Aya mafaranga atangwa mu cyimbo cyo guhabwa ibigori, amavuta y’ubuto, ndetse n’umunyu mu gihe cy’ukwezi kose.
Buri mpunzi igize umuryango igenerwa 5400Frw ku kwezi, uretse impinja zitarageza ku mezi atandatu zo zifite uburyo zitabwaho bw’umwihariko.
Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama, Murebwayire Gorethi, yavuze ko iki gikorwa kizafasha impunzi kudasesagura ibyo kurya zajyaga zihabwa, zigaca ruhinga nyuma zikabigurisha.
Yagize ati “Bafataga ibigori barangiza bakajya kubigurisha hanze y’inkambi. Ugiye kwitegereza rero kubaha amafaranga bigiye kubafasha no kubona icyo zifuza bitagombye kubanza kugurisha.”
Umwe mu mpunzi wahawe amafaranga n’ikarita ya ATM ya Equity Bank, yavuze ko kubera ko bahawe amafaranga, umuntu azajya yigurira ibyo ashaka.
Kugira ngo bahabwe amafaranga binyuze muri iyi banki babanje gufunguza konti, ku buryo bashobora kubikuza amafaranga yabo baba bakoresheje ibikumwe ku ishami rya banki cyangwa ikarita ya ATM.
Bizatuma izi konti bazikoresha mu kwizigamira, bashingiye ku dushinga dutandukanye zikora mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi ushinzwe iby’imishinga yihariye muri Equity Bank Group, Allan Waititu, yavuze ko iyi banki ari umufatanyabikorwa ukomeye w’Umuryango w’Abibumbye n’amashami yawo, aho igira uruhare mu gukorana n’impunzi ziri mu bihugu bitandatu ikoreramo muri Afurika.
Ati “Intego yacu nka Equity Bank ni ugushoboza impunzi kwigira, kandi zikagira uruhare mu iterambere no kuzamura imibereho yazo bwite, ndetse no kuzamura ubukungu mu duce dukikije aho inkambi zubatse, bityo aho kuba umuzigo ku bihugu byazakiriye, ahubwo zikaba umusemburo w’iterambere ryabyo nk’abandi baturage basanzwe.”
Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zikabakaba 60.000, zibumbiye mu miryango hafi 20.000.
Zinjiye mu Rwanda mu mvururu za politiki zakurikiye amatora yabaye mu Burundi mu 2015.



















TANGA IGITEKEREZO