00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Jack Nziza yagereranyije abakoze Jenoside n’injiji

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 27 May 2017 saa 09:12
Yasuwe :

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’Isanduku y’Ubwiteganyirize(Caisse Sociale du Rwanda/CSR), bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Maj Gen Jack Nziza yavuze ko abayikoze nta cyo yabagejejeho ndetse abagereranya n’injiji.

Ni umuhango wabereye ku biro bikuru bya RSSB ku wa Gatanu, abari bawitabiriye bakaba bunamiye Abatutsi basaga miliyoni bazize jenoside, hanashyirwa indabo ku kimenyetso cy’urwibutso kiri ku biro bya RSSB mu rwego rwo guha icyubahiro abari abakozi ba CSR bafite amazina agaragagara ku rukuta rw’urwibutso n’abandi bataramenyekana ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Maj Gen Nziza yihanganishije ababuze ababo muri jenoside abizeza ko ingabo zahagaritse jenoside zidashobora guha urwaho uwashaka gusubiza igihugu inyuma nubwo abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside bagihembera ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati “Ndasaba abarokotse jenoside kwakira ibyabaye, bagakomera maze tukereka abakoze jenoside ko bakoze ubusa, ni injiji, ntacyo bagezeho. Intego y’iki gihugu ni ugukora ibyiza bihabanye kure n’ibibi abo bakoze. Mureke dushyire hamwe, umwanzi ntazabona aho amenera.”

Maj Gen Nziza yibukije abakozi ba RSSB ko kwibuka atari akazi ahubwo ari umurage w’Abanyarwanda kuko “tuzahora twibuka ingoma ibihumbi.”

Ahuza ibyanditswe na Gitera Joseph mu 1959 n’ibyanditswe n’ikinyamakuru Kangura mu 1990 byose byagaragazaga Abatutsi nk’abanzi bagombaga kwicwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana yasobanuye uko jenoside yateguwe kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994.

Yagize ati “Ingengabitekerezo ya jenoside yamburaga Abatutsi ikintu cyose cy’ubumuntu,bakitwa amazina nk’inyenzi no kugaragaza ko ugomba kwicwa ateje ikibazo kandi ko ugomba kwica akwiye kubikorera kwitabara.”

Dr. Bizimana yibukije abakiri bato ko bakwiye kumva neza uburemere bwa jenoside kugira ngo bamenye neza n’impamvu bagomba gushyigikira leta mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Rurangwa Majoro Anselme wabaye umukozi wa CSR kuva mu 1988 kugeza 1990 yatanze ubuhamya bw’ukuntu we n’Abatutsi bose bakoranaga batotezwaga bakanahabwa akato, ntibahabwe amahirwe angana n’ay’abandi mu kazi.

Rurangwa avuga ko yimwe amahirwe yo kwiga mu Rwanda akajya kwiga amashuri yisumbuye muri Congo n’aho agarukiye akangirwa kwiga kaminuza na leta yakoze jenoside, agashimira ingabo zari iza RPA Inkotanyi zamurokoreye muri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali ndetse akabasha no kwiga kaminuza nyuma ya 1994.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Gatera Jonathan yabwiye abakozi ko kwibuka ari umwanya mwiza wo gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bahereye aho batuye n’aho bakorera.

Gatera yavuze ko RSSB itazahwema guharanira guteza imbere igihugu no gufasha abarokotse jenoside batishoboye.

Maj Gen Jack Nziza wari uhagarariye Minisiteri y'Ingabo muri uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa RSSB,Gatera Jonathan ashyira indabo ku rwibutso
Bamwe mu bakozi ba RSSB bitabiriye umuhango wo kwibuka abari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside
Abakozi ba RSSB bakurikira ibiganiro mu muhango wo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages