00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 January 2017 saa 07:23
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro byahuje abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika n’u Bufaransa hamwe n’abafatanyabikorwa babo, kuri uyu wa Gatandatu 14 Mutarama 2017.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Bamako muri Mali bitabiriye iyi nama yabaga ku nshuro yayo ya 27. Yari yahawe insanganyamatsiko iganisha ku ‘Ubufatanye, Amahoro n’Ubutabazi’ ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika n’ab’u Bufaransa hamwe n’abafatanyabikorwa babo.

Bigendanye n’iyi nama, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro byahuje abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika, byavugaga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho bahererekanyije ubunararibonye bwo mu bihugu byabo bushingiye ku migenzo gakondo n’umuco.

Iyi nama yari n’umwanya ku bafasha b’abakuru b’ibihugu barimo ab’uwa Mali, Chad, Centrafrique, Comores, Congo (Brazzaville), Ghana, Guinea Conakry, Madagascar, Mauritania, Niger, Rwanda, na Sierra Leone wo kungurana ibitekerezo ku byo bakongeramo imbaraga mu gushyigikira inzego z’ubuzima, uburezi, iterambere rusange rishingiye ku kwibeshaho, mu kubungabunga ibidukikije; mu bihugu byabo.

Iyi nama yafunguwe na Madamu Keïta Aminata Maïga wa Perezida wa Mali, yatangijwe n’indirimbo gakondo irata umugore n’umukino mugufi wakinwe n’abanya-Mali uvuga kuri gakondo y’ubuzima bw’imyororokere mu gace iki gihugu gihereyemo ariko ugaruka cyane ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Iyi nama yateguwe hashingiwe ku kuba muri Afurika, buri muryango (ubwoko n’agace runaka) ufite ibyo wihariye bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari byo bikura bikageza ku myitwarire yihariye no ku mibereho myiza y’abawutuye.

Muri iyi nama hagaragajwe ko imigenzo n’imico byo hambere ari kimwe mu byakwifashishwa mu kugena ingamba z’iterambere zishimangira ubuzima bwiza. Ibi byagarutsweho hagamijwe guteza imbere imyumvire iboneye (kuboneza urubyaro, kwita ku mugore utwite n’uruhinja, imibanire myiza, kugera kuri serivisi z’ubuvuzi) nka bimwe bifasha mu kubugangabunga ubuzima bw’imyororokere muri rusange.

Perezida Kagame na Madamu basuhuza Francois Hollande na Ibrahim Boubacar Keïta,Perezida wa Mali na Madamu we
abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika, bitabiriye ibiganiro byavugaga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages