Ibi biganiro byahuje abayobozi baturutse mu bihugu birimo Tanzania, Burkina Faso, Haiti, Malawi na Kenya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho y’Abaturage (MINALOC), kuri uyu wa 10 Nyakanga 2017.
Nyuma yo gusobanurirwa uko izo gahunda zifasha Abanyarwanda kwikura mu bukene, Umuyobozi mukuru w’Ikigega cy’Iterambere muri Minisiteri y’Imari ya Malawi, Charles Mandala, yasobanuje byimbitse ibijyanye na Gahunda za VUP, Ubudehe, Girinka, ndetse n’aho Leta ikura imari yo kuzishyiramo, ingaruka zifatika zigira ku muturage n’imbogamizi mu ihuzabikorwa ryazo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Malawi yiteguye kuzishyira mu bikorwa nubwo harimo imbogamizi ukurikije imiterere y’abaturage bo mu gihugu cye.
Yagize ati “Yego tuzagerageza kubishyira mu bikorwa. Ni ikibazo gikomeye muri Malawi, buri wese yifuza kujya mu bakene, ikindi kibazo dufite ntabwo abaturage bose bafite indangamuntu, twatangije uburyo bushya bwo kuzitanga kugira ngo tumenye buri umwe. Iyo ushaka gufasha umuturage bisaba ko ugira amakuru nyayo agaragaza uko ubukungu bwe bwifashe.”
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko hari byinshi yungutse azasangiza igihugu cye kikazabyifashisha mu kuzamura umuturage wabo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC, Sheikh Hassan Bahame, yavuze ko kwakira abashyitsi nk’aba ari intambwe ishimishije Abanyarwanda bakwiye kwishimira bituma barwigiraho.
Yagize ati “U Rwanda tuzi ibibazo rwahuye nabyo. Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe benshi, itandukanya abantu, baza baturutse ahantu hatandukanye kandi bose bafite ibibazo bitandukanye. Harimo abakene n’abakomeye. U Rwanda rero ruhangayikishijwe no kubahuza [..]. Iyo tubonye abantu nk’aba bidutera imbaraga. Ntituvuga ko twageze aho twifuza ariko birasaba ko dukomeza gushyiramo imbaraga kugeza igihe mu gihugu nta mukene uzahagaragara.”
Bimwe mu byagezweho mu myaka ishize gahunda zo kuzamura umuturage zitangijwe mu Rwanda mu 2008, hagaragajwe ko abaturage barenga miliyoni bahawe inkunga y’ingoboka binyuze muri Porogaramu ya VUP, imirenge isaga 416 mu gihugu hose imaze kugezwamo ibikorwa bya VUP, hakozwe imihanda, amaterasi y’indinganire n’ibindi bikorwaremezo.



















TANGA IGITEKEREZO