bayitwaramo.”

Kalisa Rugano ni umwe mu bize n’abigishije kuri Collège Saint Albert. Yavuze ko hari ku gicumbi cy’umuco n’indangagaciro nyarwanda n’ubwo bari bari mu mahanga.

Ati “Ntabwo twari twemerewe kuvuga amateka y’u Rwanda n’abarimu bayatwigishaga bihishe, barangiza amakayi tukayabika ariko ntibyatubujije gukunda u Rwanda.”

Senateri Dr Havugimana Emmanuel na we ni umwe mu bize kuri Collège Saint Albert watanze ubuhamya bw’urwibutso afite kuri iryo shuri.

Ati “Ntabwo twabashaga kugera muri ambasade y’u Rwanda ariko muri Saint Albert twahisangaga nk’iwacu. Iyo hataba Saint Albert, ntabwo benshi twari kwiga ayisumbuye cyangwa ngo tube turi mu myanya turimo uyu munsi.”

Umurungi Francine yize muri Collège Saint Albert, akomereza muri Kaminuza ya Bujumbura aho yavuye arangije umwaka wa mbere yinjira mu ngabo za RPA.

Mu magambo ye yagize ati: “sinkeka ko twari kuba turi ku rwego turiho ubu iyo hatabaho ababyeyi bashinze Collège Saint Albert n’abarezi bayigishijemo.”

Umurungi yavuze ko kubera kutemererwa kwiga mu mashuri ya Leta y’u Burundi, yamaze imyaka itatu y’amashuri abanza yigira ku izina ritari rye, yarishingiwe n’umubyeyi w’Umurundi nk’umwana we. Yongeye kwishima ubwo yigaga muri Saint Albert hamwe n’abanyarwanda bagenzi be.

Ati “Twahabonye uburere bwiza. Hari mu rugo, hari mu muryango. Batwigishaga gukora cyane no kumenya ko turi Abanyarwanda. Tugashyira hamwe kandi tukumva ko umunsi umwe tuzataha.”

Ishuri ryabyaye intwari zatabariye u Rwanda…

Mu 1987 ubwo FPR Inkotanyi yashingwaga, Collège Saint Albert yari yasubiye mu bihe byayo bya kera nyuma y’umwiherero wakozwe ugamije gukemura ibibazo yari imazemo iminsi.

Iri shuri ryagize uruhare runini mu bukangurambaga bw’abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi n’urubyiruko rwitabiriye urugamba rwo kubohora igihugu.

Jean Marie Vianney Kayishema, umwe mu barimu bigishije kuri Collège Saint Albert, yavuze ko hakozwe akazi gakomeye mu gushishikariza Abanyarwanda b’impunzi i Burundi gushyigikira urugamba rwo kubohora igihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ni umwe mu batanze ubuhamya bw’uruhare rwa Collège Saint Albert mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yavuze ko indangagaciro yo gukunda igihugu n’ubwitange ariyo yagaragaye kuva Collège Saint Albert yashingwa.

Gen Kazura yasabye ko izo ndangagaciro zikomeza kuba umuco mu Banyarwanda. Ati “Uyu munsi izi ntebe twicayeho ntaho zihuriye na ya matafari twicaragaho kuri Saint Albert ariko ntitwibwire ko ayo matafari tutayasubiraho. Nkuko Saint Albert yigeze gusubira inyuma hakaba abagabo bayishyigikira ikongera kuzamuka, dukomeze gukora cyane kugira ngo tutazagera ubwo duta umwanya tugasubira inyuma.”

Yavuze ko by’umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda gitera imbere, abanzi baba ari benshi ariyo mpamvu nta guterera agati mu ryinyo.

Ati “Buri gihe iyo igihugu gitera imbere, umwanzi aba agihanze ijisho, aba ari ku irembo. Iyi Saint Albert itugejeje ku byiza, tubisigasire dukomeze dutere imbere.”

Igitabo Le collège Saint Albert de Bujumbura - Un Monument de la Solidarité Humaine kigizwe n’ibice bitanu birimo ishingwa ry’ishuri n’imbogamizi zabayemo, uko ryimukiye mu Burundi rivuye muri Congo, Uko ryongeye kwiyubaka nyuma yo kwimukira i Burundi, uko abahize bishyize hamwe nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda bagahuriza imbaraga hamwe ngo n’ubuhamya bw’abize n’abakoze muri iryo shuri bizamenywe na benshi.

