Maina Kiai, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwo kwishyira hamwe no guterana mu ituze asanga u Rwanda rukwiye guteza imbere uburenganzira bwa muntu ku muvuduko ubukungu bwarwo bugenderaho, dore ko yemera ko bwihuse cyane mu myaka 20 ishize.
Mu ruzinduko rwe agirira mu Rwanda, Kiai yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’u Rwanda rishinzwe gutegura isuzuma ngarukagihe ku rwego rw’isi ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review-UPR) kuwa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2014.
Ibyo biganiro byari bigamije kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze rwubahiriza ibyo Akanama ka Loni kasabye u Rwanda kuba rwubahirije mu mwaka utaha wa 2015.
Yagaragaje ko u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye n’ubukungu mu myaka 20 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye asaba ko n’uburenganzira bwa muntu burimo no gutanga ibitekerezo n’ubwa politiki bwazamuka ku muvuduko umwe nk’uw’ ubukungu.
Yagize ati “U Rwanda rwakoze akazi gashimishije mu myaka 20 ishize, rwahereye ku busa mu 1994, rwahereye mu nsi ya zeru […] mwatweretse ko hari icyo mushobora gukora mu kwikura ahabi. Ibi bitwereka ko mufite ubushobozi bwo kugera ku rwego rwiza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu na demokarasi”.
Kiai yongeye kwerekana ibyo anenga…
Nk’uko yabigaragaje ubwo yari mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kiai yongeye kunenga ubwisanzure mu bya politiki ahereye ku ngero zitandukanye.
Yagize ati ”Iyo ushaka kwandikisha ishyaka rya politiki ntekereza ko ugomba kubanza gukoresha byibura inteko rusange mu turere 7 mu gihugu, ibi birananiza, biragoye. N’iyo mwavuga ko muri kubyoroshya biciye mu mategeko, igihari ni uko kugira ngo ryandikwe mu Rwanda bifata igihe cy’imyaka 4.”
Iyi myaka asanga ari myinshi nk’uko yabigaragaje. “Ibyabaye ni uko ishyaka rimwe byaritwaye imyaka ine. Nibyo ushobora gusobanura impamvu ushobora kuvuga ko batashoboye kuzuza ifishi, baribeshye aho bari kwandika ‘y’ bandika ‘d’. Ushobora kubona ibisobanuro byinshi, ariko na none niba kwandikisha ishyaka bitwara imyaka, icyo ni ikibazo!"
Yahise abaza abari aho agira ati “Tuvugishije ukuri, niba ishyaka rikenera imyaka 4 kugira ngo ryandikwe si ikibazo?”
Yibukije ko guhuriza hamwe ibitekerezo bitandukanye bituma hari byinshi bigerwaho.
Yagize ati “Nta n’umwe wihagije mu bwenge, mu mitekerereze, ntabwo muri sosiyete hagomba kubaho uruhande rumwe, kuko hagomba kubaho ibitekerezo bitandukanye hakabaho abantu badahuza ku ngingo zimwe na zimwe kugira ngo iyo sosiyete itere imbere.”
Yongeyeho ko “nta muntu ku Isi wavuga ko ari we wenyine uzi ubwenge bwo kuyobora. Ntawe ufite ubwo bumenyi wenyine, ntawe. Yewe nta n’ishyaka ryavuga ko ryihariye ibi ryonyine, yaba umugabo cyangwa umugore ntiyabivuga”.
Mu bindi yagaragaje byagombye kwitabwaho, kuri we ngo ntiyibaza ukuntu kwandikisha kampani (sosiyete) mu Rwanda bikorwa mu gihe kitageze ku masaha 6 nyamara kwandika umuryango utegamiye kuri leta (NGO/ONG) bigatwara nibura iminsi 30.
Yasabye u Rwanda kwemera kunengwa…
Kuri raporo zitandukanye zerekana ko hari ibyo zashyize ahagaragara ibitagenda neza mu Rwanda, Kiai yavuze ko bidakorwa kuko ari ukwanga u Rwanda.
“Ndabizi kandi nkunda kubyumva hano mu Rwanda abantu bavuga ko umuryango mpuzamahanga wanga u Rwanda. Nshobora kubabwira ko abantu bakunda u Rwanda, kandi barwifuriza gutsinda kuko n’ubundi rwaratsinze.”
Kiai ati “Nta banenga u Rwanda ku bijyanye na ruswa, hari abo mwumva? Nta barunenga gukoresha nabi imisoro y’abenegihugu. Icyo abantu bavuga ni ugufungura urubuga n’ibindi bibazo bikigaragara muri iki gihugu.”
Yavuze ko kugera kuri ibi byagaragajwe bishoboka kuko ngo niba rwarongeye kwiyubaka, rukunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yari yarabatatanyije, nyuma yo guhitana benshi byerekana ko ntaho rutatsinda n’iyo byaba mu burenganzira bwa muntu na demokarasi.
U Rwanda rusanga hari byinshi rwakoze n’ibindi biri mu nzira
Uko buri myaka ine itashye buri gihugu gica imbere y’akanama ka Loni gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku Isi, kikisobanura aho kigeze cyubahiriza amwe mu mahame kiyemeje.
Mu mwaka wa 2011, U Rwanda nibwo ruheruka gusuzumwa. Icyo gihe rwahawe imyanzuro73 rugomba kuba rwubahirije ku kigero runaka mu mwaka wa 2015, rwemera kubahiriza imyanzuro 67, kuko hari iyo baruhaye itajyanye n’imibereho y’igihugu, nko gushora abana bato mu ntambara.
Mu bindi byagaragajwe na Rusanganwa Eugene, umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu bimaze gukorwa birimo kugabanya ikibazo cyubucucike mu magereza.
Yagize ati “Hari intambwe u Rwanda rwateye, gereza zarubatswe harimo iya Nyakiriba n’iya Mageragere mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo cy’ubucucike mu magereza, hatowe abafasha abanyamakuru kwigenzura no kugera ku byo bifuza…”
Ku bijyanye no kwandika imitwe ya politiki, Rusanganwa yavuze ko ubusanzwe biterwa n’igihe usaba yuzurije ibisabwa kuko ngo iyo abyujuje vuba yandikwa vuba, gusa ngo birumvikana ko mu gihe abyujuje atinze bituma no kwandika iryo shyaka bitinda.
Yakomeje avuga ko bitarenze muri Nyakanga 2015, u Rwanda ruzaba rwashyize mu bikorwa ibyo rusabwa 100%.
Ku bijyanye na zimwe mu mpungenge zagaragajwe na Maina, Rusanganwa yavuze ko kwandika imiryango hari amategeko abiteganya, kimwe no kwandika amasosiyete nabyo hari amategeko abiteganya; naho igitekerezo cya Maina cyo kubaza impamvu bitahuzwa ngo ni ibyo gutekerezaho.
Uruzinduko rwa Maina Kiai rwatangiye kuwa Mbere, ubwo yahuraga n’abayobozi mu nama yabereye mu muhezo, yahuje Minisitiri w’ Ubutabera, Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ Intebe, ukuriye ubugenzacyaha mu Rwanda, umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, n’umuyobozi w’ urwego rw’abinjira n’abasohoka.



















TANGA IGITEKEREZO