00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malariya, umusonga na bwaki byibasiye impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 11 May 2015 saa 07:44
Yasuwe :

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, zibasiwe n’indwara zikomeye ziganjemo umusonga, malariya, gucibwamo ndetse hakaba hari n’ababyeyi bemeza ko abana babo barwaye bwaki.

Ukinjira muri iyo nkambi, uhingukira aho bandikira impunzi nshya n’aho abarwaye bivuriza. Haba aho bandikira abashya no ku ivuriro hose haba hari umubare munini, buri wese ashaka kuba uwa mbere uhabwa serivisi.

Mu ihema riri imbere y’ivuriro naryo ryubatse mu ihema, uhasanga impunzi zicaye ku ntebe zitegereje kubonana n’abaganga. Abaticaye ku ntebe baba baziryamyeho, mu gihe abandi basa naho barembye, baba baryamye hasi ku butaka.

Umubare munini twahasanze tariki ya 8 Gicurasi, wari abana bato bateruwe n’ababyeyi babo n’abandi biganjemo abakuze.

Mu bitaro bito biri mu ihema muri iyo nkambi, harwariyemo abantu biganjemo abakuze, baba baryamye ku bitanda.

Abajya kwivuza bavuga ko bamara umwanya munini bategereje abaganga kubera abarwayi benshi, mu gihe n’abavuwe kugira ngo bazabone imiti, bibafata umwanya munini kugeza nubwo hari n’abarara batayihawe.

Imibare itangazwa n’abaganga muri iyo nkambi, ni uko abarwayi bagera kuri 200 ku munsi aribo bakirwa, aho umubare munini ari uw’abarwaye malariya badashobora kujya ya munsi ya 60 ku munsi.

Mu bitaro bito bihari mu nkambi nta nzitiramibu zirimo. Bishoboka kuba yaba ariyo mpamvu itera ubwiyongere bukabije bwa malariya.

Izindi ndwara zirimo gucibwamo n’umusonga nazo ziganje mu nkambi ya Mahama. Gusa ariko, hari umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi nk’uko byemezwa n’ababyeyi babo ko hari abarwaye bwaki.

Abana bafite ibibazo by’imirire mibi barenga 300. Bakusanyirizwa hamwe bahagabwa igikoma. Mu gikoni kimwe kiri mu nkambi ya Mahama, ahatekerwa icyo gikoma ngo amasafuriya manini icyenda niyo atekwa ku munsi agahabwa abo bana bafite ibibazo by’imirire mibi.

Abana barenga 300 bafite ibibazo by'imirire mibi, batekerwa igikoma. Bagasaranganywa amasafuriya icyenda

Kuba hari abana barwaye bwaki muri iyo nkambi, ngo nta gitangaza kirimo nk’uko byemezwa na Nzohabanayo Terrance uhagarariye izo mpunzi.

Yagize ati “Kuba umwana arwaye bwaki (kwashi) biraturuka ku mirire yaho twari turi iwacu. Iwacu nta ndyo nyinshi zari zihari ku buryo abantu wavuga ngo bashobora kuba bose babyibushye. Abarwaye bwaki si bose, hari bamwe barwaye, hari abakomeye n’abadakomeye. Abarwayi bwaki ntabwo ari benshi (umurengera) ku buryo umuntu yavuga ko hari abashobora kwicwa n’inzara.”

Inzara iravuza ubuhuha, amazi yo akabonwa n’umugabo

Zimwe mu mpunzi zivuga ko zimaze igihe zidahabwa amafunguro ahagije nubwo ubuyobozi buvuga ko ibyo bwari bufite byose bwabitanze.

Hari abavuga ko bamaze icyumweru barahawe ikilo kimwe cy’ibigori mu gihe kandi ngo ari umuryango w’abantu barenga 5. Ibyo ngo bituma hari igihe barara batikoze ku munwa cyangwa bigaharirwa abana, ababyeyi bakihangana.

Kubona kandi ibikoresho by’isuku ngo bibasaba gukunjakunja ibivomesho kugira ngo babone uko bamesa imyenda cyangwa bakaraba.

Ku mavomo agera kuri itatu ari muri iyo nkambi, haba hari umurongo munini w’abantu baje kuvoma. Bamwe baba binginga bagira bati “Nimwihangane mumpe duke two kunywa gusa”.

Amazi yaho abaza ari igitonyanga ku buryo hari abarara batavomye, bakazategereza igihe azazira ari menshi.

Amazi ni igitonyanga

Utabizi wagira ngo ni inkambi y’abana

Abana baba bari impande n’impande. Bidegembya mu muhanda, abandi batembera mu buso bungana na hegitari 50 z’iyo nkambi. Nibo baba batetse cyangwa bari ku migezi kuko ababyeyi baba bagiye gushaka amafunguro.

HCR ivuga ko igiye kubashyiriraho ihema rinini bazajya bahuriramo kugira ngo babashe kwiga bigishijwe na bamwe mu mpunzi bari abarimu.

Mu bihumbi birenga 17 bicumbikiwe muri iyo nkambi, umubare munini ni abana, barenga icya kabiri cy’impunzi zimaze kuhagera, nkuko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR.

Bamwe mu bana usanga batetse

Imbonerakure ngo zarabatotezaga

Byakunze kuvugwa ko urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ruhohotera abaturage rubabuza umutekano. Kubera gutinya kugirirwa nabi, bamwe ngo bahisemo guhunga.

Bemeza ko bazi abantu bari mu mbonerakure, babateraga ubwoba.

Umwe yagize ati “Nahunze itotwezwa, amacakubiri y’abo tudahuje ubwoko ntiduhuze n’ishyaka, ubutegetsi buriho bwashyizeho abasirikare batazwi babigisha kurasa bakabaha n’imbunda mu ijoro turyamye baraza bakatubyutsa bakadutera ubwoba ko bazatwica, bakanatwiba.’’

Bamwe ntibazi impamvu bahunze

Benshi bumvikanye bavuga ko bahunze ibibazo by’umutekano mucye baterwaga n’Imbonerakure. Abandi bakavuga ko bari bafite amakenga ko igihugu cyabo cyaba kigiye kujya mu ntambara bikazabaviramo gupfa, bityo bahitamo guhunga.

Gusa, bamwe mu baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko impamvu yo guhunga kwabo itandukanye n’iyo ahubwo ko babonye hari abahunze, nabo bakazinga utwangushye bakerekeza mu Rwanda.

Yagize ati“ None ko nabonye abandi bagenda nanjye nkahita nza.”

U Rwanda rugendeye ku mategeko y’imbere mu gihugu ajyanye n’impunzi, ndetse hagendewe no ku masezerano mpuzamahanga, rwahaye sitati (status/statut) y’ubuhunzi Abarundi bagera ku bihumbi 11 kubera ko baje mu kivunge nk’impunzi.

Abarenga ibihumbi 50 nibo bamaze guhunga, muri bo abarenga ibihumbi 25 bahungiye mu Rwanda.

Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi byagaragaje ko Guverinoma y’u Burundi ikwiye gufata iya mbere igahosha imvururu zituma abaturage bakomeza guhunga.

Amatora yatumye bamwe bigaragambya bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza abandi bagahunga, ategerejwe muri Kamena uyu mwaka niba nta gihindutse.

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ruherutse gutangaza ko kuba Perezida Nkurunziza agiye kongera kwiyamamaza bitanyuranye n’amategeko nkuko bamwe babigaragazaga. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bavuze ko icyo cyemezo kibogamye baheraho bigaragambya bavuga ko bazahagarika ibikorwa byabo ari uko urukiko rwisubiyeho.

Mu ihema bategereje kubonana n'abaganga
Bamwe bategereza kubonana na muganga baryamye hasi
Abandi ku ntebe
Nubwo ari benshi, babonana n'abaganga
Kwa muganga, ararembye mu bigaragara ...
Bamwe bashyirwa mu bitaro
Bateka bacungana n'imvura, iyo iguye baraburara kuko batatekera mu ihema
Acunze inkono ye...
Atetse umutsima, abana bategereje kugaburirwa
Abana bafite ibibazo by'imirire mibi bahabwa igikoma
HCR ivuga ko 50% mu nkambi ari abana
Imbere y'inkono, baracunga ko umuriro utazima bigapfuba...
Ku mavomo, baba ari benshi
Nta wishimiye kwitwa impunzi
Umukire arakaranga
Hari abarwanira ibigori bikameneka
Inkambi iri ku buso bwa hegitari 50

Andi mafoto

Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste
@PGirinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages