00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj. Ndayishimiye wari muri FDLR yashatse ko Monusco imufasha gutaha, imuha FARDC

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 23 December 2017 saa 07:53
Yasuwe :

Maj Evariste Ndayishimiye umwe mu bayobozi ba FDLR, wifuzaga gutaha mu Rwanda, yishyikirije ingabo za Monusco zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, aho kumufasha gutaha zihita zimuha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC).

Ibi byatangajwe n’abari kumwe na we bari bateguranya umugambi wo kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagatahuka mu gihugu cyababyaye.

Barimo Capt Tuyisenge Jean d’Amour wari usanzwe akorana na Maj Evariste Ndayishimiye mu gace ka Kiwanja na Rutare muri Territoire ya Rutshuru wavuze ko umuyobozi wabo batazanye kuko ari mu maboko ya FARDC.

Ati “Uko turi batatu, ni ukuvuga Maj Ndayishimiye Evariste uzwi nka Col Kizito, Sgt Sekimonyo Jean de Dieu na Capt Tuyisenge, twahamagaye Monusco tubamenyesha ko duherereye Lubero kugira ngo batwitegure ku wa Kane tariki 14 Ukuboza. Ku wa Gatandatu tariki ya 16 tubabwira ko turi Lubare muri Territoire ya Rutshuru tubasaba ko bikunze bakoresha indege bakatugeraho, ariko twongeye kubahamagara bakuraho telefone, tubona ko umutekano wacu ugiye mu bibazo, dusubira mu ishyamba aba ariho turara.”

Sergeant Sekimonyo yakomeje avuga ko batunguwe ku wa Kane mu gitondo n’ingabo za Monusco zabyukije abarwanyi zirabasaka zibabaza aho Kizito ari zimaze kumufata ziramutwara.

Ngo ntibari bazi aho ajyanywe icyakora babajije abakozi bandi ba Monusco, babawira ko yashyikirijwe ingabo za Congo zari zamusabye.

Ati “Ingabo za FARDC zifite igikorwa ziri gutegura kuko umurwanyi wa FDLR bafashe ntibamucyura mu Rwanda ahubwo zimujyana Kinshasa, ndetse ntizibashyira imbere y’ubutabera ahubwo zibajyana kubafunga; dutekereza ko leta ya Congo ishobora kuzabakoresha mu bindi bikorwa tutazi.”

Ifatwa rya Kizito ngo ryatumye abandi barwanyi bashaka gutaha bagira ubwoba kuko batangiye kumuhamagara bamubwira ko Kizito afunzwe.

Capt Tuyisenge Jean d’Amour yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2017, yakirwa mu Karere ka Rubavu n’umugore we waje kumwakira ku mupaka; avuga ko na Maj Kizito yari yaramaze gucyura umuryango we ndetse umugore we yari yagiye kumusanganira i Goma aramubura.

Yinjiye muri FDLR mu 1999 ubu akaba yaratashye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe mu yahoze ari Komini Rwerere.

Capt Tuyisenge na Maj Ndayishimiye n'imiryango yabo ku Murenge wa Gisenyi
Capt Tuyisenge Jean d’Amour, yavuze ko muri gahunda yabo yo gutaha Monusco yabashyizeho amananiza
Abatahutse bava muri FDLR, bagiye ku ivuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages