Ni imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rizitabirwa n’abacuruzi basaga 400; rigamije guteza imbere ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu bikagurwa cyane n’Abanyarwanda n’abo mu karere no gushyigikira abikorera.
Umunyamerika Nathan Rommel ni umwe mu bazitabira Made in Rwanda Expo 2017, wakoze ubushakashatsi akaza gushinga ikigo Rwanda Motorcycle Company gikorera moto mu Rwanda kuva mu 2015.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko cyashinzwe nyuma yo kubona ko ubwoko bwa moto busanzwe mu Rwanda bufite ikoranabuhanga rishaje ugereranyije n’iry’izindi zikoreshwa mu bihugu bikize muri iki gihe.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri RMC mu Mujyi wa Kigali, Désiré Kayanda, yabwiye IGIHE ko bazanye impuguke mu byo gukora imashini, zikiga ubutaka bw’u Rwanda, maze zihanga ibice byose bigize moto kuva ku ipine kugeza ku mahembe, bagakorana n'izindi nganda zo mu mahanga mu gukora moto ikenewe.
Yagize ati “Moto zacu zikorerwa mu Rwanda urebye kuri 50%. Dutangirira kuri zero duhanga ibigize moto byose, tukabishushanya, tukabikoreshereza mu nganda muri Amerika n’u Bushinwa bakabikora, ubundi tukubakira moto yose uko yakabaye hano mu Rwanda.”
Kayanda avuga ko mu myaka iri imbere bazatangira gukorera izi moto 100% mu Rwanda.
Moto za RMC zitwa Inziza, Ingenzi, Imparage n’Indakangwa zirio mizagenewe kugenda mu misozi n’izo mu mijyi. Zose zirihariye kuko zifite vitesi eshanu, zigashobora kwatswa hakoreshejwe ‘Télécommande’, umugeri cyangwa bouton, zikaba zishobora kwatsa ibinyoteri bibiri icyarimwe, zikagira impuruza mu gihe hari ushatse kuziba ndetse zikaba zinywa litiro imwe mu bilometero biri hejuru ya 60.
Ubusanzwe mu Rwanda hacuruzwaga moto za TVS na Bajaj zikorerwa mu Buhinde, n’izindi nka Yamaha zikorerwa mu Buyapani.
Anasaba Abanyarwanda kudatinya kugura moto za RMC ngo ni uko batazimenyereye kuko zujuje ubuziranenge zikaba zinakomeye ugereranyije n'izisanzwe mu gihugu.
Yongeyeho ko bateganya gufungura amashami hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari na Afurika y'Uburasirazuba.
Abakora umwuga wo gutwara moto banashyiriweho uburyo bwo kugura izi moto batanze ingwate ya 250,000 Frw gusa muri banki ya COOPEDU, ubundi bakazakora bishyura moto ya RMC baguze mu gihe cy'umwaka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko imurikagurisha rya Made in Rwanda rya mbere ryabaye mu ntangiriro za 2016 ryitabiriwe n’abikorera 260 barimo abatunganya ibituruka ku buhinzi 88, abakora ibikoresho by’ubwubatsi 18, abakora imyenda n’impu 30, ubugenzi 101 n’ikoranabuhanga batatu.
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Made in Rwanda igamije kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga watumaga ubukungu bw’igihugu butazamuka uko bikwiye.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu 2016, ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 5.1%, kikava kuri miliyoni 1,602.21 z’amadolari ya Amerika kikagera kuri miliyari 1.519.97.








Ibitekerezo 0