Paon ni ubwoko bw’inyoni igiye kumera nk’umusambi, ntabwo ikunda kuboneka ahantu henshi, ndetse mu Rwanda ntizihaboneka, keretse mu gihe haba hari nk’umuntu uzanye amagi yazo akayaturagisha.
Kugabira izi nyoni abahoze ari abakuru b’igihugu byabereye mu Mujyi wa Dodoma. Muri uwo muhango, hazanywe Paon 25 zigenewe Julius Nyerere zihabwa umugore we Maria Nyerere.
Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Kabiri wa Tanzania, Benjamin Mkapa wa gatatu na Jakaya Kikwete wa kane, buri wese yahawe Paon 25.
Magufuli yavuze ko ubwo yafataga ubutegetsi mu 2015 yavuguruye ibikorwa bigamije kororoka kw’inyoni birimo no gushyiraho imashini yifashishwa mu guturaga amagi yazo, yashoboraga guturaga amagi 1000 icya rimwe.
Yabwiye aba bahoze bayobora igihugu ko mu gihe Paon imwe mu zo bahawe ipfiriye mu rugendo bazijyana aho bazazororera, bamenyesha ubuyobozi bukabaha isimbura iyapfuye.
Kikwete wavuze mu izina ry’abayoboye Tanzania, yashimiye Magufuli ku bw’impano ye no kuba yarashimye ibyo bakoze bakiri ku buyobozi.
Ati “Byari ibyifuzo byacu kubona inyoni mu busitani bwacu, ubu rero biciye mu mucyo ko twahawe inyoni.”
Usibye izo nyoni, buri wese muri abo bahoze bayobora Tanzania, yanahawe ibiro 100 by’ibiryo byo kuzigaburira.



















TANGA IGITEKEREZO