Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara yagaragaje ko mu 2003 aribwo Murekezi yabashije kubona urupapuro rw’inzira (Passport) rwo muri Malawi nyuma yo kwishyura ruswa y’amadorali ya Amerika ibihumbi bitanu.
Mu rubanza rwabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ubushinjacyaha bwagaragaje ko bitewe n’inzira yanyuzemo ngo abone Passport n’ubwenegihugu bwa Malawi byatumye Polisi mpuzamahanga itabasha kumuta muri yombi.
Nk’uko The NewTimes dukesha iyi nkuru yabyanditse, ngo hashingiwe kuri ziriya mpamvu Murekezi akwiye gukomeza kwitwa umunyarwanda aho kuba umuturage wa Malawi.
Stiven Kayuni uhagarariye Leta ya Malawi muri uru rubanza yatangiye kwerekana ama-dosiye yatanzwe n’u Rwanda mu rwego rwo gusaba ko Murekezi wari warakatiwe adahari n’urukiko Gacaca rwo mu Karere ka Huye yoherezwa mu gihugu.
Kayuni yavuze ko mu nyandiko zoherejwe n’u Rwanda harimo ubuhamya bw’abantu bagera kuri 16 bashinja Murekezi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni mu gihe Wapona Kita wunganira Murekezi we anenga uburyo buri gukoreshwa n’ubushinjacyaha bwa Malawi muri uru rubanza aho avuga ko leta yari ikwiye kuzana abatangabuhamya bemeza niba koko akwiye koherezwa mu Rwanda.
Ati “Icyo bakoze ni ukuzana ibimenyetso by’uko yabonye ubwenegihugu, biriya ntaho bihuriye. Icyari gikwiye ni ukureba niba u Rwanda ari igihugu umuntu ashobora koherezwa kuburanishirizwamo.”
Mu iburanisha riheruka, ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha ibihugu byombi byashyizeho umukono, hari indi ngingo ibitegeka ikubiye mu masezerano ya Londres, avuga ko abari mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) bashobora kohererezanya abanyabyaha kandi u Rwanda na Malawi bikaba ari abanyamuryango.
Nyuma yo gutega amatwi impande zombi, Umucamanza Patrick Chirwa yavuze ko ibibazo byose byagaragajwe bikomeye ari nayo mpamvu rusubikwa, kugira ngo babanze bumvikane uburyo nyabwo urubanza rukwiye kugenda.
Uretse kubona ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko, ngo banasanze Murekezi afitanye ibibazo na leta ya Malawi aho hari urundi rubanza aregwamo n’Ibiro bishinzwe kurwanya ruswa (Anti-Corruption Bureau, ACB). Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza tariki 3 Gashyantare 2017.



















TANGA IGITEKEREZO