00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mageragere: Abarimo abagore batwite baturiye ahaturikirizwa intambi barahangayitse

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 October 2023 saa 03:36
Yasuwe :

Abaturage biganjemo abagore batwite batuye mu Kagari ka Runzenze mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, hafi y’ikirombe giturikirizwamo intambi bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana batwite n’ubwabo muri rusange.

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge z’abana batwite kuko buri gihe iyo muri iki kirombe cy’Abashinwa giherereye mu Mudugudu wa Rusunzu baturikije intambi abana batwite bikanga ku buryo baba bafite impungenge z’uko bazavukana ibibazo bitandukanye.

Bamwe muri aba bagore batwite banarimo n’abafite abana bato babwiye IGIHE, ko abana babo bari kugirwaho ingaruka n’iki kirombe cy’uruganda rwa Union Stone Company Ltd ndetse bamaze kugira ihungabana bitewe n’intambi za hato na hato zigiturikirizwamo.

Uwitwa Uwamahoro yagize ati “Bagira batya baturitsa urutambi ukikanga ndetse ukumva n’umwana mu nda arikanze cyane ku buryo umuntu aba afite impungenge ko tuzabyara abana bafite ibibazo.”
Undi mugore umaze iminsi abyaye yavuze ko muri iki kirombe baherutse kuhaturikiriza urutambi ananirwa guhaguruka ngo aramire umwana we wari waguye igihumure.

Ati “Guhaguruka ngo mfate umwana wanjye wari waguye igihumure nyuma y’uko amabuye yaturitswaga adusanze mu rugo. Igikomere nari mfite cyariyongereye kuko ubutaka nari nicayeho bwari buri gutigita ahandi bwiyasa hafi y’urugo".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba baturage ubuyobozi bukizi ndetse hari bamwe mu bo bamaze kubarira agaciro k’imitungo yabo bagiye kwishyurwa kugira ngo bimuke.

Ati “Abo hari ibyari byakozweho n’ubuyobozi bw’Akarere, bwarabasuye bwagezeyo ku buryo hari byo bavuze bagiye kubafasha, babihaye umurongo.”

Yongeyeho ko hari imiryango igera kuri 13 yishyuwe ariko nyuma yo kubona ko urutambi rushobora kugera kure nko muri metero 300 n’iyi miryango iri kugaragaza ko iri kugirwaho ingaruka n’ituritswa ry’izi ntambi igiye kubarirwa agaciro k’imitungo yayo kugira ngo yimuke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages