Aba baturage batishoboye bagabiwe inka, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange usoza icyumweru cya nyuma cy’ukwezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Ndayisenga Jean Marie Vianney yasabye abaturage bahawe inka kuzifata neza kugira ngo na bo bazoroze abandi.
Yagize ati “ Icyo tubasaba ni ukuzifata neza kuko inka iba igenewe umuryango cyane cyane ko n’ iyo imaze kubyara uwayihawe aba agomba guha n’umuturanyi, kubera ko n’iyo urugo rwe n’urw’umuturanyi biteye imbere ari byo tuba twifuza muri iyi gahunda ya Girinka.”
Akarere ka Nyarugenge kihaye intego yo gutanga inka 276 muri gahunda ya Girinka ziziyongera ku ka 1668 zimaze gutangwa kuva iyi gahunda yo koroza abaturage batishoboye yatangira.
Uwimana Vénantie wo mu Mudugudu wa Kamatamu, mu Kagari ka Kankuba, yabwiye IGIHE ko azafata neza inka ye mu buryo budasanzwe.
Yagize ati “ Inka yanjye nzayifata neza nk’uko nanjye nifata, nzajya nyisiga amavuta nyoze mbega nyisasire neza nk’uko nanjye aho ndyama ari heza kuko igiye kumpa amata.”



















TANGA IGITEKEREZO