Indi nkuru bijyanye: Ibyihariye kuri Collège Saint Albert, ishuri ryagize uruhare mu kubohora no kubaka u Rwanda rushya

Madamu Jeannette Kagame ubwo yari akurikiranye ibiganiro bivuga ku mateka n'umusaruro wa collège Saint Albert de Bujumbura
Madamu Jeannette Kagame yashimye ubumuntu n'ubwitange bw'abatangije, abize n'abakoze muri collège Saint Albert de Bujumbura
Madamu Jeannette Kagame yashimye uburyo nubwo impunzi z'Abanyarwanda zari ziri ishyanga, batigeze batakaza urukundo rw’igihugu cyabo
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umurava n'indangagaciro zarangaga Collège Saint Albert zikomeza kwimakazwa mu Banyarwanda
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abitanze bose ngo Collège Saint Albert igire uruhare mu kubaka abanyarwanda bari barahungiye i Burundi
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko habaye ah'ababyeyi n'abarezi bitanze kugira ngo Collège Saint Albert ikomeze kubaka abanyarwanda babereye ejo heza
Madamu Jeannette Kagame yashimiye mwarimu Jean-Marie Vianney Kayishema wamwinjije mu buvanganzo bw'ikinamico
Madamu Umurungi Francine ashyikiriza Madamu Jeannette Kagame ishimwe ry'uruhare rwe mu iterambere ry'igihugu
Abize, abakoze n'abagize uruhare mu ishingwa rya Collège Saint Albert babishimiwe
Wari umunsi w'ibyishimo ku bize, abakoze n'ababaye inshuti z'ishuri Saint Albert
Dr Havugimana asuhuza mugenzi we biganye kuri Collège Saint Albert
Wari umwanya wo kongera guhura ku nshuti zifite urwibutso kuri Collège Saint Albert,
Kugeza mu 1994, Collège Saint Albert yari imaze guha impamyabumenyi abasaga 1100
Diogene Ntarindwa uzwi cyane nka « Atome » ni umwe mu bari bayoboye iki gikorwa ndetse yanahavugiye umuvugo yise "Le silence en paroles". Ishuri St Albert niryo Atome yigagaho mbere yo kwerekeza mu ngabo za FPR zabohoye igihugu
Benshi mu bitabiriye bishimiye umusanzu watanzwe na Collège Saint Albert mu kubohora no kubaka u Rwanda rushya
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi Kayisire Solange (iburyo) ari mu bitabiriye uyu muhango
Nyuma y'igihe kinini, abize muri Collège Saint Albert bishimiye kongera guhurira hamwe bamurika igitabo kivuga ku mateka y'iri shuri
Iki gitabo kivuga ku mateka ya Collège Saint Albert guhera mu ishingwa ryayo n'uruhare rwayo mu kubohora u Rwanda
Muzehe Tito Rutaremara asoma igitabo cyamuritswe kivuga ku mateka ya Collège Saint Albert
Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney (ibumoso) ni umwe mu bigishije muri Collège Saint Albert
Ntarindwa Diogène "Atome asoma igitabo “Le collège Saint Albert de Bujumbura - Un Monument de la Solidarité Humaine”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard asuhuza umwe mu bitabiriye
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimye ubutwari bwaranze abanyarwanda mu buhungiro kugeza ubwo bafataga umwanzuro wo kubohora u Rwanda
Umuhanzi Jules Sentore aririmba indirimbo yubahiriza Collège Saint Albert yahimbwe na sekuru Sentore Athanase
Kalisa Rugano yavuze ko Collège Saint Albert yari igicumbi cy'umuco ku Banyarwanda bari barahungiye i Burundi
Ntarindwa Diogène "Atome" (uri gusoma) ni umwe mu bayoboye uyu muhango
Jean Marie Vianney Kayishema, umwe mu barimu bigishije kuri Collège Saint Albert
Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney atanga igitekerezo
Gen Jean Bosco Kazura yavuze ko St Albert Bujumbura yabaye isoko y'ubutwari n'indangagaciro nyarwanda byafashije cyane mu rugamba rwo kubohora igihugu
Senateri Twahirwa André ubwo yatangaga igitekerezo mu imurikwa ry'iki gitabo
Uyu muhango waranzwe n'ibyishimo, bamwe bacinya akadiho
Itorero Ibihame by'Imana niryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango
Abasore b'Itorero Ibihame by'Imana bacinya akadiho

Reba andi mafoto menshi

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages